Muri ibi bihe,bisa n’aho ukwemera gushingiye ku Ijambo ry’Imana kwabaye intwaro y’abakene,abanyantege nke n’abarwayi,rimwe na rimwe ndetse igahekwa n’abatekamutwe n’ibyihebe.
Kubera izo mpamvu zose,bamwe ntibatinya no kukubaza ngo « Urumva ukwemera kwamarira iki? Kugira ngo umuntu abeho koko, akeneye Ijambo ry’Imana? »
Umwe mu bibazaga gutyo, nabonye nta kundi namugira(faute de le raisonner) musaba ko twasomera hamwe agace gatoya k’Ibyanditswe.Iryo Jambo ry’Imana ritamukuye ku izima,ni isomo rya kabiri ryo kuri iki cyumweru(2Tim.3,14-4,2).Turyumve:
« Wowe,gumya kwibanda ku byo wigishijwe kandi wakiriye udashidikanya.Uzi neza uwo ubikomoraho;kandi kuva mu buto bwawe wamenye Ibyanditswe Bitagatifu;ni byo bishobora kukubera isoko y’ubuhanga bukuganisha ku mukiro ubikesheje kwemera Kristu Yezu.
Icyitwa Igitabo gitagatifu cyose cyahumekewemo n’Imana kandi gifite akamaro mu byerekeye kwigisha,no kuvuguruza ubuyobe,gukosora no gutoza umuntu iby’ubutungane;bityo umuntu w’Imana wese akabasha kuba igihame kandi akabona intwaro zimufasha gukora icyiza. »
Uwo iri Jambo ritabuza kuba muzima,mwifurije kurigira intwaro ye muri iki cyumweru.
By P.B