Mu mijyi yose,cyane cyane uwa Kigali,wagira ngo Imana zabaye nyinshi.Ureba amatorero n' »amachurch » byuzuyemo,ibintu bikagucanga pe!Hakubitiraho imihango ya buri kanya y’abagizwe ba Bishop cyangwa ba « Apotre » ugashoberwa.
Itegeko ryarabyoroheje
Mu Rwanda, kwandikisha idini ni nko kwandikisha company y’ubucuruzi.Ikigo cy’Imiyoborere myiza(RGB) cyarabyoroheje nk’uko RDB(Iterambere) yorohereza abashaka gushora imari yabo mu gihugu.
Kuva Itegeko n°06/2012 ryo ku wa 17/02/2012 rigena imyandikishirize y’amadini ryajyaho,ngo hamaze kwemererwa arenga 1000.Ayo mu mujyi wa Kigali abarirwa muri 685;ku baturage 1 200 000, birumvikana ko hari n’iritagejeje ku bayoboke 2000. Bamwe babiheraho bibaza niba iri tegeko ritarabaye imvano y’akajagari.
None se bizabe impamo ko n’abanyamadini na bo ari abashoramari nk’abandi?Aho si byo bituma ayo madini asigaye agaragara nka « business » zose zisanzwe,aho kwita ku mibabaro n’agahinda by’abakeneye guhumurizwa?
Kiliziya Gatolika yahakuye isomo
Uwo mubyigano,hari abibwira ko ari uburyo bwo gucecekesha Kiliziya Gatolika yari yarihariye isoko mu myaka itari mike.Ngo byatumye abantu bagenda bayishiraho,ku buryo n’Abasenyeri baruciye bakarumira,bagaharira Rugari ba Apôtre!
Abongabo, n’ubwo ntawabibarenganyiriza, hari icyo bibeshyaho.Icyiza cy’ibi bintu, ntiwabona uko ugipima.Twabigereranya n’amategeko n’inama bya Agoronome yo kwicira imyaka no kuyikonorera:bituma umuhinzi yongera umusaruro kandi byagaragaraga nko kumwangiriza. Buriya buryo rero bugirira neza Kiliziya Gatolika,kandi na yo yahakuye isomo.
Amadini menshi yasimbuye amashyaka!
Mu myaka ya 1991,hadutse inkubi y’umuyaga w’icyo bitaga « Amashyaka menshi ».Icyongicyo, ubu gisa nk’ikibagiranye.Ni nk’aho ayo mashyaka yasimbuwe n’amadini menshi.
Kuvuga ko ayo madini yasimbuye amashyaka menshi,si ukutamenya ko, ingingo ya 5,mu gika cyayo cya 3 cya rya tegeko rigenga amadini, « itayemerera kugira ibikorwa byo guharanira kugera ku butegetsi nko gushakisha inkunga cyangwa gukoresha ibiganiro bigamije gushyigikira imitwe ya politiki cyangwa umukandida wa politiki, kwandikisha cyangwa gukoresha ubundi buryo bushyigikira abakandida bashaka kujya mu buyobozi bw’igihugu. »
Ikigaragara ni uko kuva hajyaho Itegeko ngenga n°10/2013 ryo ku wa 11/07/2013 rigena imikorere y’Imitwe ya politiki n’Abanyapolitiki,nta hantu havugwa umubare w’amashyaka amaze kwemererwa, nk’uko byagenze ku madini.Ese, nta banyapolitiki baraboneka, cyangwa ni uko amashyaka atarafatwa nka business?
Nyamara ingingo ya 3 y’iri tegeko,ivuga ko »Imitwe ya politiki yemerewe gushingwa no gukorera mu bwisanzure. » Ngo « igomba kugira uruhare mu gufasha Leta kugera ku ntego ihoraho yo gukorera abaturage. »
Iri ni irindi hurizo
Niba se koko Leta igomba gufashwa,icyatumye amadini yoroherezwa nticyari gikwiye no gukomereza ku mashyaka ya politiki?Kuba mu itegeko byitwa « imitwe ya politiki« aho si uko abanyapolitiki bacu bakiri abatekamutwe?
Bibaye ari byo,ntibyaba bigoye.Nk’uko n’ubwinshi bw’abashoramari budahagarika isoko cyangwa ngo Abasenyeri na ba Pasteri babure abayoboke mu nsengero,nta n’abanyamashyaka bari bakwiye kwimwa umwanya n’urubuga rwo gushinga amashyaka yabo ngo na bo bakore maze imitwe ibashyuhane izuba riva!
Na none kandi, niba umucuruzi abura abakiliya akazinga agataha,Pasiteri yabura abayoboke agafunga urusengero,n’umunyamashyaka ubuze abamwumva yakwivana mu nzira(yeguye cyangwa abuze amajwi mu matora).
Ku rundi ruhande ariko, biranakwiye twibaza niba ubwinshi bw’amadini ari ikimenyetso cy’umukiro n’iterambere, cyangwa niba atari ikimenyetso cy’ukwiheba gukabije bituma hari n’abayoboka rwa rukuta rw’amaganya(Mur des Lamentations),bakajya ku « Misozi y’Ibyiringiro », kuko ahandi hose inzira zifunze!
Ibyo ari byose,ubwinshi bw’ayo madini n’ubwo atari ikibazo,ni ihurizo ku baturage no kuri Leta itanga ubuzimagatozi.Ubwo Abakurambere barivuze ngo « Uburo bwinshi ntibugira umusururu »,hari uwahita asubiza ngo « ibyo by’imisururu nyine ni byo twaje gukuraho! »
Niba ayo madini hari icyo amarira abayoboke kuko atanga akazi mu kubaka amasengero,amashyaka yo ntiyatanga imirimo bikagabanya ubushomeri ndetse bagafasha n’abantu gukura bisumbijeho mu bya politiki no mu bworoherane?
By P.B
WordPress:
J’aime chargement…
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.