Poverty,what to do with?

A small number do not know what is poverty.But many live with it.Ones wonder what is it,while others want to leave it.How? By ending child poverty…


Everywhere,the same questions are often asked:Is it poverty feeling or something we can discribe? Why does it take expansion in spite of infinite summits?As it hits the youth,the adults will reply untill poverty wasn’t.

Who will stop this vicious circle?

By P.B

Rwanda:Barashaka gukuramo Western Union!

Inzira y’ubukungu n’iterambere ntikihariwe na bamwe.Aba basore b’Abanyarwanda bashinze Mergims na Vugapay barashaka guhinyuza Western Union.N’ubwo inzira ari ndende,barashaka kwerekana ko ishobora kuba Nyabagendwa

Indoto z’aba basore bakiri bato,zirerekana ko ejo hazaza h’u Rwanda ari heza.Izo ndoto batangiye kuzishyira mu bikorwa ubwo bamurikaga imishinga ya programu bazifashisha mu kuzikabya:Mergims na Vugapay. Ariko se bizaborohera?

Mergims ya Muhiremergims

Louis Antoine Muhire atangira agaragaza neza uko igitekerezo cyamujemo n’ikizatuma kigira ingufu.Ngo aho yabaga mu gihugu cya Canada,ntibyamworoheraga kugira icyo yoherereza abo yasize i Rwanda.Yaje gusanga abantu bose bari mu mahanga ,bahuriye kuri icyo kibazo cyo kugeza ku babo amafranga.louis-muhire

We yabonye hari ibindi bikenerwa ku buryo bwihuse bitabaye ngombwa kohereza amafranga yo mu ntoki.Ibyo ni nk’amafaranga y’ishuri,ay’amazi n’umuriro,mitiweli…Ibiciro bye yemeza ko biri hasi:5% by’ibyoherejwe(frais de transfert)

Patrick na Ceddy bazanye Vugapayvugapay

Nta kintu kigaragaza icyatumye Muhoza na Muhire bahuza iki gitekerezo ku buryo iyi gahunda yabo itazasandara bidateye kabiri.Icyakora kuva tariki ya 24Werurwe 2016 bamaze kugira abakiriya mu bihugu birenga 8: Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzaniya, Niger,Malawi,Zambiya,Kongo-Kinshasa.Ubwo bazakomereza no ku yindi migabane.

Inzira ni ndende

Si ukurota gusa,ahubwo bashaka guhangana(concurrence) na Western Union badatinya no kuyihiga ngo bayihigike.Ariko ubishishoje neza, biragaragara ko inzira ikiri ndende,haba mu biciro cyangwa mu kwihuta kwa serivisi.Uwashaka gukabya, yavuga ko ari nka rwa rushishi rudatinya gutondagira inzovu.

Muri iyo nzira kandi n’abakeba na bo ni benshi.Nko ku mugabane wa Afurika, Vugapay izahahurira na M-Pesa(Kenya),Money Express(Gambie)cyangwa Globaltransfert.
Itandukanirizo rishobora kuba n’inzitizi ni uko ibiciro(fees) bya Vugapay bikiri mu mafaranga y’Urwanda(frw) nk’aho ay’amahanga(devises)atemewe.Naho Mergims ishobora kwigira kuri C-Pesa dore ko yo yaka 3% ku mafaranga yoherejwe muri Comores.

Abakeba si abo gusa kuko hari n’abandi bari kurya Western Union isataburenge mu buryo bwo kugabanya ibiciro.Twavuga nka Woldremit,Moneygram,Azimo na Paytop.Aha rero ni ho aba basore b’Abanyarwanda bakwiye kurebera.Tutibagiwe ko n’imbere mu gihugu hari MTN Mobil Money.Twabatungiraga agatoki.

Umunzani ni iyi minsi mikuru cyangwa ibindi bihe nk’ibiruhuko.Bagombye kugaragaza akarusho mu gukurura ababagana.Twizere ko batazasoza urugendo rwabo bazimiye nka Rwandacash yakinagiye mu myaka yashize,ikava mu kibuga itarenze umutaru.

