Umwana babyaye ari batatu azaba uwa nde?

Abrahim Hassan ni we mwana wa mbere uvutse ku babyeyi batatu.Nk’uko byatangajwe tariki ya 2 Nzeli n’Ishyirahamwe rishinzwe imyororokere ryo muri Amerika(American Society for Reproductive Medecine,ASRM),uwo mwana yavutse muri Mata 2016.

Bitewe n’uko uburyo bwakoreshejwe butemewe muri icyo gihugu,ikipe y’abaganga iyobowe na Dr John Zhang(Centre New Hop Fertility)yagiye kubikorera muri Mexique ariho umwana yaboneye izuba.

Abagore babiri n’umugabo umwe

Ababyeyi b’uyu mwana bakomoka mu gihugu cya Jordaniya.Nyina yari asanganywe indwara yahitanye abana be 2 bakivuka,akuramo n’izindi nda ebyeri.Mbese urebye, yari yarihebye kandi ashaka urubyaro.

Ni muri urwo rwego abaganga bitabaje undi mugore(mère donneuse)ufite intanga nzima, bazongeraho ADN y’ushaka umwana, hanyuma bazihuza n’intanga z’umugabo we(fécondation in vitro).

Umwana azasa na nde?

N’ubwo ibi bishobora kuba intambwe mu kurwanya indwara z’ikiryango(maladies héréditaires), abahanga ntibaramenya uyu mwana isura azafata ari iy’uwuhe mubyeyi.

Ese ADN z’ababyeyi babiri nizidashobora guhuza neza(interférence),ntizizagira ingaruka ku buzima bw’umwana?Umunsi byagaragaye ko uyu mwana afite ibibazo bikomeye,ni nde uzabibazwa(responsabilité)?

None se,nyina w’ukuri ni uwamutwaye mu nda(mère porteuse),cyangwa ni uwamuhaye ubuzima(mère donneuse)?Ibibazo ni byinshi.

Byisomere: Premier enfant avec trois parents biologiques

By P.B

Kubaho ni ukwihagararaho

Kera bajyaga bavuga ngo « umusore utihagazeho ntarongora inkumi. » Ubu ntibikiri ngombwa kwihaharika.Uko yaba ameze kose,ngo umusore w’iki gihe arakosha.Kubera ubwinshi bw’abagore n’abakobwa(58,6%),abasore n’abagabo basigaye bihagazeho bihagije.

Agahugu umuco akandi uwako.

Ngo abasore barahenda ni ukuri.Kubyara umukobwa ntibikiri ibyo kubara ingata(umubare w’inzoga)n’amagana y’inkwano bizinjira mu rugo.

Ahubwo ababyeyi bafite abakobwa barenze umwe,batangira kwibaza niba izo boroye zihagije.Bitaba ibyo umukobwa akaba ayifitiye ku mufuka cyangwa konti ye muri banki ikaba itubutse!

Igare ntiyarisiga

Mu duce tumwe,igare ni kimwe mu bishyingiranwa.Umugeni ntiyarisiga nk’uko ahandi batwara matola n’ibindi nk’ibyo ku mugaragaro.

Ibyo bikunze kuba mu duce tw’imirambi nka za Bugesera.Kuri bo ni nk’uko umunyeshuri,umuhinzi cyangwa undi mukozi wese yitwaza ibikoresho azakenera ku murimo we!

Isake ni igipimo

Ahandi na ho, cyane cyane muri Nyamasheke,isake n’umukwe ntibatana.Iyo sake ngo ni igipimo cy’uko uwo umusore mwiza batamugaye mu gihagararo.Mbese ni uburyo bwo kumwereka ko ahagaze bwuma nka Rusake!

Birasenya cyangwa birubaka?

Uko byamera kose ni ngombwa kwibaza niba uko kwihagararaho bisenya cyangwa byubaka.Hari abumva nta kibazo kirimo kuko ababyeyi basanzwe binigira abana babo(se sacrifier).

