Ko Trump atowe barajya he?

Trump ageze ku butegetsi ntawabitekerezaga.Hari ababyishimiye n’abo biteye inkeke.Ariko mu gihugu gikomeye nka Amerika,ntazakora uko abonye nk’umunyagitugu.Abamutoye bamuteze iminsi.

Yaje nk’iya Gatera!

Nta n’umwe wamuhaga amahirwe.Kubera akanwa ke no kutagira icyo atinya,bamwe bari bamugize ruvumwa.Iyo baba nk’Abanyarwanda bari kuvuga ko « aje nk’iya Gatera! »

Abanyamerika babonye undi mugabo n’umuperezida bakeneye!

Abadakunda inzego zibaniga(anti-systèmes)cyangwa abanga kuba ba « Nyamujyiyobijya »,bo babonye rwose Trump ho umuvugizi.

Ni undi mugabo

Muri iki gihugu,aho umukuru wacyo aterwa ishema n’umubano mwiza mu rugo nk’abashakanye, babonye undi mugabo.
Trump amaze gusezerana n’abagore batatu: Ivana Trump(1977-1992),Marla Trump(1993-1999)na Melania Trump(2005)bari kumwe ubungubu.

Kuba Abanyamerika bamuhundagajeho amajwi kandi yaratanye n’abagore be babiri ba mbere(divorces),ntawabura kuvuga ko na yo ari indi myumvire ku myitwarire y’umuperezida bakeneye.

Turagatoye!

Mu bihugu bimwe na bimwe,hari abayobozi bamwishimiye.Twavuga nka Vladmir Poutine w’Uburusiya wari utewe inkeke na Clinton.Hari na Porochenko wa Ukraine kuko na we ari umuperezida w’umumiriyarideri!

Hakaba na Rodrigo Dutertre wa Philippines utaracanaga uwaka na Obama,kimwe na Viktor Orban wa Hongria,udashaka kwakira impunzi z’abayisilamu mu gihugu cye!

Harahagazwe

Muri Afurika ho ntawabura kuvuga ko ba perezida bamwe batangiye kudagadwa bati »Turagatoye! ». Abo ni nka ba Robert Mugabe wa Zimbabwe na Kaguta Museveni wa Uganda.

Na we azakora nk’abandi,imyaka ye ishire,bamusezereho barira cyagwa bishimira ko bamukize.

Kubera kugundira ubutegetsi kwabo ,yigeze kubibasira karahava.Ngo ni abakambwe bakambakambira ku butegetsi, ngo ntateze gukorana na bo,ahubwo azabashyira mu gasho(prison)!

None se koko agiye kuba umucamanza wemararira amahanga? Azabigenza ate?Museveni we yamucyeje asa n’umunnyega,ngo azakorana na we nk’abamusimbuye.

Na we ni nk’abandi

Na we arabizi neza ko Amerika idakeneye umunyagitugu.N’ibindi bihugu na byo kandi byarakangutse,ntibigikangwa na « Ndakomeye ».

Na we azakora nk’abandi,imyaka ye irangire abantu biruhutsa ngo genda uruhuke warakoze cyangwa ngo Imana ishimwe, turagukize!

Abakene bazajya he?

Gutorwa kwe guteye benshi kwibaza.Ese abakene na « Obamacare » si igihe cyo kuva mu nzira? Naho se abimukira(africains & mexicains) n’abatamutoye bazajya he?Abamutoye bo buriya bamuteze iminsi,kandi izasubiza bidatinze.

By P.B

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé, je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté. Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable? N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable? Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer, nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous. Dans cette voie, je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B

%d blogueurs aiment cette page :