Kuvuga icyaha cy’undi burya ni icyaha!

Ntahandi hasigaye ibyaha uretse mu Nkiko Mpanabyaha(Tribunal pénal).Mu madini ho byaracitse rwose.Muri ibi bihe,nta mukozi w’Imana washaka abayoboke ari umugenzacyaha ngo ababone.N’iyo baje uwo munsi,buracya ntibagaruke.

Impamvu nta yindi ni uko kuvuga icyaha cy’undi burya ari icyaha.Mu rukiko ni ho umuntu aregwa n’undi.Mu by’iyobokamana,umuntu ni we wirega,akavuga cyangwa akatura icyaha cye.

Kandi no mu buzima busanzwe,uwahera ku bibi ukora,n’ubwo yaba ari incuti yawe kari ijana,ntimwakomezanya urugendo munezerewe.N’iyo mwarufatanya,mwaba murebana ay’ingwe,no kumwemera bikagabanuka.

Aha ni ho amasomo yo kuri iki cyumweru adufashiriza,cyane cyane irya mbere,aho Nyir’ukuturema atworohera ngo atongera umuzigo kuri ibyo byaha bisanzwe n’ubundi bituremereye.Tubyumve:

Koko Nyagasani,isi yose iri imbere yawe,nk’agakungugu katahungabanya umunzani cyangwa nk’agatonyanga k’urume kaguye ku butaka.

Nyamara ugirira bose impuhwe kuko ushobora byose,ukirengagiza ibyaha by’abantu kugirango babone kwisubiraho.Ukunda ibiremwa byose kandi nta na kimwe uhigika mu byo waremye,kuko iyo ugira icyo wanga,utari kwirirwa ukirema.

None se ni ikihe kiremwa cyari kubaho utabishatse?Cyangwa se ni ikihe cyari kurokoka utakibeshejeho?Utuma byose birokoka kuko ari ibyawe,wowe Mugenga w’ubugingo,kandi n’umwuka wawe uzira gushanguka,uri mu biremwa byose.

Bityo ugenda buhoro buhoro uramira abaguye,ukababurira,ubibutsa ibibatera gucumura,kugira ngo bigobotore ikibi maze bakwemere, Nyagasani(Ubuhanga 11,22-12,2).

Amasomo yandi ni aya:2Thes.1,112,2);Lc19,1-10).
Wowe witeguye kumwakira iwawe uyu munsi nka Zakewusi,tukwifurije icyumweru gihire muri iyo nzu yasusurukijwe n’impundu z’ibyishimo.

By P.B

Waba uzi impamvu yayuye iminwa igahengama?

Kwayura biranduza

Uwo mwegeranye arayura,nawe bikagufata.Wabishaka utabishaka (involontaire). Biragoye kubihagarika,n’ubwo bishoboka mu rwego rwo kwirinda kwanduza abandi.

Iyo bishatse kubafata,abenshi bakora uko bashoboye ngo babyirinde cyangwa babitsinde kuko baba batinya ko abandi bakeka ko barambiwe,cyangwa ko ibiri gukorwa batabyitayeho.
Lire: le bâillement,geste d’apaisement et de sympathie
Akenshi,uko kwanduzanya kutari indwara ngo hari ubwo biterwa n’uko uwo muntu mwegeranye cyangwa ukuri imbere umwiyumvamo(empathie).Ngo ni kimwe n’uko imbwa yigana shebuja iyo yayuye ariko ntibikore k’uwo itazi.Na none kandi,ngo umubyeyi iyo yayuye,n’umwana we arabikora.

Byakunze kugaragara ko abadafatwa no kwayura babitewe n’abandi ari ba bantu cyangwa abana barwaye kutagira icyo bumva(autisme cyangwa schizophrénie)kuko imitsi yo mu maso n’iyo mu rwasaya biba bidakorana.

Si iby’abana gusa

Uretse no kuba atari ibya bene abo bana gusa, ngo si ibyaremwe byose bibasha kwayura.Ngo ni igikorwa gihuriweho n’ibiremwa bifite urwasaya rwagutse(mâchoire).hippopotame-2

Aha rero ni bwo usanga intare,inzovu cyangwa imvubu na zo zayura.Nyamara iyo intare y’ingabo yayuye,iy’ingore ntibikorera icyo.lion_yawns_600x330

Abandi barabikoze arakira

Hari abayura,iminwa ikagendanira ko, hafi no kwitabaza muganga.Kayondo yatashye ananiwe cyane.Yari yifitiye n’ibibazo by’amafaranga.

