Inzira y’ubukungu n’iterambere ntikihariwe na bamwe.Aba basore b’Abanyarwanda bashinze Mergims na Vugapay barashaka guhinyuza Western Union.N’ubwo inzira ari ndende,barashaka kwerekana ko ishobora kuba Nyabagendwa
Indoto z’aba basore bakiri bato,zirerekana ko ejo hazaza h’u Rwanda ari heza.Izo ndoto batangiye kuzishyira mu bikorwa ubwo bamurikaga imishinga ya programu bazifashisha mu kuzikabya:Mergims na Vugapay. Ariko se bizaborohera?
Mergims ya Muhire
Louis Antoine Muhire atangira agaragaza neza uko igitekerezo cyamujemo n’ikizatuma kigira ingufu.Ngo aho yabaga mu gihugu cya Canada,ntibyamworoheraga kugira icyo yoherereza abo yasize i Rwanda.Yaje gusanga abantu bose bari mu mahanga ,bahuriye kuri icyo kibazo cyo kugeza ku babo amafranga.
We yabonye hari ibindi bikenerwa ku buryo bwihuse bitabaye ngombwa kohereza amafranga yo mu ntoki.Ibyo ni nk’amafaranga y’ishuri,ay’amazi n’umuriro,mitiweli…Ibiciro bye yemeza ko biri hasi:5% by’ibyoherejwe(frais de transfert)
Patrick na Ceddy bazanye Vugapay
Nta kintu kigaragaza icyatumye Muhoza na Muhire bahuza iki gitekerezo ku buryo iyi gahunda yabo itazasandara bidateye kabiri.Icyakora kuva tariki ya 24Werurwe 2016 bamaze kugira abakiriya mu bihugu birenga 8: Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzaniya, Niger,Malawi,Zambiya,Kongo-Kinshasa.Ubwo bazakomereza no ku yindi migabane.

Inzira ni ndende
Si ukurota gusa,ahubwo bashaka guhangana(concurrence) na Western Union badatinya no kuyihiga ngo bayihigike.Ariko ubishishoje neza, biragaragara ko inzira ikiri ndende,haba mu biciro cyangwa mu kwihuta kwa serivisi.Uwashaka gukabya, yavuga ko ari nka rwa rushishi rudatinya gutondagira inzovu.
Muri iyo nzira kandi n’abakeba na bo ni benshi.Nko ku mugabane wa Afurika, Vugapay izahahurira na M-Pesa(Kenya),Money Express(Gambie)cyangwa Globaltransfert.
Itandukanirizo rishobora kuba n’inzitizi ni uko ibiciro(fees) bya Vugapay bikiri mu mafaranga y’Urwanda(frw) nk’aho ay’amahanga(devises)atemewe.Naho Mergims ishobora kwigira kuri C-Pesa dore ko yo yaka 3% ku mafaranga yoherejwe muri Comores.
Abakeba si abo gusa kuko hari n’abandi bari kurya Western Union isataburenge mu buryo bwo kugabanya ibiciro.Twavuga nka Woldremit,Moneygram,Azimo na Paytop.Aha rero ni ho aba basore b’Abanyarwanda bakwiye kurebera.Tutibagiwe ko n’imbere mu gihugu hari MTN Mobil Money.Twabatungiraga agatoki.
Umunzani ni iyi minsi mikuru cyangwa ibindi bihe nk’ibiruhuko.Bagombye kugaragaza akarusho mu gukurura ababagana.Twizere ko batazasoza urugendo rwabo bazimiye nka Rwandacash yakinagiye mu myaka yashize,ikava mu kibuga itarenze umutaru.
By P.B
WordPress:
J’aime chargement…
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.