Iki ni ikibazo umuntu yakwibaza ahereye ku isomo rya kabiri ryo kuri iki cyumweru cya mbere cya Adiventi,aho Pawulo aduha inama nk’izo yageneye Abanyaroma(Rm 13,11-14a):
« Cyane cyane mumenye ko aya magingo turimo,ari igihe cyo gushiguka mu bitotsi,kuko ukurokorwa kuturi hafi ubu ngubu kurusha igihe twakiriye ukwemera.Ijoro rirakuze umunsi ugiye gucya.Nitwiyake rero ibikorwa by’umwijima maze twamabare intwaro z’urumuri.Tugendane umurava nk’abagenda ku mugaragaro(amanywa),nta businzi,nta busambanyi,nta biterasoni,nta ntonganya,nta shyari.Ahubwo nimwiyambike Nyagasani Yezu Kristu. »
Ngo « ubara ijoro ni uwariraye ».Abarara bahagaze cyangwa babunza imitima bukarinda bucya,ku mpamvu zinyuranye,bazi neza uko biyambaza Yezu ndetse na Nyina ngo babone umuti n’igisubizo.
Ku manywa ho,ibisubizo byose aba ari bimwe:nta kibazo,ni sawa…Abenshi basubiza batyo nk’abadafite igihe.Abandi igihe kibabana kirekire pe,bukanga kwira kuko babuze uko bagira.Bwakwira nanone bugatinda gucya,ijoro rikareshya n’inzira.
Abakubitira abana kuryama kubera inzara,ntibaba bazi niba ababo bari bubone ibitotsi.Babigenza gutyo kuko baba batekereza ko ari byo byonyine byabatabara.Hari n’abadashobora kwiyaka biriya bikorwa by’umwijima kuko ari byo bituma bagoheka.Ni bwo bamwe bagasoma bakakuzuza ibondo kuko bazi ko mu rugo nta kindi bari buhasange cyo gushyira mu nda.
Ababyeyi babuze ayo bacira n’ayo bamira kubera amarira y’abana, hari ubwo bakizwa n’intonganya za wa mugabo utaha yivovota,abana bamwumva bakagira ngo ni intare, maze buri wese akirukira mu kirago,ni uko ibitotsi bikamutwara ku ngufu,agasinzira atabishaka.
Kuva mu bitotsi nk’ibyo ni ugushaka igisumbyeho no guhindura ingendo.Uwo wahungaga cyangwa bahungaga,azitoza gusangira no gutega amatwi ikibatera ayo amarira.Abasinzira ku manywa kuko baraye bakanuye ijoro ryose, bazamenyeraho igikomeye gikwiye gukurwaho.
Uwabafasha ni uwasubiza aka kabazo k’amayobera(devinette): nshobora kugenda ijoro n’umunsi ntataye umurongo.Haba hashyushye cyangwa hakonje,nta gisibya nkomeza urugendo.Abanjye,iyo mbiyeretse bakangutse baranyurwa.Ubwo ndi nde?
Icyumweru cyiza kuri buri wese.
By P.B
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.