By P.B

Mu Rwanda,ikigori ni imari ikomeye

Ibigori biri mu bihingwa byahagurukiwe guhinganwa imbaraga.Mu Rwanda bumvise akamaro kabyo ku buryo badashaka gutungwa n’iby’i Bugande.

Hashize imyaka babyotsa

Ntawamenya ko cyera byaryohaga byocyeje gusa.Ubu ibintu byarahindutse.Ikigori ahubwo gisigaye ari imari ikomeye.Abadafite ubushobozi bwinshi ni bo babyanika hanze no ku musozi.Birumvikana ko n’ahangaha bisaba kubirinda nk’ucunze zahabu.ikigori-1

Ikibazo gikomeye ndetse gisa n’ikitazabonerwa umuti ,ni uko buri mwaka batubwira ko hazaza imbuto nshya.Ihinga rikagera izo mbuto z’ibigori zitaraza,maze ibyo twahunitse bikaba ari byo bihinduka imbuto.Iyo itera rirangiye,ibintu biba ibindi.No kubona icy’umuti bihita bigorana.

Nka hano iwacu mu Karere ka Gisagara,Umurenge wa Save twarumiwe.Igihe cy’izuba cyabaye kirekire cyane bikabije.N’aho imvura igwiriye tubura imbuto kandi Ubuyobozi bwatubwiraga ko nta kibazo cy’imbuto tuzagira.Ubu turibaza niba abahinze ibisanzwe bazagira umusaruro uduhagije.

Dusubiye kuri kawunga y’i Bugande!

kawungaInganda zitunganya ifu y’ibigori zari zimaze gukwirakwira.Ubu inyinshi ntizikibona icyo zisya kubera ibura ry’ibigori.Uwo muganiriye kuri iki kibazo cyibura ryabyo,avugana amaganya ngo « Dusubiye kuri kawunga y’i Bugande nyine! ».Abenshi bari barayivuyeho ngo ntibaryohera.

Kandi nta kundi byagenda kuko yo ihendutse.Naho iy’iwacu abayigondera muri ibi bihe ni mbarwa ndakurahiye!Nawe se, kubona ikilo kiva kuri 350frw kikagera kuri 650fr,ni ibintu byoroshye?Ku y’i Bugande,umuntu asaguraho n’umunyu kuko itarenza 420frw.

Aho kibonetse ni twibanire

N’ubwo bimeze gutyo,hari abandi babizamukiyemo.Bamwe bahinze ibyo kurya mu turima tw’igikoni ntacyo baganya.Abanyakigali ni bo bazi kutumara amapfa iyo twasimbukiye muri Kapitali.Ikigori cyokeje mu ruhisho ugifatanya na mushikate bikaba twibanire maze ukishyura 500frw udashishwa.
amandazi_y_ibigori
Naho abakunda Indazi,ikigori cyababereye akanyuzabagabo!Bahitamo gutanga 200frw ngo baruhuke zimwe zisanzwe za 100fr.Uburyo bwo kongerera ikigori agaciro buracyari bwinshi kandi bwabeshaho benshi.Iyaba n’aba bafite amikoro make batabuzwaga amahwemo kandi ubushake ari bwose mu bamaze kumenya akamaro k’ikigori.

Gashema Gaju Gilbert/Akarere ka Gisagara

Black working class

On this Black friday,is better to see the place of race in the economic life of the country like USA.Why the Whites talk about black deals? For understanding well,see this video:

By P.B

Iyi nzu irabikwemerera byose!

Muri ibi bihe ubukungu butifashe neza,abahanga mu myubakire(architectes)bararushanwa gushyira ku masoko amazu meza adahenze kandi akwiranye n’imiterere y’ikirere n’ubutaka.

Michael Jantzen ari muri abongabo.Yemeza ko nta butaka budashobora kubakwaho.Iyi nzu ye irayagaruza pe!Ibikoresho ikozemo bikurura imirasire, uyituyemo ntakenere andi mashanyarazi.

Si ibyo gusa!Iyo M-House ikwemerera byose:inzu yo guturamo,y’imikino y’abana,y’ibiro byo gukoreramo…Urayongera cyangwa ukayigabanya bitewe n’ibyo ukeneye, cyangwa n’ahantu uko hateye.

