Yabivuganaga amarira menshi.Uyu mwana ukiri mu mashuri abanza ateye agahinda.Ariko ikibazo cye kiragoye.Ngo mu rugo iwabo ni abana bane badasangiye se n’umwe.Nyina ubabyara ababwira ko buri wese afite se ugomba kumwitaho.Bakiri bato,nta kibazo bagiraga.
Ngaho rero ya mvugo nibe ingiro ngo « Fata umwana wese nk’uwawe! »
Aho batangiye gukurira,ibintu byarahindutse.Bamwe basa n’ababeshejweho n’abandi.Ibi bikabatera ipfunwe.Ubwo twaganiraga,ntiyaduhishe agahinda kamuri ku mutima,bigaragara ko kadashobora gutuma yiga neza.
Kubona ibikoresho byo gusubira ku ishuri byabaye intambara.Umwana ubwe yarivugiraga ngo « Mama yambwiye data umbyara,we aranyihakana! »Ubwo nyine uwo umubyara ni we wagombaga kumuha ibikoresho!Aribaza aho uwo mukino hagati y’abafite inshingano zo kumutabara uzarangirira bikamuyobera.
Natwe nk’abayobozi n’abarezi,tugeraho tukabura icyo twabikoraho.None se koko,icyemeza ko ibyo nyina yamubwiye ari ukuri ni iki?Uwo avuga ko ari se, we akaba amuhakana,twamumuhambiriraho?Ni nde ufite ubushobozi bwo gukemura iki kibazo?
Ibisubizo biranyuranye
Bitewe n’aho buri wese ahagaze,ibisubizo kuri iki kibazo biranyuranye.Bamwe ngo ni ukwiyambaza inkiko.Abandi ngo Polisi ibishatse byacika burundu!Abandi ngo ni uguhana bene abo bagore kuko uko babyara gutyo ari na ko basenya ingo z’abandi bagore bagenzi babo.Aha!
Kera byavugwaga ko umwana ari nk’undi!
Hagati aho se,uburenganzira bw’umwana bwo kumenya ababyeyi be(droit à la paternité)no kugira ubuzima bwiza(droit à la santé)kimwe n’uburere bunogeye(droit à la bonne éducation)bizabazwa nde?Ahangaha ni ho Leta igomba gushingira igiti aba bana no gushyiraho ingamba(stratégies)zizatuma bagira ejo heza.
Inzira y’ishuri
Mu ntangiriro z’iki gihembwe,abana batari bake bafite ibibazo nk’ibi.Hari abagisiragira muri iyi nzira y’ishuri.Nsigaye nibaza umutwaro tubongerera uko ungana iyo tubasubije mu rugo ngo bajye kuzana ibikoresho cyangwa amafranga y’agahimbazamusyi ka mwarimu.
Abo badafite iwabo hazwi, ni gute batazajya gushakira ahandi,bikarangira babaye aka wa mugani ngo « Inkondo icika ku mukuzo? » Abazi guseka bo bazaboneraho ngo nta kundi nyine, ni « uwanyina! »
By Gakuba Willy/Nyamasheke
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.