Ageze mu rugo,asanga umugore n’abana bari mu yandi.Mu munuta umwe gusa, yayuraga incuro zirenze umunani.Aho bose bagarukiye mu cyumba,umunuta wakurikiyeho yarayuye ararenza ,n’iminwa igendanira ko.

Muri ako kanya,abana na bo batangira kwayura no kurira.Umugore ni ko gusimbuka bwangu amwegeka mu gituza kandi ubundi atari aherutse kubikora. Yamukoze mu misaya,n’abana bakomeza kwayura maze iminwa iragaruka,arakira.

Aha ni ho bamwe bahera bavuga ko kwayura bikwiye kwitonderwa iyo habuze empathie.Baba bibaza iki kibazo: abantu batanu bari mu biro bimwe,uwananiwe niyayura,abandi batwawe n’imirimo yabo, bizababaho?

By P.B

Iyi nzu irabikwemerera byose!

Muri ibi bihe ubukungu butifashe neza,abahanga mu myubakire(architectes)bararushanwa gushyira ku masoko amazu meza adahenze kandi akwiranye n’imiterere y’ikirere n’ubutaka.

Michael Jantzen ari muri abongabo.Yemeza ko nta butaka budashobora kubakwaho.Iyi nzu ye irayagaruza pe!Ibikoresho ikozemo bikurura imirasire, uyituyemo ntakenere andi mashanyarazi.

Si ibyo gusa!Iyo M-House ikwemerera byose:inzu yo guturamo,y’imikino y’abana,y’ibiro byo gukoreramo…Urayongera cyangwa ukayigabanya bitewe n’ibyo ukeneye, cyangwa n’ahantu uko hateye.

Nta gushidikanya ko inyubako nk’izi zagabanya ibyo gusesagura umutungo twubaka amazu y’ubucuruzi atazabona abayakoreramo.

Nk’uko tubikesha BFM Bisiness,uyu munyabukorikori arashaka ko ubutaka,izuba n’umuyaga tutakomeza kubipfusha ubusa.
Lire: La maison qui se transforme au gré de vos envies

Kuri we kandi, ngo ubu buryo bwo kubaka bwagabanya ibihombo mu myubakire y’imijyi, kimwe n’ibigo bikomeye nka za Kaminuza n’amahoteli.

Nta gushidikanya ko buhawe Rugari mu rwa Gasabo, na bya bibazo byo kubaka mu manegeka byagenda nka Nyomberi!

By P.B

Les enfants de la guerre sont plus créatifs!

Les guerres ne font pas que du mal.Là, elles ravivent la solidarité autant des victimes que des bienfaiteurs.Là encore,et plus,elles suscitent la créativité chez les victimes et les rescapés.

Alors que les plus grands et les adultes s’affaissent et baissent les bras,les enfants et les plus petits se tiennent debout,marchent et font bouger les choses.Ils sourient à la paix qu’ils attendent désespérément.s-1-2_kinderrechte_960x480_071022

Si certains sont contraints ou obligés de porter les armes avant d’avoir leur majorité,les autres sont exclus de l’environnement familial ou scolaire.Peu importe les situations,ils parviennent à inventer la vie.

Même le port des armes, ne les laisse pas désarmés.Emportés par tant de difficultés,ils deviennent plus créatifs.S’ils étaient soutenus financièrement,ils pourraient devenir des inventeurs de demain!entants-de-la-guerre

Avec des outils et des matériaux du bord,ils fabriquent ces mini engins,signe qu’un jour,ils réaliseront leurs rêves.

By P.B

Ibyanditswe Byera hari icyo byamarira umuntu muzima?

Muri ibi bihe,bisa n’aho ukwemera gushingiye ku Ijambo ry’Imana kwabaye intwaro y’abakene,abanyantege nke n’abarwayi,rimwe na rimwe ndetse igahekwa n’abatekamutwe n’ibyihebe.