Nta gushidikanya ko inyubako nk’izi zagabanya ibyo gusesagura umutungo twubaka amazu y’ubucuruzi atazabona abayakoreramo.

Nk’uko tubikesha BFM Bisiness,uyu munyabukorikori arashaka ko ubutaka,izuba n’umuyaga tutakomeza kubipfusha ubusa.
Lire: La maison qui se transforme au gré de vos envies

Kuri we kandi, ngo ubu buryo bwo kubaka bwagabanya ibihombo mu myubakire y’imijyi, kimwe n’ibigo bikomeye nka za Kaminuza n’amahoteli.

Nta gushidikanya ko buhawe Rugari mu rwa Gasabo, na bya bibazo byo kubaka mu manegeka byagenda nka Nyomberi!

By P.B

Bazumva ryari, abarenganya abakene?

Mu bihugu bitari bike, hakomeje kuboneka ibimenyetso n’indwara z’ubukene. Bamwe barabuhunga, bagasa n’abahungiye ubwayi mu kigunda kuko abo basanga badashaka abababunzaho ubukene.

Mu bihugu byose, usanga abakire bagerwa ku mashyi ari bo bafite mu biganza byabo ubukungu n’ibintu byose byagatunze imbaga. Ni bo bagena ibiciro bakurikije inyungu bakeneye.

Abakene bo icyo bakeneye ni ukuramuka. Kandi ntibaramuka batifashishije iminzani y’abakire. Abenshi bafite ubushobozi bwo kugura gusa ibya make biri mu kigero cy’inkumbi kuko ibindi bibasumbye.

Icyizere ni gike rero ko ako karengane kacika.Ni yo mpamvu Pawulo Mutagatifu ashishikariza gusabira abantu bose, ariko cyane cyane abategetsi bafite inshingano zo gutuma tubaho dutunganiwe(1 Tim.2,1-8).

Ntitwatunganirwa , abo bakire b’abanyamaboko batabigizemo uruhare. Ariko se ko ari bo barenganya abakene, bazageraho bumve impanuro?Tubizirikane mu isomo rya mbere ryo kuri iki cyumweru, dutega amatwi umuhanuzi Amosi:

« Nimwumve ibi ngibi, mwebwe murenganya abakene,mugira ngo mutsembe ab’intamenyekana bo mu gihugu,muvuga ngo « Mbese imboneka z’ukwezi zizaraangira ryari ngo dushobore kugurisha ingano,na sabato izashira ryari,ngo dushobore gufungura imifuka y’ingano twahunitse,tugabanye igipimo twunguriramo igiciro,tubeshyeshye iminzani y’ubuhendanyi,abatindi tubagure amafeza,nabakene ku giciro cy’amasandari abiri?Yemwe tuzagurisha ingano zacu,tugeze no ku nkumbi! » Uhoraho abirahije ikuzo rya Yakobo,ati « Sinzibagirwa na kimwe mu bikorwa byabo. »(Amos 8,4-7)

By Protogène BUTERA

The good players of illegal diamonds

Where diamond is plentiful,there are abundant conflicts.That is what called bloody diamond land.

It stretches from Democratic Republic of Kongo(DRC Kinshasa),Central African Republic to Cameroon and elsewhere on the globe.

Trade whithin frontier ?

This trade will continue to increase because of its large demand.Many can not live without, even though there are only fans.Neverthless,the great benefit is intended to rich countries at the poor’s expense.

As « global hubs for the international diamond trade »,everyone can asks this question:
why Central African blood diamonds are transported through Cameroon land in India, Belgium and the United Arab Emirates ?

The risponse is rapid:diamonds are small, have high value and it is difficult to tell where they originate.Their interest is without frontier.

Add to this the impulse toward corruption, laissez-faire governance and the ease with which the Kimberley Process can be circumvented – and the result is a constant stream of blood diamonds entering the international market.
See: A trail from the CAR to Cameroon

As good players,traders and dealers know how and when to gain in this desorder.Would Africa really change your trail?Yes,get with it!

