Muri ibi bihe ubukungu butifashe neza,abahanga mu myubakire(architectes)bararushanwa gushyira ku masoko amazu meza adahenze kandi akwiranye n’imiterere y’ikirere n’ubutaka.
Michael Jantzen ari muri abongabo.Yemeza ko nta butaka budashobora kubakwaho.Iyi nzu ye irayagaruza pe!Ibikoresho ikozemo bikurura imirasire, uyituyemo ntakenere andi mashanyarazi.
Si ibyo gusa!Iyo M-House ikwemerera byose:inzu yo guturamo,y’imikino y’abana,y’ibiro byo gukoreramo…Urayongera cyangwa ukayigabanya bitewe n’ibyo ukeneye, cyangwa n’ahantu uko hateye.
Nta gushidikanya ko inyubako nk’izi zagabanya ibyo gusesagura umutungo twubaka amazu y’ubucuruzi atazabona abayakoreramo.
Nk’uko tubikesha BFM Bisiness,uyu munyabukorikori arashaka ko ubutaka,izuba n’umuyaga tutakomeza kubipfusha ubusa.
Lire: La maison qui se transforme au gré de vos envies
Kuri we kandi, ngo ubu buryo bwo kubaka bwagabanya ibihombo mu myubakire y’imijyi, kimwe n’ibigo bikomeye nka za Kaminuza n’amahoteli.
Nta gushidikanya ko buhawe Rugari mu rwa Gasabo, na bya bibazo byo kubaka mu manegeka byagenda nka Nyomberi!
By P.B