Kubera izo mpamvu zose,bamwe ntibatinya no kukubaza ngo « Urumva ukwemera kwamarira iki? Kugira ngo umuntu abeho koko, akeneye Ijambo ry’Imana? »

Umwe mu bibazaga gutyo, nabonye nta kundi namugira(faute de le raisonner) musaba ko twasomera hamwe agace gatoya k’Ibyanditswe.Iryo Jambo ry’Imana ritamukuye ku izima,ni isomo rya kabiri ryo kuri iki cyumweru(2Tim.3,14-4,2).Turyumve:

« Wowe,gumya kwibanda ku byo wigishijwe kandi wakiriye udashidikanya.Uzi neza uwo ubikomoraho;kandi kuva mu buto bwawe wamenye Ibyanditswe Bitagatifu;ni byo bishobora kukubera isoko y’ubuhanga bukuganisha ku mukiro ubikesheje kwemera Kristu Yezu.

Icyitwa Igitabo gitagatifu cyose cyahumekewemo n’Imana kandi gifite akamaro mu byerekeye kwigisha,no kuvuguruza ubuyobe,gukosora no gutoza umuntu iby’ubutungane;bityo umuntu w’Imana wese akabasha kuba igihame kandi akabona intwaro zimufasha gukora icyiza. »

Uwo iri Jambo ritabuza kuba muzima,mwifurije kurigira intwaro ye muri iki cyumweru.

By P.B

Kuriza abana bituma bagira ubuzima bwiza

Ni umuco udasanzwe wo mu gihugu cy’Ubuyapani.Abagabo bo mu bwoko bwa Sumotoris bagomba kuriza(faire crier) abana bakiri bato,basa n’ababahanganishije babiri babiri kugira ngo babone uzi kurira cyane.

Ngo uyunguyu ni we uba ufite ubuzima bwiza,bikagaragaza ko azakangara amahanga.Bityo akaba ari we utegurirwa kuzahabwa inkoni y’ubutware.Nta marira y’ubusa rero!

By P.B

Deux Français accusés d’entrer illégalement au Rwanda

Patrick Claude Michel et Dimanche Jean Marc Roger venaient de la République Démocratique du Congo.Entrés sur le sol rwandais sans visas,ils ont été arrêtés et incarcérés trois jours.

C’était le 22 août 2016.Avaient-ils pensé que le véhicule de l’Union Européenne les dispenserait d’être en règles?Immatriculé en Rdc,ce véhicule ne pouvait ne pas attirer l’attention des garde-frontières.

Ces visiteurs inattendus ont dû passer par le tribunal pour justifier et expliquer les raisons de leur entrée illégale au Rwanda.En même temps,le véhicule utilisé a été saisi pour enquêtes.C’est,disent les autorités locales, ce qui a tardé le jugement.

Le Tribunal n’a rendu sa décision qu’en  ce 13 octobre 2016.Reconnus coupables,ils ont écopé d’une amende de 1 millions de francs rwandais(1200 euros)chacun, avec obligation de quitter,tout de suite,le sol rwandais.pic_1-4

Accompagnés par les représentants de l’Ambassade de leur pays au Rwanda,ils ont exécuté la décision,et pris l’avion vers la France.Serait-ce un présage de l’atmosphère délétère entre les deux pays?

By P.B

IGISWAHILI, urundi rurimi rw’ubutegetsi mu Rwanda

Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryemera indimi eshatu:Ikinyarwanda,Igifaransa n’Icyongereza. None n’Igiswahili kinjiye mu ndimi z’ubutegetsi zemewe.

Ibi ni ibyasohotse mu Itangazo ry’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 12 Ukwakira 2016 aho mu ngingo ya 6 bavuga ko, mu Mishinga y’amategeko yemejwe harimo « umushinga w’Itegeko Ngenga rishyiraho ururimi rw’Igiswahili nk’ururimi rwemewe mu Butegetsi. »

Ntibizatinda kuba Itegeko

N’ubwo bikiri umushinga, ntibizatinda kuba Itegeko(ryasohotse mu Igazeti ya Leta). Kandi birumvikana, kuko abantu benshi basanzwe barukoresha mu mirimo na serivisi zinyuranye(igisirikari, igipolisi, amahoteli, abashoferi…)

kiswahili-1

Cyari igihe cyo guha agaciro indimi z’iwacu no gushyigikira izashobora guhuza abanyagihugu benshi, aho gukomeza kugendera ku z’abakokoloni. Nirwongererwa amasaha mu mashuri, bizatanga akazi kandi bigaragaze izindi mpano mu bakiri bato.