Abandi ngo ni ngombwa kubakira abana babo no kubashingira igiti.Ese ibyo byose bikorwa hakurikije ubushobozi cyangwa ababyeyi na bo bapfa kwihagararaho ngo badatera abakobwa babo kugumirwa?

By P.B

Ntibimenyerewe: imideli y’abakobwa barifite

Kwinjira mu mwuga w’abanyamideli(mannequin),muri rusange bisaba byinshi.Byari biharawe ko abakobwa bakora uko bashoboye ngo badata ligne(batabyibuha)kugira ngo bagere kuri iyo ntego.Hari n’abafata ingamba zo kunanuka ngo batarenza mu nda ha 38, maze bikabagiraho ingaruka nyuma.

Ubu rero, mu bihugu bimwe na bimwe,kugira amataye nk’ay’umushumi bisa n’ibigiye kuva ku isoko.Abo umubyiho wagezeho basigaye baseruka bakaberwa.Ahantu henshi,abakobwa barengeje ibiro ijana batangiye kwerekana imideli.

Haba mu Bushinwa cyangwa i Burayi,benshi barabihagurukiye.N’iwacu ntibasigaye inyuma.Mu gihe abazungu bo bakuraho agahu kose,muri Kigali babitangiye biha akabanga.Bari gushyira mu bikorwa wa mugani ngo « Umukobwa ni ufite itako, n’umugore ni ufite ibuno. »Ariko nyine n’agapfundikiye kagatera amatsiko!Abagore barifite.jpg

Ntibyari bimenyerewe rero ko abarifite bajya ahagaragara bakerekana ko bashoboye ibitari bike.Ntibagitinya gusekwa ngo bangana n’inzovu.Muri uko kwiyerekana,uko batambuka, burya baba batera intambwe ikomeye mu kwiyakira(s’accepter).Abagore barifite 1

Bamaze kumenya ko amaso akunda agira uko areba.Ubwo batagihunga ababareba,bazamenyereho ko hari n’ababakunda.Nuko ubuzima bukomeze, bubaryohere,nta kibabuza kujya mbere mu kugaragaza ko ari ntaho bamwaye.

Soma: Abakobwa barengeje ibiro ijana bagiye kwerekana imideli.
Nihatangira n’amarushanwa ya « Miss Ronde Rwanda« ,bizarushaho kugaragaza ishusho nyayo kandi yuzuye y’ubwiza bw’Umunyarwandakazi aho guharirwa gusa ab’imbavu ntoya cyangwa ndende.

By P.B

Impamvu abagore baheranwa n’indorerwamo

Ni bake batagira indorerwamo.Ngo hari n’abagabo bayireberamo incuro zitari nke ku munsi, mu rwego rwo kumenya ko bahagaze bwuma cyangwa ko bihagije ku gitinyiro.Bene abo usanga barabaye iciro ry’imigani ngo « batinda kuva mu nzu nk’abagore. » Impamvu nta yindi ni uko abagore n’abakobwa bafite akarusho mu gukoresha indorerwamo.

Kwiyitaho bihagije

Si ku busa hari abayita « icyiirori »(kwirora).Kandi koko mbere yo gusohoka umuntu abanza kuyinyura imbere ngo arebe niba ameze uko isi yo hanze yifuza kumubona.Ikibazo ni uko iyo ndorerwamo ifite amaso nka ya nyirayo!Ibyo ntibibuza nk’umukobwa kuyitindaho,akayitemberana ndetse ntibure mu gakapu ko mu ntoki.Rimwe na rimwe akabikora yigereranya n’abandi bitewe n’uko ashaka kumera: »kugira amataye ».

Kwita kuri buri kantu

Akarusho ni uko ibyo byose bijyanye na kamere y’umugore n’umukobwa yuzuza impano yabo yo kwita kuri buri kantu(esprit prévoyant).Aha rero ni ho biryohera.Umugore cyangwa umukobwa ngo afite  ubushobozi(faculté) bwo kumenyera ku gihe ibiri imbere n’ibiri inyuma,ibyo umuntu yabona ahagaze cyangwa yunamye, kimwe n’ibikwiriye ijisho!

