Itomati zisanzwe kandi zisaruwe vuba,ngo ni ingirakamaro ku mubiri no ku buzima bwacu.Zaba mbisi(salades) cyangwa zitetse zigira uruhare mu kurwanya indwara nyinshi zirimo na kanseri.
Naho zazindi ziba ziteguye neza kandi ziri mu bikombe,ngo zikura aho izisanzwe zasize.Impamvu nta yindi ni uko ya miti bakoresha kugira ngo zimare igihe,igira ingaruka mbi ku buzima.
Iyo bashaka ko zigurwa byihuse,ba nyir’ukuzikora bagaragaza ko ari umwimerere rwose(naturelles).Nyamara bisphénol-A bashyiramo, ihindanya imikorere y’ubwonko(perturbateurs endocriniens),ari byo bishobora gutera indwara z’umuvuduko w’amaraso zinyuranye(maladies vasculaires),ndetse na kanseri(ku bagore batwite n’abonsa.)
Niba abo banyenganda n’abacuruzi bitwaza icyo kintu cy’umwimerere ngo tuzishishikarire,
birumvikana ko ikiruta ari ukwegukira ibiri byo nyakuri.
Birazwi neza ko izo tomati zo mu bikombe(sauces tomates…) zitworohereza imirimo.Nyamara mu rwego rwo kwirinda(précaution)uwabishobora yagarukira zimwe zisaruwe mu murima(tomates fraîches).Yego bitwara igihe,ariko se hari icyarusha kuryoha izateguriwe mu rugo(tomates faites-maison)?
By P.B
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.