Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryemera indimi eshatu:Ikinyarwanda,Igifaransa n’Icyongereza. None n’Igiswahili kinjiye mu ndimi z’ubutegetsi zemewe.
Ibi ni ibyasohotse mu Itangazo ry’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 12 Ukwakira 2016 aho mu ngingo ya 6 bavuga ko, mu Mishinga y’amategeko yemejwe harimo « umushinga w’Itegeko Ngenga rishyiraho ururimi rw’Igiswahili nk’ururimi rwemewe mu Butegetsi. »
Ntibizatinda kuba Itegeko
N’ubwo bikiri umushinga, ntibizatinda kuba Itegeko(ryasohotse mu Igazeti ya Leta). Kandi birumvikana, kuko abantu benshi basanzwe barukoresha mu mirimo na serivisi zinyuranye(igisirikari, igipolisi, amahoteli, abashoferi…)

Cyari igihe cyo guha agaciro indimi z’iwacu no gushyigikira izashobora guhuza abanyagihugu benshi, aho gukomeza kugendera ku z’abakokoloni. Nirwongererwa amasaha mu mashuri, bizatanga akazi kandi bigaragaze izindi mpano mu bakiri bato.
Gukingura amarembo yombi
Birazwi ko Igiswahili gikoreshwa cyane mu bihugu by’Uburasirazuba(Tanzaniya na Kenya)no mu Burengerazuba (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo,RDC).
Kuzamura uru rurimi kuri iyi ntera,ni uburyo bwo kurushaho gukingurira Urwanda ayo marembo yombi:Uburasirazuba n’Uburengerazuba.Bityo abarukoresha bazarushaho kwisanzura muri ibyo bihugu nta pfunwe cyangwa bibwira ko ari ururimi rusuzuguritse.
Ntibizatugire Abaswahili!
Hari igihe abakora mu mifuka n’abatera za Gatarina babaga bavuga Igiswahili.Byatumaga barwita « ururimi rw’Abasungarere »(imburamukoro)ku buryo kurwiga byasaga n’ibigayitse.
Ahandi na ho ugasanga abarukoresha ari bene ba bantu bamenyereye gucurika abandi no kubacuza utwabo mu cyayenge cyangwa bakoresheje ubufindo(magie).
Ni ho baheraga babita « Abaswahili. »Umuntu wamushyiraho uburyarya akabimenya,akavuga ko « wamubereye Umuswahili. » N’ibi byo kwimika Igiswahili, ntibizatugire Abaswahili!
Tunashukuru mpango huu. Kwenda hadi mwisho!
By P.B
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.