Hari n’ubwo atinda mu myenda ayihindagura,ayigerera muri iyo ndorerwamo,akabura uwo ahitamo cyangwa ibara bijyanye.N’ubwo imyenda yaba myinshi cyangwa yose ikaba ari myiza,aho kumutota ngo « nagire vuba mugende »,burya ngo uba ugize neza kumwegera no kumufasha guhitamo.Ni ho abantu babera Magirirane.

Ibibi adashaka kubona

Muri uko gutinda kose,icyo aba arwana na cyo burya ni bya bibi adashaka kubona cyangwa atifuza ko abandi babona(effet miroir).Ibyo bibi(défauts)iyo agize ibyago akabibona ku wundi(nk’uwo bashakanye),ubuzima burabiha hafi yo kuba umwaku.We rero ashaka guhora akeye, n’uwamufasha kuba Muhorakeye!None waba umubwira ngo « Reka ibyo ntakubitindaho? »

Dusoze twumva uko Jean de La Fontaine abigenekereza(n’ubwo avuga umugabo Narcisse):

« Tant de miroirs, ce sont les sottises d’autrui,
Miroirs, de nos défauts les peintres légitimes ;
Et quant au canal, c’est celui
Que chacun sait, le livre des Maximes. »(L’homme et son image)

 

By P.B

Byarandenze:hashize igihe nifuza bizu

Uwo twashakanye ntakindeba.Ndamwegera akareba hirya.Tukiri bato twahuzaga urugwiro nkanezerwa.Nabibwirwaga n’ukuntu yampaga bizu(bisous)nkinjira mu nzu.Kubera ubwo bwuzu,ijoro ryabaga rigufi cyane.

Nyuma y’imyaka cumi n’ibiri tubana,ibintu byahindutse akayoberabagabo.Ngera mu rugo akarakara,nkagira ngo ni uko ntashye kare.Nagorobereza iyo, bikaba uko.Ubu ijoro risigaye rireshya n’inzira.

Byarandenze mba ndoga Macari!Koko ngere aho nifuza bizu kandi narashatse?Ninjya ahandi,bazavuga ko nataye urugo!Nindwana kubera agahinda,induru izavuga ngo dore umugabo wananiranye,maze bantaramireho mu Mugoroba w’ababyeyi!

Ndugarijwe pe!Mwebwe bakuru n’abo ingo zahiriye,nimungire inama z’uko nzabigenza.

Ni njye KAMALI J.Peter/Kicukiro

Abanyarwandakazi bafite isoko ry’ikimero muri Uganda!

Nta kintu gisigaye kiryoshye nko gutwara abantu Kigali-Kampala.Ku wa kane nimugoroba imodoka zacu ziba zuzuye bene za nkumi n’abamalayika banyereraho bakagwa.

Abenshi ngo aba ari abakozi bagiye kongera ubushobozi mu masomo ya week-end atangirwa muri za Univerisite z’aho muri Uganda.Abandi na bo bakaba abanyeshuri bo muri za Kaminuza zo mu Rwanda ngo bagiye kwihugura mu Cyongeleza.

Kuri iyi week-end, Abagandekazi bakorera i Kampala na Malaba bari bakamejeje.Nk’abakozi bagize umwuga ikibero cyabo(sex workers ou travailleuses de sex),bo batanga imisoro yo guparika(workstation).Ariko ngo ntacyo byari bibatwaye kwishyura Leta ibihumbi 9 by’amashiringi ukinjiza arenze miliyoni imwe n’igice mu kwezi,amafaranga mwarimu ageraho bimugoye mu mwaka.

Ikibazo bafite ngo ni uko isoko baryambuwe n’Abanyarwandakazi badakorera ku mugaragaro bityo ntibatange n’iyo misoro.Kandi koko iyo ugeze hariya Kampala Centre cyangwa ahagana kuri Mengo Kisenyi,usanga indaya zirwanira abagabo,buri yose itanga igiciro(price) nk’uko mbere aha byari bimeze ku myenda ya caguwa muri Nyabugogo.