By P.B

YAHOO ! mu marembera,nta ngaruka bidufiteho?

Mu myaka isaga 20,Yahoo!yigeze kuba nk’umwami wa internet.Kuva mu myaka ya 1995,yari iya mbere mu kohereza ubutumwa n’inyandiko byihuse(messagerie et courrier électronique).

Igitangaza ni uko kugeza magingo aya,hari abantu benshi bagifite emails zabo ziherwa na @yahoo.fr.Abongabo ni bo batazabura kugira impungenge bibaza aho ibyabo bizagarukira.

Ni urujijo

Akayabo ka miliyari 5 ni ko kageretswe kuri Yahoo!Igiteye urujijo si ayo mafaranga yinjijwe na Yahoo! Ikibazo ni ikizakurikira ubwo bucuruzi.Ngo Yahoo News na Yahoo Mails ni zo serivisi zaguzwe na Verizon igamije kwagura isoko ryayo.

Ubwo igisigaye ni ukumenya ingaruka bizagira ku bantu bose bakoreshaga izi serivisi(utilisateurs).Abo kandi bose hamwe barenga miliyari.Naho abasaga miliyoni 600 bakoresha telefoni zigendanwa.

Muri 2017,ni bwo iryo gurishwa rizaba ryatangiye gushyirwa mu bikorwa,maze Verizon-Yahoo itangire ikore.Ese ni nde bizagiraho ingaruka?Aho ntibizasaba guhindura za adresi?Ibyo byose biracyari urujijo.

Ni ukubikurikiranira hafi kuko na bamwe bashaka gusoma cyangwa kwiba ubutumwa bw’abandi barekereje ngo bakorere muri iyo nzibacyuho.

By P.B

Ubutaliyani bwakozwe mu nda n’umutingito

Imitingito ikomeje kwibasira Ubutaliyani.Uyu wa gatatu,tariki 24 Kanama,usize benshi mu cyunamo.Abatari bake bahasize ubuzima,abandi baburirwa irengero.Ubutabazi burakomeje.

Umutingito hafi yo kwa Papa!

Ijoro ryo kuri uyu wa gatatu ryabaguye hejuru.Iyo tariki ya 24 Kanama isize benshi mu cyunamo.Uwo mutingito ufite uburemere bwa 6,2(magnitude)umaze guhitana Abataliyani barenga 240,abandi benshi baburiwe irengero.

Ahibasiwe cyane ni mu bice bya Ombrie,Latium na Marches.Ibyo bice by’imisozi y’Ubutaliyani ntibiri kure y’Umurwa mukuru,Roma.Biherereye mu Burasirazuba bw’Amajyaruguru,kuri km 150 uvuye mu Murwa Mutagatifu.

Ntaburangare burimo?

Ibiri amambu,ni uko umutingito nk’uwo wari uherutse muri iyo misozi mu mwaka wa 2009, aho wahitanye abasaga 300.Ubu abantu batangiye kwibaza niba hatarimo uburangare ku buyobozi butafashe ingamba zo gukumira bene iyo mitingito.

A lire:Séisme en Italie:après 241 morts,les recherches se poursuivent

By P.B

Kuki ku myaka 40 Umunyarwandakazi aba ari umukecuru?

Ibiri ino iwacu ni amayobera!Hari abantu ureba,ukabona ubuzima bwabo buri ku manegeka pe!Biteye agahinda kubona umubyeyi y’imyaka 40 wagira ngo ni nyogokuru! Kandi uko nabibonye umugore azira umukeno.Iyo urugo rukize cyangwa rukennye, bigaragarira ku mugore.Ni uko n’urubyaro rukahagwa.

Aho bipfira

Ibi bintu ni nk’amayobera.Ibiri amambu,abakene ntibabura byose.Ni bo usanga urubyaro rwisuka umusubizo nyamara hari abakire bemeye kujya no guteza inzuzi, bagaheba.Bamwe bafite abo bana, ariko babuze icyo kubaha.Abandi bafite ibya Mirenge, ariko ntibazi uwo bazabisigira.

