Mutagatifu Yohani w’Umusalaba

Dore umutagatifu wadusangije amabanga y’umusalaba wa Kristu mu buzima bwa roho y’umuntu ushishikajwe no kwegera Imana.

Yuan de Yepes Alvarez yavutse tariki 24 Kamena 1542 mu gihugu cya Espagne,ahitwa Fontiveros hafi y’umujyi wa Avila.Afite imyaka 3 gusa yapfushije se(1545)arerwa na nyina ku buryo bugoranye.Ibi byatumye ahora atekereza ku mpfubyi no ku nzira idashobora kuzibagiza Imana mu bihe bikomeye(La Nuit Obscure).

Nyuma y’amashuri ye ya Filozofiya,Indimi n’Ubuvanganzo,yinjiye mu muryango w’abihayimana b’Abakarume(Carmes),ahabwa ubupadiri mu 1567,ariho yafatiye izina rya Yohani w’Umusalaba,ubwo yakoraga amasezerano ya burundu.Mu misa ye ya mbere ni bwo yahuye na Thérèse wa Avila wamugejejeho icyifuzo cyo kuvugurura umuryango wabo ukagira amaraso mashya.

Yarabyemeye,ariko ubwo buryo bwo gukorana bwamuviriyemo ibitotezo no gufungwa n’abakuru batakozwaga iby’ayo mavugururwa(réforme).Ntiyigeze abarakarira kuko batumvaga aho ibanga ry’ukwemera riri(mystère)ku muntu ushaka kwegera Imana by’ukuri.Nguko uko umusalaba wa Kristu wahinduye ubuzima bwe.Yatabarutse arwaye kandi ananiwe cyane tariki ya 15 Ukuboza 1591.

Hari ingingo yagarukagaho kenshi mu nyigisho ze zadufasha(citations):

 

« Toute inquiétude est vanité »

« Dieu perfectionne l’homme en se conformant à la mesure de l’homme »

« Cherche ton Époux dans la foi et l’amour,sans prendre en rien ta jouissance,sans rien goûter,sans rien entendre au-delà de ce que tu dois savoir.La foi et l’amour sont les deux conducteurs d’aveugle qui te mèneront,par des chemins inconnus de toi,jusqu’aux secrets abimes de Dieu »

« Dieu ne communique jamais la sagesse mystique sans y joindre l’amour par lequel elle se répand »

« Le détachement des objets terrestres donne de ces objets même une connaissance plus claire,qui permet d’en bien juger tant naturellement que surnaturellement. »

« La foi illumine avec ses ténèbres,les ténèbres de l’âme. »

 

Umunsi mwiza no ku bitwa ba Odile

By P.B

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé, je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté. Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable? N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable? Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer, nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous. Dans cette voie, je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B

%d blogueurs aiment cette page :