Uyu munsi tariki ya 21 Ukwakira abahisemo iri zina rya Selina cyangwa bakaryitwa n’ababyeyi babo umunsi wa Batisimu, biteguye guhabwa indabo cyangwa se kubona twa messages/Sms tubabwira ngo « Umunsi mwiza! » Ariko se bazi impamvu y’iryo zina cyangwa icyo uwo rikomokaho yakoze?
Birumvikana ko ntawapfa guterura izina ngo aryitwe cyangwa aryite uwe adafite impamvu. Hari abashobora kuba bitwa Céline kubera ko bikundira indirimbo za Céline Dion ariko nta kintu na gito bazi kuri Sainte Céline!Abo rero ni bo ngira ngo twibutse ibya Bazina wabo Mutagatifu.
Uyu mugore yamenyekanye ate?
Céline ubundi ni izina riva ku Kilatini « Caelina », ari byo kuvuga Uw’ijuru cg Uwanyirijuru(Céleste). Selina wabaye Umutagatifu ni umubyeyi wamenyekanye mu kinyejana cya 5 kubera abana be babaye Abepisikopi bakomeye: Principius wa Soissons na Rémi wa Reims(France).
Ibye ni aka wa mugani w’Umunyarwanda ngo » Ukwibyara bitera ababyeyi ineza. » Ukumenyekana kwa Seline agukesha uyu muhungu we wa kabiri wagizwe n’umutagatifu(Saint Rémi,wavutse muri 437)kuko ari we wabatije Umwami Clovis w’Ubufaransa(kuri Noheli 498)bityo igihugu cyose cyegukira Kristu n’Ivanjili.
Imico yamuranze mu rugo rwe
Selina yari yarashakanye na Emile, Igikomangoma cya Laon(le Compte de Laon). Ngo barakundanaga cyane bitangaje. Kubera ko we yahoranaga urugwiro no kwicisha bugufi, bashoboye kurera abana babo bahuje imitima n’imico ya gikristu.
Mu buzima bwe, yahugukiraga gusenga Imana kandi agakora ibikorwa by’urukundo. Yitabye Imana tariki ya 21 Ukwakira(460), nyamara abantu batangiye kumwiyambaza cyane hashize imyaka 500, ni ukuvuga mu kinyejana cya 10(vers 960).
Ba Céline barangwa n’iki?
Mu buzima busanzwe, ba Céline bahorana ibyishimo(enthousiastes), bagasabana n’abandi(sociables) kandi bakabangukirwa n’ibiganiro(extraverties). Mbese Céline yashingwa iby’itangazamakuru (communication).
Ikindi ngo ni uko babona ibisubizo vuba kandi bifatika(sens pratique), ntibagire n’ikintu kibabera inzitizi mu buzima bwa buri munsi(adaptation au quotidien). Na none kandi ngo bahorana umwete ndetse bashishikaye ku buryo nta gutsindwa ku kazi kabo.
Mu by’urukundo, ba Céline bazi gucunga neza umubano wabo n’abandi babikoranye igitsure(autorité)kitabangamiye ubugwaneza bwabo(caractère agréable)n’umutima uhuza impande zose(conciliantes).
Mwese abafashe iryo zina, tubifurije umunsi mukuru mwiza maze Sainte Céline, umurinzi w’umubano mu bantu, ababere n’ uw’imico myiza muhamagarirwa gukomeraho ngo ibafashe kunoza imibano yanyu n’ibyo mukora.
By Protogène BUTERA