Abanyarwandakazi 1Biba akumiro iyo ari nk’umuzungu cyangwa Umusomali(ngo bo ntibatinya kwishyura amadorali 500 ku ituru!).Kubera iyo mpamvu,ku masaha amwe n’amwe y’umugoroba,abantu biyubashye bahanyura badakoza amaguru hasi.

Bene abo, ngo ni bo Abanyarwandakazi baboneye igisubizo mu rwego rwo kwihangira umurimo ukoranye isuku.Kubera ubuzima buhenze muri Kigali no muri za Kaminuza zo mu Rwanda, abagore n’abakobwa bajyayo baba bazi icyo gukora.Abagande na bo ngo bakunda Abanyarwandakazi kubera ikimero gishitura, n’ubunyamwuga bakorana uwo murimo mu mahoteli yiyubashye.

Natwe ku cyumweru turabibona mu mataha. Ibyishimo abagenzi bacu baba bafite byagukoresha accident. Si nko ku wa kane cyangwa ku wa gatandatu ubwo buri wese aba acecetse nk’umunyeshuri uri gutekereza ikizamini.Kuri uwo mugoroba, ibitwenge biba ari byose.N’ubwo baba bagarutse ku zuba n’amapfa byo mu rwa Gasabo,nibura baba batahanye utuzabarenza iminsi,bagategereza week-end itaha.

Muri iyi Mpeshyi n’ibiruhuko haziyongeraho n’utunyange two muri secondaire tuba tugiye kunoza Icyongeleza twitegura ibizamini bisoza umwaka.Birumvikana ko baboneraho gukora akazi k’ibiruhuko ngo bunganire ababyeyi.Natwe ariko bizadufasha kubona cash yo kwishyura vuba inguzanyo za banki.Burya ibintu ni magirirane.

By Dan Bagabe/Kigali

Umukecuru w’imyaka 80 aracyaterura ibiremereye!

Nk’uko tubikesha « Guiness des Records« ,Umunyamerikakazi Wilma Conner aracyatangaza abantu.Ku myaka 80 aracyakomeye kuri siporo ye yo mu buto.Yavutse tariki 9 gicurasi 1935,ariko na n’ubu aracyakina imikino ngororamubiri yo guterura ibiremereye (bodybulding).

Mu mwaka wa 2011 mu kwezi kwa munani yabaye uwa mbere muri Shampiyona y’abagore yabereye Colorado(USA),kandi ngo ntateganya kubihagarika agihumeka.Ngo bituma ahorana akanyamuneza.Abatikoza siporo bitwaje ko bashaje,yababera urugero.

By P.B

Uyu mugabo arashaka kubyara akuzuza isi!

Ntibisanzwe.Abana 35 basa n’abatamuhagije.Ngo arashaka kugeza ku ijana.Ni nko gushyira mu bikorwa wenyine icyo Ijambo ry’Imana rivuga: « Mubyare,mwororoke,mukwire isi »(Intg.2,28).

Uwo muganga w’imyaka 46 asanganywe abagore batatu.Avuga ko babanye neza kandi ko abitaho ntawe asumbanije n’undi.Mu rwego rwo kugera ku ntego ye,arashaka kuzana umugore wa kane.

Itegeko ryo muri Pakistani rirabimwemerera kandi na Korowani ntibibuza.Icyo bisaba ni uko batatu bandi batabihakana kandi uwo mugabo na we akaba abifitiye ubushobozi buhagije;inama y’abasheshakanguhe na yo igatanga gihamya ko abishoboye.

Sardan Jan Mohammad Khilji n’ubwo atuye mu ntara ikennye cyane,we nta kibazo cy’ubushobozi afite. Amafaranga asohora mu gutunga urubyaro rwe mu kwezi(1000€= ibihumbi magana 800frw) yikubye incuro icumi umushahara w’umuturage usanzwe.

