Mu mashuri y’iki gihe,ni « Bye bye Kinyarwanda! »

« Bye bye Nyakatsi » yavuye mu nzira,none hagezweho « Bye bye Kinyarwanda. » Wagira ngo ni ngombwa ko buri mwaka haboneka abantu bagomba kwibasirwa.

Ejo bundi naratangaye cyane mbonye umwana w’umuturanyi wanjye yirukaniwe ko yavuze Ikinyarwanda.Nabanje gushidikanya ngira ngo ni iby’ab’ubu bikoza ku ishuri bakagaruka bagira ngo ababyeyi babongere amafaranga.

N’amarira menshi,uwo mupfakazi urera wenyine abana batanu,barimo batatu bageze mu yisumbuye,yaje gutakambira Urwego rw’Abagore ngo rumugire inama uko yabyifatamo.

Twatumiye umukobwa we usigaje umwaka umwe ngo arangize amashuri.Yaduhaye number za mugenzi we na we wirukanwe ngo tutibwira ko ari ibyo yihangishijeho.Yaratuririye turumirwa.

Azakurwaho amanota atumwe n’ababyeyi

Iri tegeko ryaje ari gatumwa!Ngo umwana akurwaho amanota,byakongera agatumwa n’ababyeyi.Si abana bacu gusa, kuko natwe ibyo bihano bitugeraho.

Abo bayobozi babo babona bayora buri kwezi bakagira ngo natwe ni uko?Ntibyumvikana ukuntu birengagiza ubukene buri hanze aha bakatugerekaho uwo mutwaro.Ni gute nzaba nabuze n’ay’ishuri nkajya kurwana n’ayo matike ya hato na hato?

Ibiri amambu ngo biga kwigisha abandi(TTC)

N’ubwo biga kwigisha abandi,aba bana ntibumva impamvu y’iyi myigishirize (méthodologie). Ikindi ni uko bo muri stage batemerewe gukoresha ubu buryo busa n’ubwo guca intege abanyeshuri.

Abana bo babivuga rimwe na rimwe baseka mu rwego rwo kubinnyega,tuti « Ni iby’abana, buriya ntibumva uburemere bwabyo. » Barira, na bwo tuti « Ntabwo, buriya ntibazasubira kuri icyo kigo. »Ni ibibazo!

Byahozeho ku bw’abazungu!

Nk’ababyeyi twabiganiriyeho,twibukiranya ukuntu ibi byahozeho ku bw’abazungu!Ni bo baduhatiraga kuvuga Igifaransa,uvuze Ikinyarwanda bakamupfukamisha,cyangwa akirirwa yambaye inzogera,nk’ikimenyetso ko ari imbwa (y’impigi!)

Ariko cyaraziraga kugira uwo birukana, kuko babaga bamuhaye urwaho rwo kuva mu ishuri no kurireka burundu.Birababaje kubona ibyo bintu bigarutse muri iki kinyejana!Turatabaza!

By Nyirasafari Consolée/Akarere ka Gisagara

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé, je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté. Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable? N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable? Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer, nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous. Dans cette voie, je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B

%d blogueurs aiment cette page :