Uburyo ibitekerezo byiza bikiza

Mu mubiri,ibitekerezo bikora akazi nk’ak’umusemburo.Rimwe na rimwe bikagira akamaro nk’ak’isengesho kuko bikiza (réflexothérapie).

Nk’uko bigenda ku isengesho,birumvikana ko ari ntacyo ibitekerezo byamarira umuntu utemeye gufata igihe cyo gutekereza.Na none ariko,ibitekerezo bibi ni nk’uburozi bwica gahoro gahoro.

Hari abahera aha bibaza niba ahubwo ibitekerezo bitari nka wa muti ukiza umurwayi uko abyemera kandi akemera ko yakize atanabasha kubisobanura(effet placebo).

Si igitangaza kuko kuva na kera bizwi ko umubiri na roho(corps et âme)bifashanya mu kwiyubaka no kuruhurana.Ibyo nyir’ubwite abigiramo uruhare mu myitozo idatanya ibyo bice byombi nka méditation,zen n’ibindi…

Uwabishaka yakibaza impamvu abantu bamwe, cyane cyane abana, barara bashihagurika(cauchemars),abandi bagasinzira nk’umufuka(dormir comme un sac).
Lire: Vivre sans cauchemars

Ikibitera si ikindi ni uko bamwe,mbere yo kuryama,babanza gutekereza no gushyira ibintu ku murongo,bagasigarana ibitekerezo byiza kandi bizima.

Naho abandi batabitekerejeho,ibibi n’ibyiza bikomeza kuzenguruka,ubwonko(cerveau)bukaba nka computer yaraye yaka kandi yiriwe ikora ibintu byinshi binyuranye.

None se niba uryamye ibitekerezo byakurenze cyangwa umaze gutongana n’uwo mubana,uzakanguka ufite ubuhe buzima?Aho n’uwakundaga gusenga cyangwa utasibaga icyumweru ntiyakomeza kwiryamira ngo arebe ko yajya yatora agatotsi?

By P.B

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé, je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté. Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable? N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable? Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer, nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous. Dans cette voie, je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B

%d blogueurs aiment cette page :