Ubuzima kuri bombi ni aka wa mugani ngo  « Ufite bazamwongerera,naho udafite bamwake n’utwo yaririragaho! »  Uwo mukene yongera abana,ibintu bikayonga.Uwo mukire na we arabigwiza,n’intimba rugeretse yo kuba incike.Iyo akubise amaso uwo mukene asabiriza, areba hirya ngo atamutura agahinda.

Akaga ku bayobozi

N’abayobozi ntibiba bitworoheye.Hari za gahunda za Leta zitwa ko zigenewe abakene kandi mu by’ukuri zibarenze.Umukene wamubwira ngo « Gira inka » kandi nta bushobozi bwo kuyitunga?We n’abe baba bicira isazi mu jisho,bakabona inyongeramusaruro-mukamo?Baba badashoboye kwitangira Mitiweli,bakigondera imiti y’inka?

Nk’uyu mubyeyi rwose(twese duhora tumunyuraho yiyambaza umuhisi n’umugenzi), uburyo abayeho bigaragara ko gutera imbere kwe ari nk’ibitangaza by’Imana.Nawe se, nk’iyo gahunda ya « Girinka » yari yamugezeho.Ariko inka bayihakuye wagira ngo ni ihene!Ikibazo ni uko iyo tuzihaye abashobora kuzitaho,byitwa ko twariye cyangwa twayobeje ibigenewe abakene.Ese bizakomeza gutyo?

Icyabikosora

Sinirengagije ko hari abashaka gukizwa n’iby’abakene koko,ariko natwe biradukomereye nk’abayobozi.Ku giti cyanjye, hari icyo nkeka cyarushaho kugira akamaro:umuntu umeze nk’uyu cyangwa uwo bari mu kiciro kimwe,Leta ikamugenera umubare mbumbe w’amafaranga mu kwezi amufasha kubaho nk’umuryango(allocations familiales),na we akagira imirimo asabwa gukorera Akagari cyangwa Umurenge.Ibyo byatuma yumva ko ibyo yahawe, na we yabikoreye.

Kandi birumvikana kuko iyo myaka(40!) ari iyo gukora.Kuberaho kuramuka(vie de survie) ntibyatuma aramba,cyangwa ngo ateganyirize ejo hazaha.Utwo dufaranga twamufasha gucuma iminsi.N’ubwo bivugwa ngo « Udakora ntakarye »,ariko n’utariye ntiyakora!Nitutabafasha guhuza ibyo byombi,bazajya bagera ku myaka 60 ari banyakujya.Bene aba rero, nta muyobozi n’umwe wishimira kubagira mu bo ayobora.Tuzabahisha kugeza ryari?

By Kayitana Mugisha Samuel/Musanze

Uburundi n’Urwanda baraterana ahababaza:ubukungu n’ibiribwa!

Hari ubwo abaturanyi bapfa akayuzi ko mu rubibi!Ariko iyo inzu y’undi ihiye,baratabarana.Urwanda n’Uburundi basa n’ababyiyibagiza.Ni nk’aho bashaka gukurikiza ya mvugo ngo « Umuturanyi mubi arutwa n’itongo! »Nko guhumbya,imbibi zikaba zirafunzwe.

Ikibazo ni uko mu Rwanda hari ibura ry’ibiribwa kubera amapfa yateye mu burasirazuba no mu bice bitari bike by’igihugu.Izuba ntirikiri ikimenyetso cy’amizero.Abahana imbibi n’Uburundi batabarwaga n’iyo myaka abaturanyi b’Abarundi bejeje.N’ubwo na bo umusaruro w’ibiribwa waguye ku kigero cya 30% kubera izuba ritaboroheye,baracyafite uruhengekero.

Ikindi kibazo ni uko ubukungu bw’Uburundi bwifashe nabi kubera guhagarikirwa inkunga z’amahanga.Ingabo na bwo bwabonye ikwiye ngo ni uguhagarika ibyo biribwa byari bifite isoko mu Rwanda kugira ngo ejo butabura byose nk’ingata imennye.Mbese kugemura ku masoko yo hanze ni nko kwisahura!

