Umucyo w’icyumweru cy’Ubutatu Butagatifu: Ibyishimo biba ahari amahoro

Nyuma y'umunsi mukuru wa Pentekosti,Kiliziya gatolika yizihiza indi minsi mikuru itatu igaragaza uko Roho Mutagatifu twahawe adufasha gucengerwa n'ikibatsi cy'urukundo rukomeye Imana yadukunze muri Kristu Yezu. Iyo minsi mikuru ni Ubutatu Butagatifu,Isakramentu Ritagatifu n'Umutima Mutagatifu wa Yezu.Kuri iki cyumweru rero Kiliziya iradushishikariza kuzirikana ku Butatu Butagafifu. Amasomo ya Liturijiya uko ari 3 y'umwaka A ,aratugaragariza … Continuer la lecture de Umucyo w’icyumweru cy’Ubutatu Butagatifu: Ibyishimo biba ahari amahoro

Pasika Nziza:Turirimbe tunezerewe alléluia

Tubifurije mwese Pasika Nziza! Joyeuses fêtes de Pâques Happy Easter Yezu yazutse:turirimbe tunezerewe Alléluia! Ababishoboye bacinye akadiho. By P.B

Ari amanywa cyangwa ijoro, igikomeye ni ikihe?

Iki ni ikibazo umuntu yakwibaza ahereye ku isomo rya kabiri ryo kuri iki cyumweru cya mbere cya Adiventi,aho Pawulo aduha inama nk'izo yageneye Abanyaroma(Rm 13,11-14a): "Cyane cyane mumenye ko aya magingo turimo,ari igihe cyo gushiguka mu bitotsi,kuko ukurokorwa kuturi hafi ubu ngubu kurusha igihe twakiriye ukwemera.Ijoro rirakuze umunsi ugiye gucya.Nitwiyake rero ibikorwa by'umwijima maze twamabare … Continuer la lecture de Ari amanywa cyangwa ijoro, igikomeye ni ikihe?

Ubucakara n’ubuhake birakomeje mu bigo by’Abihayimana nk’aho Roho wayo atarahagera

Bava iwabo bazi ko bagiye kwiha Imana.Kandi baba baramaze gucengezwamo ko nta cyiza kibaho gisumba gukorera Imana.Ibi bivuze ko baba bahakanye gukorera ifaranga!Rimwe na rimwe n'inyito z'iyo miryango ibakira ziba zisobanutse.Urugero ni "Les Travailleuses missionnaires". Marie Louise yarangije secondaire abura akazi. Kera kabaye, umuhamagaro umuzamo. Ababikira bo muri uwo muryango baramwihata, na we arawukunda. Yinjiramo … Continuer la lecture de Ubucakara n’ubuhake birakomeje mu bigo by’Abihayimana nk’aho Roho wayo atarahagera

Pasika Nziza!Umwana w’Umuntu ntakiri mu mva

Utazi umwana w'umuntu aramubarirwa Mu minsi ya nyuma bamugize Ruharwa. Abaturanyi be bamuciriyeho; Ubwo imyenda yari yamucikiyeho 05.Baramuherekeje mpaka no mu mva Ngo buriya ntawe uzongera kumwumva. Muberarumuri ntiyabebereye! Aho atsindiye urupfu akazuka Na we yaberetse aho abera icyago 10.Dore abasigiye n'iki cyigwa: Abagituye mu myotsi nimurire Ntimuzaruha mugana iwanjye Ndi umuriro watse turituri Ngo … Continuer la lecture de Pasika Nziza!Umwana w’Umuntu ntakiri mu mva

Akamaro k’amashami atakiri ku giti

Mu kwitegura icyumweru cya Mashami,Claudia ntiyibagirwa abuzukuru be.Abategurira amashami bazitwaza mu munsi mukuru w'icyumweru gisoza igisibo.Mervan na Jeanne ntibasinzira iyo bayakikiye. Ubushize barayatahanye bayataka mu nzu,ariko bababazwa n'uko yumiranye vuba.Ubwo baherutse kumusura, Kaka yababajije niba bazamuherekeza mu Misa ya Mashami. Yibwiraga ko batazemera.Ahubwo batangira kumuhata ibibazo. Mervan ati "Uyu mwaka noneho amashami tuzayamaza iki?" Jeanne … Continuer la lecture de Akamaro k’amashami atakiri ku giti