Menya aho uyu mugani waturutse: Kwigira KABUTINDI nka NDINDA

Ndinda yabaye aho, maze agakunda kubenga bitari iby'abandi; umukobwa bamusabiye wese akamubenga. Baramubwiraga bati: "Tugiye kugushakira umugeni. Ndinda akaririmba agira, ati: "Oya si uyu Ndinda, kandi aho Ndinda kandi emwe Ndinda!" Umunsi umwe bajya gusabira Ndinda umukobwa Nyirataba, umukobwa w'itaba ry'Iminyana, Ndinda amubonye ati: "Si uyu Ndinda, kandi aho Ndinda, kandi emwe aho Ndinda" Nyirasenge … Continuer la lecture de Menya aho uyu mugani waturutse: Kwigira KABUTINDI nka NDINDA

Mu mashuri y’iki gihe,ni « Bye bye Kinyarwanda! »

"Bye bye Nyakatsi" yavuye mu nzira,none hagezweho "Bye bye Kinyarwanda." Wagira ngo ni ngombwa ko buri mwaka haboneka abantu bagomba kwibasirwa. Ejo bundi naratangaye cyane mbonye umwana w'umuturanyi wanjye yirukaniwe ko yavuze Ikinyarwanda.Nabanje gushidikanya ngira ngo ni iby'ab'ubu bikoza ku ishuri bakagaruka bagira ngo ababyeyi babongere amafaranga. N'amarira menshi,uwo mupfakazi urera wenyine abana batanu,barimo batatu … Continuer la lecture de Mu mashuri y’iki gihe,ni « Bye bye Kinyarwanda! »

Kigali:Icyongeleza kirahatirwa intebe abandi bagitera umugeri

Hano muri Kigali hamaze kuba nko mu mahanga.Umuntu utavuga Icyongereza ntaba ari umunyamujyi.Bigeze n'aho Ikinyarwanda,ururimi rwacu kavukire rusigaye rwitwa urw'injiji n'abanyacyaro.Noneho n'abarimu ngo bagomba rwose kwirinda kuvuga Ikinyarwanda! Ahandi usanga baba bakomeye ku ndimi z'ibihugu byabo,bagashyiraho n'uburyo bwo kugira ngo zivugwe henshi birenze imipaka y'igihugu.Uko bagenda barutana mu gukomera,ni nako n'indimi zabo zitabirwa. Nuko abemeye … Continuer la lecture de Kigali:Icyongeleza kirahatirwa intebe abandi bagitera umugeri