Kuba bwahisemo gusohora iyo ngabo,birababaza abaturage b’ibihugu byombi.Ku ruhande rumwe,Abarundi imyaka yabo irababorana.Abahinzi n’abacuruzi baragorwa no gukora ku ifaranga,maze ubukene bwiyongere.Ku rundi ruhande,Abanyarwanda inzara irarushaho kubakubita,nta handi bafite birukira.

Haba mu Ntara ya Murambya cyangwa ya Cibitoki,urwo rujya n’uruza byagiriraga akamaro n’Abanyekongo kuko ibyo biribwa byabageragaho mu isoko rya Kamembe.Bwari ubuhahirane n’ubufatanye.None bibaye ibya wa mugani ngo « Iyo amagara atewe hejuru,buri wese asama aye ».

Muri uwo mukino usa n’intambara,abasifuzi bo barareba ku isaha,bategereje ko abashinzwe ubutabazi bakora akazi kabo.Icyangombwa kuri bo ni ukumenya iminota y’inyongera.Hagati aho ni nde uzatsinda?Hagowe umutoza utagifite abo gusimbuza!Urwanda rwo rushobora gukomeza kwiyambaza ibiribwa biva i Bugande no muri Tanzaniya.Ariko abanyenganda bamaze kwagurira ibikorwa byabo i Burundi,ntibabona ikibahoza amarira,dore ko ibyo boherezagayo byamaze kugwa ku kigero cya 40%.

By P.B

Abanyamerika bagenda barushaho kuba ibikuri!

Bisanzwe bizwi ko Abanyamerika ari ibihangange mu bintu byinshi,nko mu bukungu no mu by’intambara.Nyamara mu buzima no mu mibereho si ko bimeze.

Ugereranije n’abandi baturage bo mu bihugu bikize,ngo Abanyamerika bagenda barushaho kuba bagufi cyane, hafi yo kugera mu rwego rw’ ibikuri.

Igitangaje ni uko ngo mbere y’Intambara ya Mbere y’isi yose(1914)bari ku mwanya wa gatatu(abagabo)n’uwa kane(abagore).None muri iyi myaka( 2014), ubushakashatsi mu mikurire(auxologie)bwerekanye ko bageze ku mwanya wa 37(abagabo)n’uwa 42(abagore).

Abanyamerika 1Muri iyo myaka ijana ishize,ntibatakaje imyanya gusa,batakaje n’igihagararo mu burebure. Ubungubu,abagabo b’Abanyamerika bareshya na m 1,76 mu gihe Abaholandi bafite m 1,83 naho Abafaransa bakagira m 1,74.(Ku ifoto: Abaholandi, Abanyamerika, Abafaransa,Abayapani)

Impamvu y’ubwo busumbane ngo ishobora guturuka ku mirire(nutrition),ku miterere y’ubukungu cyangwa uburyo bugoye kandi buhenze mu kwivuza(accès aux soins de santé)cyane cyane ku bana n’abagore batwite

N’ubwo bimeze gutyo ariko,biragaragara ko Abanyamerika bakiri ku mwanya mwiza ugereranije n’ibindi bihugu bikize byo muri Aziya.Abayapani baza inyuma(m 1,71),ariko kimwe n’Abanyakoreya,birashoboka ko mu minsi iri imbere na bo bazaba basumba Abanyamerika!

By P.B

Ku munsi mukuru w’umuganura byari ibibazo gusa!

Iminsi mikuru iragwira!Twari twagize ngo uyu mwaka bazashyira mu gaciro babisubike. Ariko kuva ku wa mbere kugeza none ku wa gatanu(1-5/8/2016),ntawagohetse.Twe tukibaza niba hari umuntu muzima wakora umunsi mukuru w’umuganura kandi nta na busa yejeje?

Yego nyine ku maradiyo ntibasibaga kuvuga ko umusaruro atari uw’ubuhinzi n’ubworozi gusa!Ngo hari n’umusaruro w’ubwenge, uw’ikoranabuhanga, uw’inganda,uw’ubukorikori n’ibindi nk’ibyo…

Birumvikana ko ariyo mpamvu Umuganura wizihirizwa mu mijyi nka za Nyaza izo zigezweho. Byari kuba byiza iyo bavuga ko umuganura w’uyu mwaka ari uwo gutabarana,maze Uturere twejeje tugasangiza utwarumbije, naho imijyi ikaganuza ibyaro byayo ku musaruro wo mu nganda!