Gukingura amarembo yombi

Birazwi ko Igiswahili gikoreshwa cyane mu bihugu by’Uburasirazuba(Tanzaniya na Kenya)no mu Burengerazuba (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo,RDC).

Kuzamura uru rurimi kuri iyi ntera,ni uburyo bwo kurushaho gukingurira Urwanda ayo marembo yombi:Uburasirazuba n’Uburengerazuba.Bityo abarukoresha bazarushaho kwisanzura muri ibyo bihugu nta pfunwe cyangwa bibwira ko ari ururimi rusuzuguritse.

Ntibizatugire Abaswahili!

Hari igihe abakora mu mifuka n’abatera za Gatarina babaga bavuga Igiswahili.Byatumaga barwita « ururimi rw’Abasungarere »(imburamukoro)ku buryo kurwiga byasaga n’ibigayitse.

Ahandi na ho ugasanga abarukoresha ari bene ba bantu bamenyereye gucurika abandi no kubacuza utwabo mu cyayenge cyangwa bakoresheje ubufindo(magie).

Ni ho baheraga babita « Abaswahili. »Umuntu wamushyiraho uburyarya akabimenya,akavuga ko « wamubereye Umuswahili. » N’ibi byo kwimika Igiswahili, ntibizatugire Abaswahili!

Tunashukuru mpango huu. Kwenda hadi mwisho!

By P.B

Un prêtre créé Cardinal à 88 ans!

Il est âgé de 88 ans.Franciscain d’Albanie,le Père Ernest Simoni vient d’entrer dans le ciel des Princes de l’Église sans passer par la case »évêque. »

En le créant cardinal,le Pape François reconnaît sa persévérance dans le ministère sacerdotal durant les moments de dures épreuves de la prison(18 ans passés entre les geôles et les travaux forcés par le régime communiste).

Simple prêtre des villages éloignés,il rejoindra les 16 autres nouveaux cardinaux(archevêques ou évêques) dans le Consistoire du 19 novembre à Rome.

Là,les Albanais catholiques oublieront qu’ils sont minoritaires(11% de la population). Avec les autres Églises et peuples en difficultés,on entendra plusieurs voix chanter: « le Seigneur relève les humbles. »

By P.B

Mu mashuri y’iki gihe,ni « Bye bye Kinyarwanda! »

« Bye bye Nyakatsi » yavuye mu nzira,none hagezweho « Bye bye Kinyarwanda. » Wagira ngo ni ngombwa ko buri mwaka haboneka abantu bagomba kwibasirwa.

Ejo bundi naratangaye cyane mbonye umwana w’umuturanyi wanjye yirukaniwe ko yavuze Ikinyarwanda.Nabanje gushidikanya ngira ngo ni iby’ab’ubu bikoza ku ishuri bakagaruka bagira ngo ababyeyi babongere amafaranga.

N’amarira menshi,uwo mupfakazi urera wenyine abana batanu,barimo batatu bageze mu yisumbuye,yaje gutakambira Urwego rw’Abagore ngo rumugire inama uko yabyifatamo.

Twatumiye umukobwa we usigaje umwaka umwe ngo arangize amashuri.Yaduhaye number za mugenzi we na we wirukanwe ngo tutibwira ko ari ibyo yihangishijeho.Yaratuririye turumirwa.

Azakurwaho amanota atumwe n’ababyeyi

Iri tegeko ryaje ari gatumwa!Ngo umwana akurwaho amanota,byakongera agatumwa n’ababyeyi.Si abana bacu gusa, kuko natwe ibyo bihano bitugeraho.

Abo bayobozi babo babona bayora buri kwezi bakagira ngo natwe ni uko?Ntibyumvikana ukuntu birengagiza ubukene buri hanze aha bakatugerekaho uwo mutwaro.Ni gute nzaba nabuze n’ay’ishuri nkajya kurwana n’ayo matike ya hato na hato?

