Ni mu Karere ka Rusizi.Ni ho umusore Ngirinshuti Jonas yagiriye inzozi zigiye kuba ukuri:umukino udasanzwe witwa Boneza Ball.
N’ubwo ari imvange y’indi mikino,ntibiwubujije kuba umwihariko.Kugira ngo umwimerere wa Boneza ball ugaragare kandi wumvikane neza,ni ngombwa gushyigikirwa n’inzego zibishinzwe.
Twifurije uyu musore kudacika intege,ahubwo agahata inzira ibirenge mu bigo binyuranye by’amashuri ku buryo hategurwa amarushanwa mu Mirenge no mu tundi Turere nk’uko biherutse gutegurwa tariki ya 21 Nzeri.Akari cyera azahabwa umudari urenze uw’abihangira imirimo.
N’ubwo bitoroshye bwose,uyu mukino ntuzatinda kumenyekana ukwirakwijwe n’abawukunda.Ariko bizaba akarusho niba bamwe bashyigikira za Manchester na za FC Balcelone cyangwa za Arsenal kuko ari iz’i Burayi,bazageraho bakamuha amahirwe nibura yo kugera i Kigali.
Kandi birashoboka.Ndareba ngasanga igitekerezo cye kiri mu murongo mwiza ujyanye na gahunda ya Made in Rwanda.
Twizere ko za radiyo na televiziyo zitazamutererana.Niba zitaramutera imboni,izuba ntirirarenga.Hari ubwo abafite ubushobozi bagira impungenge zo gushyigikira ikipe isa n’ikiri mu mishinga.Izi nzozi zo kuwugeza kure Jonas azazikabya?
By P.B