Inzara n'umuganuraUmwaka ushize ku munsi nk’uyu,twari twicaye twizihiwe,abantu ari benshi bishimiye kwerekana ibyo bejeje.Uretse gusangira ibyateguwe, abatejeje batahanye ifunguro ry’uwo munsi, ibyishimo ntibyahagararira mu nama!

Naho uyu mwaka ni ibibazo gusa.Umuyobozi wacu we yatwumije ngo n’ubwo ntabyo twejeje bigaragara,umutekano wo turawejeje ku bwinshi!Ngo nta cyaha na kimwe cy’urugomo cyangwa cy’ubusambo cyagaragaye mu Mudugudu wacu wa Kamuhoza!

Twahise dutera hejuru tuti  » Bwana Muyobozi,mu nda biracika!Umutekano w’aho wo ntubareba? » Kurya bamenyereye gutera ibipindi,ngo uw’ahongaho ntugoye, kuko buri wese yirwanaho bikajya mu buryo!

Kandi koko na we byasaga nko kwirwanaho ngo atange raporo ko umuganura wakozwe mu Mudugudu!Hagati aho ntibyatubujije kumara amasaha abiri n’igice twicaye maze buri wese agataha yibaza ngo uyu munsi ndarya iki?Abana ndababeshyeshya iki?Ngako akamaro k’amana y’iteshamutwe.

By Sam Kayisire/Rusizi

Sécurité au Burundi:le Gouvernement tacle la France

La France avait proposé à l’ONU d’envoyer plus de 200 policiers à Bujumbura pour assurer la sécurité de la population burundaise menacée par les criminels toujours non « identifiés ».

Par la voix de son ministre de la Sécurité publique,le Gouvernement du Burundi n’a pas caché son indignation.Faits et preuves à l’appui,le ministre a montré que le bilan sécuritaire est plus que positif de sorte que le pays n’aurait pas besoin de ces policiers.

Faisant allusion à l’insécurité qui prévaut déjà en France,Alain Guillaume Bunyoni en a profité pour tacler la France. C’est plutôt,pense-t-il, la France qui a plus besoin de ces forces étrangères afin de l’aider à ramener la sécurité sur son territoire.

La crise économique qui s’amplifie et la grogne de la population  n’ayant plus de devises,ne vont-elles pas le démentir et le plier à faire volte-face?

By P.B

Amafi abagore bakunda ariko ntibayateke

Imico yacu, hari ubwo itubera inzitizi.Aya mafi hari abagore bayakubita amaso bagasimbuka.Bamwe ngo ntibashobora no kuyateka ye!Nyamara ngo ni ibiryo bikunzwe cyane muri Koreya,mu Bushinwa no mu Buyapani.

Yitwa « poissons-pénis » kuko afite ishusho nk’iy’igitsina-gabo.Ibyo ntibibuza abahanga mu guteka, kuyategura neza.Hamwe agera ku meza bayise « intestins de mer », maze appétit ikaba yose ku bakunda na za « fruits de mer. »

Izina abashakashatsi bayahaye(nom scientifique)ni Urechis unicinctus.Iboneka mu ndiba y’inyanja aho yibera mu myobo icukura mu mucanga.

Mu rwego rw’ubukungu no kwihaza mu biribwa,Abanyakoreya y’Epfo ntukabashake!Kurya utwo dufi ni nko guhumbya!Bamenaho akunyu n’utuvuta twa sesame maze bakaturya nk’imboga mbisi(crudités).Akanyamaswa

Naho mu Bushinwa,badukarangana n’imboga cyangwa bakatwumutsa ngo badukoreshe nk’inyongeraburyohe(condiments)mu bindi biryo.Ni muri ubu buryo n’Abayapani na bo badukoreshamo mu mafunguro yabo(umami).

