Umwana babyaye ari batatu azaba uwa nde?

Abrahim Hassan ni we mwana wa mbere uvutse ku babyeyi batatu.Nk'uko byatangajwe tariki ya 2 Nzeli n'Ishyirahamwe rishinzwe imyororokere ryo muri Amerika(American Society for Reproductive Medecine,ASRM),uwo mwana yavutse muri Mata 2016. Bitewe n'uko uburyo bwakoreshejwe butemewe muri icyo gihugu,ikipe y'abaganga iyobowe na Dr John Zhang(Centre New Hop Fertility)yagiye kubikorera muri Mexique ariho umwana yaboneye izuba. … Continuer la lecture de Umwana babyaye ari batatu azaba uwa nde?

Uyu mugabo arashaka kubyara akuzuza isi!

Ntibisanzwe.Abana 35 basa n'abatamuhagije.Ngo arashaka kugeza ku ijana.Ni nko gushyira mu bikorwa wenyine icyo Ijambo ry'Imana rivuga: "Mubyare,mwororoke,mukwire isi"(Intg.2,28). Uwo muganga w'imyaka 46 asanganywe abagore batatu.Avuga ko babanye neza kandi ko abitaho ntawe asumbanije n'undi.Mu rwego rwo kugera ku ntego ye,arashaka kuzana umugore wa kane. Itegeko ryo muri Pakistani rirabimwemerera kandi na Korowani ntibibuza.Icyo bisaba … Continuer la lecture de Uyu mugabo arashaka kubyara akuzuza isi!

Umusore w’imyaka 13 yemeje mwarimukazi!

Kurya ari impumyi,ngo urukundo rwaba rutagira imyaka y'ubuto cyangwa y'ubukuru.Uko byagendekeye uyu mwarimukazi w'Umunyamerika ni gihamya idakuka. Alexandria Vera wimyaka 24 ntiyategereje ko umunyeshuri we arenza igihe.Ngo ku myaka 13,uwo musore yari akuze bihagije.Amezi 9 yose yashize bibanira nk'abashakanye(couple). Ababyeyi b'uwo musore nta kibazo bari bafite ko umwana wabo yagira "une petite amie" wo muri … Continuer la lecture de Umusore w’imyaka 13 yemeje mwarimukazi!

Umugore w’Umudage yaciye agahigo ko kubyarira abana benshi mu zabukuru

Ibihugu bitari bike bishyize imbere gahunda yo kuringaniza imbyaro.Ibyo ngo ni ibikiri mu nzira y'amajyambere.Ahandi amajyambere bayagezeho abagore baribagiwe ibyo kubyara. None barabibingingira kuko umubare w'abakecuru n'abasaza uruta uw'abakiri bato. Ni ko bimeze mu bihugu nk'Ubuyapani n'Ubudage aho abarengeje imyaka 70 ari bo benshi.Umubare w'abana bavuka mu mwaka ni muke cyane.Hariho gahunda zo korohereza abagore … Continuer la lecture de Umugore w’Umudage yaciye agahigo ko kubyarira abana benshi mu zabukuru

Abaye umubyeyi ku myaka 72!

Burya koko ngo ntawe uvuma iritararenga!Ubanza Abanyarwanda baba bibeshya iyo bavuga ngo umugore yaracuze,ntakibyara cyangwa ngo yarengeje imyaka yo kubyara. Inkuru y'uyu mugore wo mu gihugu cy'Ubuhinde irabigaragaje.Ibyamubayeho byamubereye igitangaza nk'icya Elizabeti wo mu Ivanjili(Lc 1,36). Ku myaka 72 na we yagize ibyishimo byo kuba umubyeyi kandi ubundi yitwaga ingumba. Ku itariki 19 mata ni … Continuer la lecture de Abaye umubyeyi ku myaka 72!

Ibinyendaro byibera mu mujyi, naho mu cyaro ni ibinyarukundo!

Ngisoma iriya nyandiko yasohotse kuri uru rubuga ivuga ngo "Ko umwana w'ikinyendaro atera umwaku",nagize agahinda kenshi cyane.Nashatse kumenya niba uriya wayanditse ari umusore cyangwa umugabo wagize uwo mwaku mbura adress ye(phone cyangwa email). Mbona ubutaha yari kuzadusobanurira neza iby'uwo mwaku.Njye nemera ko umwana ari umugisha ku mubyeyi.Naho ibinyendaro nta handi wabisanga koko uretse mu mijyi … Continuer la lecture de Ibinyendaro byibera mu mujyi, naho mu cyaro ni ibinyarukundo!