Iyo ntara ya Baloutchistan atuyemo iri mu zugarijwe  n’ubukene.Ahafite ivuriro n’ishuri.Ngo Leta nitanamufasha muri uwo mugambi we,Imana izabikora!Ngo abana be abona akanya ko gukina na bo ku buryo ntawe ashobora kuyoberwa izina.Abana benshi 1

Ikindi ngo ni uko abagore batatu ba mbere yabashakiwe n’umuryango.Ugiye gukurikiraho we ngo azamwikurira kuri Facebook!Ikibazo twibaza ni iki:Ese ko ku bagore batatu afite abana 35, azuzuza 100 ageze ku bagore bangahe?

Icyakora na none,ubwo bushake bwo kugira abana benshi no kubitaho , bukwiye no kubera urugero ba bandi bananiwe n’ababo bagerwa ku ntoki, bamwe bakaba barakwiriye imihanda nk’abatagira kirera!

We yemeza ko abikesha gusenga(gatanu ku munsi),gusoma Ijambo ry’Imana no kurya ibimurinda gusesagura(imbuto mbisi cyangwa zumye,amata n’imboga).Birumvikana ko adakozwa iby’inzoga n’itabi.Abagore se bo babiterwa n’iki kwemera kugirwa nk’utumashini two gukora abana(machines à produire des enfants)?

Inkuru yose:Déjà père de 35 enfants,il en veut 100

By P.B

Abagore bacuruza Isambaza bategereje rya terambere

Bamwe twatangiye aka kazi muri 2005. Twashishikarijwe kujya mu mashyirahamwe ngo ni bwo inkunga zizatugeraho vuba.Nyamara uko iminsi igenda iba myinshi niko ayo mashyirahamwe agaragaza ibihombo akanatera ubukene.

Isambaza 1Kubera igishoro kidahagije,natwe dusa na ba bazunguzayi b’i Kigali biriranwa udutebo tw’imbuto ku mutwe.Buri wese asigaye acunganwa na ya minsi itatu mu cyumweru umunyamuryango yemerewe yo kwirwariza ngo abone icyo kuramiza abe.Nuko amabase akerekana uko ubushobozi bungana.

Na Banki na zo bimaze kugaragara ko zikorana n’abakire.Abantu baciriritse nkatwe ntawe uba abitayeho.Duheruka dutanga imishinga ngo amafaranga arahari,tugategereza tugaheba,uwari wakoze imibare ikamupfubana.

Uretse n’ibyo,aha hantu ducururiza na ho nta mutekano nta n’isuku.Izuba rirarasa rikatumena agahanga,imvura yagwa ikaduhashya.Icyiza cyaho ni uko hegereye  umuhanda ku buryo kuhagera byoroshye.

Mu mwaka wa 2012,abayobozi baradusuye batwizeza inyubako zijyanye n’igihe.Uko bagenda basimburana ni nako byibagirana.Wagira ngo babivuga mu magambo gusa,ntaho byanditse.Ubaza abashya bakagushibura ngo ibyo ntabyo bazi.

IsambazaNtitwabura gushima ko aho kumishiriza isambaza hakozwe, ariko twebwe turacyategereje ibyo byiza by’iterambere.Gukorera kuri aka gasozi nta mutekano na mba biduha.Yewe n’Abakongomani baba batunnyega ngo ku irembo ni ho hagaragaza iterambere ry’umugore n’urugo atahamo.

Kandi koko turi ku irembo no ku mupaka. Kutubonerana no kutunyaga biroroshye. Ntitwirengagije n’isuku y’ibicuruzwa byacu yagombye kugaragaza isura nziza y’u Rwanda.Buriya se tuzategereza kugeza ryari?Iyi Mpeshyi iradusiga amahoro kuri iki Kivu?

By Ingabire Gihozo Latifa/Rusizi.

Yabyaye batatu ,none arasaba inka yo kumukamirwa!

Burya koko ngo « Izina ni ryo muntu ».Imana yamwihereye abana,ariko ntashoboye kubarera.Hashize hafi ukwezi Mbonizanye abyaye abana batatu atanagira na Mitiweli.

Umugabo we duhora tumubona yiruka ku biro by’Umurenge gushaka imfashanyo.Ubuyobozi bwamwijeje ko buzamufasha,bukomeza kuvunira ibiti mu matwi.