Biratangaje!Abaturage benshi ntibicwa n’inzara kandi mu bihugu byabo hari udusimba nka bene turiya tutagira ingano? Nk’Isenene, Imiswa n’ibindi uwabitunganya byagira akamaro kandi na we akabyungukiramo!

By P.B

Waba uzi aho Matako-Aguruka ahuriye na Muntu?

Ubushakashatsi bumaze kwerekana ko hari inyamaswa zigaragaza ibintu abantu bakunze guhisha,cyane iyo bijyanye n’imyanya y’ibanga(parties intimes).

Urugero ni nk’aka gasimba kitwa Matako-Aguruka(« Pigbutt worm » cyangwa « ver-cul-de-cochon »),kazwi no ku izina rya « Fesses-qui-volent »).

Kugakubita amaso ntibyoroshye kuko bisaba kumanuka mu ndiba y’inyanja kuri metero 1000 y’ ubujyakuzimu.Kuba gasa n’umwanya-gore(vagin)byatangaje abashakashatsi bahisemo kubica ku ruhande bakita Chaetopterus pugaporcinus.

Goffredi na Robinson bakavumbuye,batekereza ko nibakabona ahandi hatari Monterey Bay(Calfornia),iyo miterere yako izahishura byinshi kuri uriya mwanya ukomeye wa bashiki bacu,cyane cyane ku bijyanye no kororoka nta nzitizi(limites de reprodution ).

Ikindi ni uko basanze gakungaye cyane ku ntungamubiri(proteines)ku buryo mu minsi iri imbere gashobora kuzifashishwa mu kurwanya inzara.

By P.B

Marisi iri bugufi guhinduka ijuru

Barakataje kurwanira kuva kuri iyi si badapfuye bakajya kwiturira kuri Marisi.Batandatu ba mbere bamaze gutegurirwa utumodoka tuzabagezayo bidatinze.

Abakozi ba NASA bemeza ko aba baturage ba mbere bo kuri Marisi bazakuraho urwikekwe rw’indwara nka kanseri,kugugara kw’imitsi no kugabanuka k’ubwirinzi bw’umubiri w’umuntu uvuye ku isi.

Nibigenda neza uko babiteganya,ngo abifite bazatangira kujya gutura kuri Marisi muri 2030.N’inzu baziberamo zatangiye gutekerezwa uko zizaba zimeze ku buryo zizahangana n’ubukonje bw’ahongaho buri munsi ya -63°c.

N’ubwo nta cyizere ko bizagerwaho,abarenga ibihumbi 200 bariyandikishije bakomoka ku migabane yose.No mu binyejana byashize, ibihugu bimwe byakijijwe no gukoloneza ibindi byitwaga ko bitazwi.Nguko uko bigiye kugendera Marisi.

Mu myaka iri imbere,isi izasigara ituweho n’abakene,naho ibihangange bijye kurwanira ubukungu bwo kuri Marisi nko mu gihe cy’ubukoloni.

Abo bakene badafite ubundi bushobozi, ni bo bazahora bifuza iryo juru batajyanwayo n’urupfu.N’ubundi ubusumbane bwikomereze.

//pagead2.googlesyndication.com/pagead/js/adsbygoogle.js

(adsbygoogle = window.adsbygoogle || []).push({});

By P.B

From Tanzania to Rwanda: the wind of wings

It is not less important to our country to learn from tanzanian experience.Anyway,it is clear that the will is to share this experience with other Africans.

In this way,Tanzania International Container Terminal(TICT)envisages extending wings to neibhouring Rwanda by opening the Kigali office on july, 2016.

In our opinion, we think it will not be only container transport but also manufacturing vehicle and machinery for agricultural development. Indeed, it is a thousand pities that we import always machineries made in China or in South Africa instead of producing ours own made in Rwanda.

If Tanzania is ready to win respect by his helicopters made in Tanzania, why this wind wouldn’t blow on Rwanda in order to show what kind of engineers we have?

Many will say that it is all wind!Unless they see a real transformation in exchange of technologies, they would be in the truth.

By P.B

%d blogueurs aiment cette page :