Ibiri amambu ngo biga kwigisha abandi(TTC)

N’ubwo biga kwigisha abandi,aba bana ntibumva impamvu y’iyi myigishirize (méthodologie). Ikindi ni uko bo muri stage batemerewe gukoresha ubu buryo busa n’ubwo guca intege abanyeshuri.

Abana bo babivuga rimwe na rimwe baseka mu rwego rwo kubinnyega,tuti « Ni iby’abana, buriya ntibumva uburemere bwabyo. » Barira, na bwo tuti « Ntabwo, buriya ntibazasubira kuri icyo kigo. »Ni ibibazo!

Byahozeho ku bw’abazungu!

Nk’ababyeyi twabiganiriyeho,twibukiranya ukuntu ibi byahozeho ku bw’abazungu!Ni bo baduhatiraga kuvuga Igifaransa,uvuze Ikinyarwanda bakamupfukamisha,cyangwa akirirwa yambaye inzogera,nk’ikimenyetso ko ari imbwa (y’impigi!)

Ariko cyaraziraga kugira uwo birukana, kuko babaga bamuhaye urwaho rwo kuva mu ishuri no kurireka burundu.Birababaje kubona ibyo bintu bigarutse muri iki kinyejana!Turatabaza!

By Nyirasafari Consolée/Akarere ka Gisagara

Haïti,encore un monde qui s’effondre

Les vents soufflaient à une vitesse de 210 à 250 km/h.Ils balayaient tout à leur passage.Si la population n’a pas eu assez d’avertissements, les enfants y ont trouvé un laps de divertissement.haiti-cuba-bahamas-les-devastations-de-l-ouragan-matthew-en-images

Un pays particulièrement fragilisé

Ces coups d’ouragan ne font qu’enfoncer dans l’abime,le pays qui baignait dans la crise profonde.Tout le pouvoir était en vacance…C’était un pays fragilisé où il n’y a plus d’acteurs politiques.Les élections étaient prévues ce 9 octobre 2016.

La situation actuelle va-t-elle permettre aux politiciens de retrouver le goût de l’intérêt national avant tout?Ces élections ne vont-elles pas être reportées sine die?

L’Ouragan Matthew devient assassin

Déjà en 2010 le tremblement de terre a terriblement frappé ce pays, faisant plus de 220000 morts.L’épidémie de choléra a augmenté les pertes humaines.Quelques années plus tard,voici le même scénario destructeur.

Cet Ouragan surnommé Matthew est vraiment l’ange de la damnation.En quelques heures seulement,il a fait son entrée d’assassin.On a recensé environ 1000 morts , innombrables blessés et dégâts matériels énormes.

Un supplice de plus

Au milieu des débris de leur maison,les habitants rescapés se demandent s’ils avaient vraiment besoin de ce supplice de plus.Faudra t-il toujours recommencer à zéro?afp5859112_lanciogrande

Conscients que la solidarité internationale sera moins intense qu’en 2010,ils réfléchissent à quel Dieu se dévouer.Voyant cela de loin,notre cœur n’en souffre pas pour autant.

Certains n’hésitent pas à se demander ce que ces pauvres ont fait au Bon Dieu pour mériter malheurs sur malheurs.La réponse est dans leur bouche: absence d’institutions fortes qui ont conduit les États-Unis à évacuer 3.5 millions alors qu’ils étaient 1.3 millions haïtiens concernés.

On a entendu,sur toutes les ondes de radios et de télévisions,combien M.Obama lui même était tout autant alarmiste qu’optimiste . Qu’en était-il au Haïti?Qu’attendre d’un pays qui n’a pas de Tête(dirigeants)?De nouveau,un monde des îles s’effondre sous nos yeux.

By P.B

Ukunda itomati zo mu bikombe?

Itomati zisanzwe kandi zisaruwe vuba,ngo ni ingirakamaro ku mubiri no ku buzima bwacu.Zaba mbisi(salades) cyangwa zitetse zigira uruhare mu kurwanya indwara nyinshi zirimo na kanseri.exportations-de-tomates-fraiches

Naho zazindi ziba ziteguye neza kandi ziri mu bikombe,ngo zikura aho izisanzwe zasize.Impamvu nta yindi ni uko ya miti bakoresha kugira ngo zimare igihe,igira ingaruka mbi ku buzima.