Nyirabatatu na we yiryaga icyara ngo buriya gahunda ya Girinka noneho igiye kumugeraho.
Sinzi niba atariyibagizaga ko ibintu bijya aho ibindi biri.

Icyakora n’ubusanzwe muri aka Karere ka Burera, abakene ni benshi bitangaje.Ni ibintu bigaragarira amaso ya buri wese.Abaturage bahingira kuramuka;nta mafaranga bafite.

Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Rugengabari agomba kubakanga kugira ngo ingo zose zitamuhombokeraho kandi na we ari ntacyo azakura ku Karere.Burya abayobozi na bo ntibaba borohewe!

Umugabo wa Angélique ntiyahawe akazi muri VUP ngo kuko afite akarima yezamo uturayi two kurya.Nyamara ni byo byari kumufasha kubona udufaranga two kugura ibyo kurenza kuri ibyo birayi no gutanga Mitiweli.

Gusa nyine ngo « So ntakwanga,akwita nabi ».Umuyobozi w’Umurenge wa Rugengabari yemeza ko iyo Mbonizanye amwigereraho,ikibazo kiba cyarakemutse.Ariko ngo bitarenze tariki ya 15 kamena,inka izaba yabonetse.

Ntiwabona iyo Mana yizera iyimuzaniye,maze Mbonizanye akajya abwira izo mpanga, ngo « Gira amata mwana wa! » Turabikurikiranira hafi,nibigera kuri iriya tariki ntagikozwe,tuzabagezaho nimero ya telefone abashaka kumufasha bakoresha. Ejo atazabura inka n’ibiheko.

By Nyirakamana M.Chantal/Burera

Umugore w’Umudage yaciye agahigo ko kubyarira abana benshi mu zabukuru

Ibihugu bitari bike bishyize imbere gahunda yo kuringaniza imbyaro.Ibyo ngo ni ibikiri mu nzira y’amajyambere.Ahandi amajyambere bayagezeho abagore baribagiwe ibyo kubyara. None barabibingingira kuko umubare w’abakecuru n’abasaza uruta uw’abakiri bato.

Ni ko bimeze mu bihugu nk’Ubuyapani n’Ubudage aho abarengeje imyaka 70 ari bo benshi.Umubare w’abana bavuka mu mwaka ni muke cyane.Hariho gahunda zo korohereza abagore bakiri bato,bakibyara. Nyamara hari abemeza ko gusaza ngo biba mu mutwe(psychologique).

Nguko uko Umudagekazi w’imyaka 65 yiyemeje kubyarira mu za bukuru.Kandi si n’ikibazo cyo kwifuza urubyaro kuko yari asanganywe abana 13 n’abuzukuru 7.

Asobanurira abanyamakuru icyamuteye kwigerezaho,yababwiye ko impamvu z’ibanze ari ebyiri:iya mbere ngo ni uguhoza amarira y’umwana we muto wahoraga yifuza murumuna we cyangwa musaza we bamukurikira;iya kabiri ngo nukwerekana ko umugore ashobora kubyarira igihe abishakiye.

Kandi we byaramuhiriye.Intanga 4 yiteje(fécondation in vitro)nta n’imwe yapfuye ubusa.Amezi 6 n’igice yabamaranye mu nda,bavutse ari abahungu 3 n’umukobwa 1.Andi bayujurije muri couveuse y’ibitaro bikuru bya Berlin.

Kuva kuri iyo tariki ya 23 gicurasi 2015,Annegret Rounigk wigishaga indimi z’icyongereza n’ikirusiya aciye agahigo (record)ko kuba umugore wa mbere ku isi ugize abana 17,kandi mu zabukuru.

Ngo 13 ba mbere yababyaranye n’abagabo 5 batandukanye.Umukobwa akurikije akaba yaramubyaye afite imyaka 55.None n’izo mpanga zidasanzwe ngo nta kibazo cy’ubuzima zifite.

