Noheli buri mwaka si uguta igihe:ya mva ntiyarimo ubusa!

Noheli si isabukuru gusa

Bamwe batekereza ko Noheli ari nk’izindi sabukuru z’amavuko(anniversaire). Abadakunda kwizihiza bene izo sabukuru bahitamo kwiyicarira iwabo,bakagereka akaguru ku kandi,habe no gusohoka.

Nyamara n’ubu na bwo ni ubundi buryo bwo guhimbaza Noheli bafata igihe cyo kwibuka ko batazaruhukira mu mva!Ukwigira umuntu kwa Jambo(incarnation)gucira amarenga buri wese ngo « ibuka ko uri umuntu! »kandi ko byose bigira intangiriro(n’iherezo).

Ku rundi ruhande ariko,ubucuruzi bujyana n’iminsi mikuru ya Noheli butera bamwe kurungurirwa.Ihururu ry’iyo minsi mikuru bakarirambirwa.Hari n’abibwira ko Noheli ya buri mwaka ari uguta igihe no kwaya bitari ngombwa.Bakeneye kumva ukuntu Noheli atari isabukuru gusa.

Imva ya Yezu igiye kubyerekana

Nyuma y’imyaka 200,imva ya Yezu yongeye gukingurwa.Ubwa mbere ni igihe abigishwa be(abagore!) basangaga ikinguye,maze Malayika akababwira ko Yezu yazutse(Mt 28,6).Kuva icyo gihe iyo mva yararinzwe bikomeye kugira ngo hatagira abayangiza cyangwa bagasibanganya ibimenyetso.

Ibyo kuyifungura byari biherutse mu mwaka wa 1810.Ni bwo abashakashatsi b’ibyakera(archéologues)bagerageje kongera kwinjira muri iyo mva Ibitabo bitagatifu bitubwira ko ari yo Yezu yahambwemo.Icyo gihe ariko, abo bahanga ntibanyuzwe n’ibyo babonye.

Ko mu kirugu hari akarusho

Uyu mwaka byabaye ibindi.Ibyari amabanga y’ukwemera bigiye kwemezwa n’iminsi n’ibihe.Abatemeraga ko ukwemera kwacu gufite ishingiro risumba ibisanzwe ,bagiye kuva ku izima.
Isomere: La tombe de Jésus révèle ses secrets
Ko Yezu yavutse,byo ntibabishidikanyaho.Kuba yarazutse koko, ni byo bashaka kumenya ikirugu-1kandi ni byo biha agaciro cya kirugu yavukiyemo.Ni yo mpamvu bibashishikaje. Nibabigeraho bazatangazwa n’ukuntu mu kirugu ariho abemera basanga akarusho nk’uko isomo rya kabiri ryo ku munsi wa Noheli ribivuga:

« Yezu uwo ,asumba abamalayika kuko n’izina yahawe ritambutse kure ayabo.Koko rero,ni nde wo mu bamalayika Imana yigeze ibwira iti  »Uri Umwana wanjye;ni njye wakwibyariye uyu munsi’?Cyangwa se iti « Nzamubera umubyeyi,na we ambere umwana »?Kandi igihe yohereje imfura yayo ku isi,yaravuze iti »Abamalayika bose b’Imana bazamupfukamire »(He 1,…4-6)

Twebwe abadasumba abamalayika,niba amavi akibitwemerera,uyu ni wo munsi!Noheli nitubere munsi mukuru koko, aho abakera n’ab’ubu basimbagizwa n’ibyishimo(bondissent de joie)kubera ukwemera kubatera guharanira amahoro no kubaho mu ituze risesuye.

Bityo,n’umwaka wa 2017 uzatubera muhire,buhoro buhoro twirebere uko ugenda utembamo amata n’ubuki.Mu kwizera kudatamaza…

By P.B

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé, je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté. Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable? N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable? Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer, nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous. Dans cette voie, je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B

%d blogueurs aiment cette page :