Ku isi yose,30% by’abagabo baba barakebwe(circoncis).Abenshi babikorerwa bakiri bato bitewe n’imigenzo y’idini ry’ababyeyi(Juifs et Musulmans).Abandi bo babihitamo cyangwa bakabiterwa n’impamvu zinyuranye.
Nta muganga wavura ikitari indwara
N’ubwo izo mpamvu zishobora kumvikana,rimwe na rimwe bigashyirwa no muri gahunda za Leta,urukiko rwo mu Budage ruherutse guca urubanza rw’abakebwe bikabaviramo kuvirirana(saignement)bikabije.
A lire:Un tribunal allemand jugeait illégale la circoncision
Urwo rukiko rwibukije ko muganga adashobora kuvura ikitari indwara cyangwa ngo akebe igice cy’umubiri w’umuntu kikiri kizima kandi gikora neza(tissus sains et fonctionnels).Ibi bishoboka gusa mu gihe ari mu rwego rwo gutabara ikindi gice cy’umubiri kandi mu nyungu nyazo z’umurwayi(intérêt du patient).
Uburengazira ku mubiri utagabanyije
Ikindi urwo rubanza rwerekanye ni uko nta muntu ushobora kuvutswa, ku maherere, uburenganzira bwo kugira umubiri utagabanyije(droit à l’intégrité physique).Ibi bishimangirwa n’uko buri gice cy’umubiri,n’ubwo cyaba gito bwose,gifite umumaro wacyo.
Uwo mumaro ni wo abashinzwe ubuzima bagomba kubungabunga.Uwakebwe burya ngo aba yambuwe uwo mumaro bidasubirwaho.Hari ababigereranya no gukurwa iryinyo ry’ikijigo ariko bakavuga ko ari ntacyo bitwaye kuko ibihanga risiga bitagaragara!
Kwikebesha ku bantu bakuru
Birazwi neza ko kwikebesha ku bantu bakuru(circoncision des adultes)biri kugeragezwa muri bihugu bya Afurika(Kenya,Ouganda,Afrika y’Epfo)mu rwego rwo kwirinda Sida.
Nyamara ngo 80% by’abakebye babarizwa ku mugabane wa Afurika,ikarenga ikaba n’iya mbere kuri Sida.Aho ruriya rubanza ntirwabera abantu umwanya wo gusuzumana ubwitonzi ibyo bintu byo gukebwa cyangwa kwikebesha ku mpamvu zitari iz’uburwayi(raisons médicales)?
By P.B