Igitangaje kuruta ibindi ni uko yemera n’umutima we wose ko kubyara abana kuri ubwo buryo bimurinda gusaza , bikamugarurira icyizere cyo kumva ko akiri inkumi.

Bitewe n’uko amategeko y’igihugu cye(Ubudage)abuza ibyo kwiterekamo abana(FIV) kuri iyo myaka,yagiye kubikorera mu gihugu cya Ukraine.Abo bahungu be ni Dries,Bence et Fjonn.Naho umukobwa ni Neeta.Bose bavukanye ibiro 2,5.

By B.P

Ces femmes qui deviendront cardinales(Episode 2): Des compétences sous silence

Lors des fêtes de la mère,la maternité est en l’honneur.En déplorant l’absence de cette maternité dans l’Église,les femmes veulent briser le silence millénaire sur leurs compétences et leurs talents.

Ne mènent-elles pas la danse dans nos paroisses presque à travers toutes les activités? Et de fait,dans certains cas,les curés ne sont pas plus que des « oui,oui,oui » à des explorations de ces mains si précieuses.

C’est ce retournement qu’exprime Anne Soupa du Comité de la jupe: « Les piliers de l’Église,il y a longtemps que ce ne sont plus Pierre et Paul,mais toutes ces petites mains qui font tourner la maison »(Conclave des femmes).

Reconnaitre la place de ces « petites mains », c’est replacer les vertus cardinales dans tout le circuit. C’est,à mon avis, reconnaitre leurs qualités et leur merveilleux talents de manière à mettre en lumière ce qui fait défaut aux hommes(clercs) et à la société tout entière.

Le Pape François, dans son Exhortation « Amoris Laetitia« (A.L),n’a pas éludé cette reconnaissance.Il le dit dans ces termes:

« La grandeur de la femme implique tous les droits qui émanent de son inaliénable dignité humaine,mais aussi de son génie féminin,indispensable à la société.

Ses capacités spécifiquement féminines-en particulier la maternité-lui accordent aussi des devoirs,parce que le fait qu’elle est femme implique également une mission singulière dans ce monde que la société doit protéger et préserver pour le bien de tous » A.L n°173).

Ainsi,grâce à la femme,ces vertus cardinales(la prudence,la tempérance,la force d’âme et la justice) seront mieux en connexion stable et permanente avec les vertus théologales(la foi, l’espérance et la charité)de façon utile et salutaire pour l’Église,cité terrestre des justes.

En la comparant à la Sagesse, et par analogie,le Livre de la Sagesse nous  rappelle l’importance de la femme :

« Veut-on devenir juste? Les labeurs de la Sagesse produisent les vertus:elle enseigne la tempérance et la prudence,la justice et la force d’âme,et rien n’est plus utile aux hommes dans l’existence.

Désire-t-on profiter encore de sa grande expérience?Elle connait le passé et conçoit l’avenir,elle sait le sens caché des paroles et la solution des énigmes;les signes et les prodiges,elle les prévoit,ainsi que les temps et les moments favorables »(Sg 8,7-8)

Comme tout œil vigilant peut le percevoir,  cette justesse n’est pas si proche.Le Pape François  pressent les difficultés qu’il y en a:

« Bien que de notables améliorations aient eu lieu dans la reconnaissance des droits des femmes à intervenir dans l’espace public,il y a encore beaucoup de chemin à parcourir dans certains pays…

L’égale dignité entre l’homme et la femme nous pousse à nous réjouir que les vieilles formes de discriminations soient dépassées,et qu’au sein des familles un effort de réciprocité se réalise.

Même si des formes de féminisme qu’on ne peut juger adéquates apparaissent,nous admirons cependant une œuvre de l’Esprit dans la reconnaissance plus claire de la dignité de la femme et de ses droits« A.L,n°54).

Quand est-ce que cette reconnaissance sera plus claire dans l’Église catholique de rite romain?Quelle forme prendrait-elle?Sur quelles femmes l’Église pourra-t-elle miser pour réaliser ce rêve? Tel sera l’objet de notre prochaine discussion…

By P.B

Umugabo w’Umwirabura yaboneye akaga ku buriri

Umugore yari ategereje nk’uwari ubishonje igihe kirekire.Ku myaka ye 47 yasaga n’utabiherutse.Yabonye uyu musore w’ibigango by’umwirabura yumva arasubijwe.