Iyo bashaka ko zigurwa byihuse,ba nyir’ukuzikora bagaragaza ko ari umwimerere rwose(naturelles).Nyamara bisphénol-A bashyiramo, ihindanya imikorere y’ubwonko(perturbateurs endocriniens),ari byo bishobora gutera indwara z’umuvuduko w’amaraso zinyuranye(maladies vasculaires),ndetse na kanseri(ku bagore batwite n’abonsa.)itomati

Niba abo banyenganda n’abacuruzi bitwaza icyo kintu cy’umwimerere ngo tuzishishikarire,
birumvikana ko ikiruta ari ukwegukira ibiri byo nyakuri.

Birazwi neza ko izo tomati zo mu bikombe(sauces tomates…) zitworohereza imirimo.Nyamara mu rwego rwo kwirinda(précaution)uwabishobora yagarukira zimwe zisaruwe mu murima(tomates fraîches).Yego bitwara igihe,ariko se hari icyarusha kuryoha izateguriwe mu rugo(tomates faites-maison)?

By P.B

La République Démocratique du Congo(RDC) est-elle habituée à la violence?

En RDC,on vit au rythme des manifestations.Qu’elles soient pacifiques ou violentes,elles n’aboutissent jamais à grand- chose.Le seul résultat comptant est le nombre des morts et les dégâts matériels.

De jour en jour,ils sont nombreux à hurler leur colère et brûler tout ce qui bouge.Mais les autorités y sont habituées, telle la tempête qu’on laisse passer pour se calmer.000_ga663_0

Joseph Kabila fait la sourde oreille

La Communauté Internationale et les pays amis ont beau hausser leur ton,Joseph Kabila ne veut pas lâcher son bâton de commandement.Que cela soit avec ses homologues voisins ou avec le Pape François,rien n’empêche le président de faire la sourde oreille.pape-592x296-1474889716

Un président qui s’interroge encore

Quinze années sont-elles suffisantes pour assouvir la soif du pouvoir?Âgé de moins de 55 ans,ce jeune président est-il prêt à abandonner son siège?Faudra-t-il agir à la Sarko, quitte à revenir quelques années plus tard?D’ici à décembre,il s’interroge encore.President Kabila looks on during signature ceremonies.

Les forces de l’ordre attisent le feu

Forces de l’ordre qui sèment le désordre?N’attisent-elles pas le feu pour intervenir comme sapeurs et pompiers?De cette manière,leur Commandant en Chef ne restera-t-il pas le seul garant de la sécurité?Peut-il partir alors que la maison brûle?5028hr_-592x296-1475048985Acceptera-t-il d’être accusé de lâcheté?Ces manifestants ne vont-ils pas continuer de courir en vain?Attendons un peu pour voir.

By P.B

Umwana babyaye ari batatu azaba uwa nde?

Abrahim Hassan ni we mwana wa mbere uvutse ku babyeyi batatu.Nk’uko byatangajwe tariki ya 2 Nzeli n’Ishyirahamwe rishinzwe imyororokere ryo muri Amerika(American Society for Reproductive Medecine,ASRM),uwo mwana yavutse muri Mata 2016.

Bitewe n’uko uburyo bwakoreshejwe butemewe muri icyo gihugu,ikipe y’abaganga iyobowe na Dr John Zhang(Centre New Hop Fertility)yagiye kubikorera muri Mexique ariho umwana yaboneye izuba.

Abagore babiri n’umugabo umwe

Ababyeyi b’uyu mwana bakomoka mu gihugu cya Jordaniya.Nyina yari asanganywe indwara yahitanye abana be 2 bakivuka,akuramo n’izindi nda ebyeri.Mbese urebye, yari yarihebye kandi ashaka urubyaro.

Ni muri urwo rwego abaganga bitabaje undi mugore(mère donneuse)ufite intanga nzima, bazongeraho ADN y’ushaka umwana, hanyuma bazihuza n’intanga z’umugabo we(fécondation in vitro).

Umwana azasa na nde?

N’ubwo ibi bishobora kuba intambwe mu kurwanya indwara z’ikiryango(maladies héréditaires), abahanga ntibaramenya uyu mwana isura azafata ari iy’uwuhe mubyeyi.

