Hashize imyaka babyotsa
Ntawamenya ko cyera byaryohaga byocyeje gusa.Ubu ibintu byarahindutse.Ikigori ahubwo gisigaye ari imari ikomeye.Abadafite ubushobozi bwinshi ni bo babyanika hanze no ku musozi.Birumvikana ko n’ahangaha bisaba kubirinda nk’ucunze zahabu.
Ikibazo gikomeye ndetse gisa n’ikitazabonerwa umuti ,ni uko buri mwaka batubwira ko hazaza imbuto nshya.Ihinga rikagera izo mbuto z’ibigori zitaraza,maze ibyo twahunitse bikaba ari byo bihinduka imbuto.Iyo itera rirangiye,ibintu biba ibindi.No kubona icy’umuti bihita bigorana.
Nka hano iwacu mu Karere ka Gisagara,Umurenge wa Save twarumiwe.Igihe cy’izuba cyabaye kirekire cyane bikabije.N’aho imvura igwiriye tubura imbuto kandi Ubuyobozi bwatubwiraga ko nta kibazo cy’imbuto tuzagira.Ubu turibaza niba abahinze ibisanzwe bazagira umusaruro uduhagije.
Dusubiye kuri kawunga y’i Bugande!
Inganda zitunganya ifu y’ibigori zari zimaze gukwirakwira.Ubu inyinshi ntizikibona icyo zisya kubera ibura ry’ibigori.Uwo muganiriye kuri iki kibazo cyibura ryabyo,avugana amaganya ngo « Dusubiye kuri kawunga y’i Bugande nyine! ».Abenshi bari barayivuyeho ngo ntibaryohera.
Kandi nta kundi byagenda kuko yo ihendutse.Naho iy’iwacu abayigondera muri ibi bihe ni mbarwa ndakurahiye!Nawe se, kubona ikilo kiva kuri 350frw kikagera kuri 650fr,ni ibintu byoroshye?Ku y’i Bugande,umuntu asaguraho n’umunyu kuko itarenza 420frw.
Aho kibonetse ni twibanire
N’ubwo bimeze gutyo,hari abandi babizamukiyemo.Bamwe bahinze ibyo kurya mu turima tw’igikoni ntacyo baganya.Abanyakigali ni bo bazi kutumara amapfa iyo twasimbukiye muri Kapitali.Ikigori cyokeje mu ruhisho ugifatanya na mushikate bikaba twibanire maze ukishyura 500frw udashishwa.
Naho abakunda Indazi,ikigori cyababereye akanyuzabagabo!Bahitamo gutanga 200frw ngo baruhuke zimwe zisanzwe za 100fr.Uburyo bwo kongerera ikigori agaciro buracyari bwinshi kandi bwabeshaho benshi.Iyaba n’aba bafite amikoro make batabuzwaga amahwemo kandi ubushake ari bwose mu bamaze kumenya akamaro k’ikigori.
Gashema Gaju Gilbert/Akarere ka Gisagara
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.