Ese ADN z’ababyeyi babiri nizidashobora guhuza neza(interférence),ntizizagira ingaruka ku buzima bw’umwana?Umunsi byagaragaye ko uyu mwana afite ibibazo bikomeye,ni nde uzabibazwa(responsabilité)?

None se,nyina w’ukuri ni uwamutwaye mu nda(mère porteuse),cyangwa ni uwamuhaye ubuzima(mère donneuse)?Ibibazo ni byinshi.

Byisomere: Premier enfant avec trois parents biologiques

By P.B

Hari buzima ki muri Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda?

Byatangiye Inama y’abaminisitiri idasanzwe yirukana burundu bamwe mu bakozi ba Minisiteri y’Ubuzima.Iyo nama yo ku wa 24 Kanama 2016 yari iyobowe na Perezida wa Repubulika,Paul Kagame,yirukanye burundu Dr Karema Corine na Bwana Mugume Nathan,bari abayobozi bakuru muri iyo Minisiteri.

Muri iyo jugujugu,Minisitiri w’Ubuzima na we yaregujwe.Igitangaje ni uko nta nama y’abaminisitiri yateranye.Mu itangazo ryo ku wa 11 Nyakanga 2016 ryasinyweho na Minisitiri w’Intebe,Murekezi Anastase,rivuga ko Dr Binagwaho Agnes wari Minisitiri w’Ubuzima yakuwe kuri uwo mwanya.agnes-binagwaho-yirukanywe

Agnes Binagwaho ni indasimburwa?

Ntibisanzwe ko umuntu akurwa mu mwanya igitaraganya nta wundi wo kumusimbura.None se Agnes Binagwaho yaba ari indasimburwa kuri uwo mwanya?

Tuvuge se ko ubuzima bwaba ari bubi muri iyo Minisiteri ku buryo bigoye kubona umusimbura?Aho si ikibazo kiri hagati y’uwirukanywe(Agnes), uwamwirukanye(Prezida) n’uwasinye(Minisitiri w’Intebe)?Uku gutinda ntikwabura gutera impungenge, niba koko ubuzima ari ishingiro rya byose.

Ku rundi ruhande ariko,bishobora gutanga isomo kuri ba bandi bagirwa ba « Minister » bagahugira mu kwivugira,kwishongora no kwihakirwa,aho kuvugira abo bashinzwe no gukemura ibibazo byugarije abayoborwa.

Iyi Minisiteri ikeneye umunyamibare

Kubera ibibazo by’amafaranga n’imiti bikunze kuyivugwamo,iyi minisiteri ikeneye umuntu w’umunyamibare(mathématicien)kugira ngo abone ibisubizo nyabyo mu nzira zisobanutse.

Nyir’ubwite(Agnes) na we ashobora kuba yibaza niba bagishaka inzira zo kumugarura ku mirimo ye.N’ubwo na Minisiteri y’Uburezi ntacyo yayimariye cyane,hari abakeka ko Charles Murigande(PhD en Mathématiques) ari we wagerageza kuzahura iy’Ubuzima.dr-charles

Kuba ubu ashinzwe iterambere muri Kaminuza y’U Rwanda,bimuha amahirwe yo kuba yafasha Mitiweli n’Ibitaro kugera ku iterambere ryifuzwa kandi rikwiye.Hari ubwo ibyo yungukiye muri Haward Universty(College of Medecine)byagirira akamaro iyi Minisiteri.

Ndagena sindagura!

Abandi bo bakeka ko Dr Richard Sezibera yaba agiye kuyisubizwamo nyuma yo kurangiza mandat ku buyobozi bw’Umunyamabanga Mukuru wa Afurika y’Uburasirazuba(EAC).1361662937010102222

Na we ategereje umwanya.Kandi ngo akiyirimo,ibintu byari biri ku murongo mwiza,bisubira i Rudubi asimbuwe na Dr Agnes Binagwaho.

Niba kugirwa Minisitiri wa Siporo bidasaba ko wigeze kuba umukinnyi rurangiranwa,kuki iy’ubuzima itashingwa undi ureba ibintu ku bundi buryo butari ubw’umuganga gusa?Aho ntibyakemura ibibazo byabaye akaramata?

By P.B

%d blogueurs aiment cette page :