Kimwe n’umugabo wese uri muri icyo kigero,ku myaka 31 ntiyari gupfa kwikura ayo mata mu kanwa.Ntiyari azi ko hari umuzungukazi wamubiza icyuya by’ako kageni bageze ku buriri.

Batangiriye aho ku mwaro bakomereza mu kirambi, umugore aracunda batinda kuresa.Mu kandi kanya batereka ku ruhimbi ngo ubwo ari hejuru buriya aravura vuba.

Nyuma y’amasaha 36 yose ari kuri uwo murimo,umusore wakundaga ikivuguto ati « Aya mata ntasanzwe ».Asaba kujya hanze kuzana indi mvuzo.

Yavuye aho yiruka nk’imfizi icitse umubazi, aruhukira kuri Polisi.Babanza gushidikanya kuri icyo kirego.Bumvise imibavu imutumaho itari iya kigabo,bati « Reka tujye kureba niba utabeshya ».

Bagiyeyo ari nk’igitero.Bageze mu nzu umugore arishima cyane ahita abwira wa musore ati « Uri umwana mwiza!Wabaye ugisohoka hano aravura ndakubwiye!Ngaho na bo nibicare basangire iyi nkongoro,amata ya hano ntawe uyanywa ahagaze! »

Abapolisi barebanaho bati « Twagiye kera k’ubusa! » Bahindukira bagakubita amaso icyo cyansi,bati « Koko afite gitereka!Ariko reka tuyarinde kubogora« .

Nuko baterura neza no mu bitaro by’abarwayi bo mu mutwe by’i Munich.Ategereje kuburana iyicarubozo(séquestration)n’ubucakara bw’igitsina(esclavage et agression sexuels). Ese uriya musore azarutsinda?

Inkuru yose:Un africain obligé à faire l’amour pendant 36 heures non stop

By B.P

Abaye umubyeyi ku myaka 72!

Burya koko ngo ntawe uvuma iritararenga!Ubanza Abanyarwanda baba bibeshya iyo bavuga ngo umugore yaracuze,ntakibyara cyangwa ngo yarengeje imyaka yo kubyara.

Inkuru y’uyu mugore wo mu gihugu cy’Ubuhinde irabigaragaje.Ibyamubayeho byamubereye igitangaza nk’icya Elizabeti wo mu Ivanjili(Lc 1,36). Ku myaka 72 na we yagize ibyishimo byo kuba umubyeyi kandi ubundi yitwaga ingumba.umugore ukuze yarabyaye

Ku itariki 19 mata ni bwo Daljinder Kaur yibarutse imfura ye y’umuhungu.Uyu mwana yavutse apima ibilo 2 kandi abaganga bemeza ko nta kibazo na gito uwo umwana afite.Ngo ameze neza rwose.

Bamwise Armaan nk’izina ry’ibitaro by’aho yavukiye.Abaganga bakoresheje ubugenge bwo guhuza intanga(fécondation in vitro)z’umusaza n’umukecuru we.

Ibiri amambu,bombi bari bamaranye imyaka 46 babana kandi barasezeranye.Mbese urebye bari barihebye nk’abo Imana yavumye.Ubu ngo yumvise ugutakamba kwabo.

Abantu bakunze kubabaza ku maherezo y’uwo mwana bigaragara ko bazasiga akiri muto.Igisubizo cyabo ngo nuko bazakora ibyo bashoboye byose,ibisigaye Imana ikazabikora kuko Yo ihoraho.

Mohinder Singh Gill w’imyaka 75 n’umugore we ntibaremeza niba bazongera gukoresha ubwo buryo kugira ngo bagire umwana wa kabiri. Bashobora gutinya kugondoza iyo Mana.

Inkuru yose : A 72 ans,elle donne naissance à son premier enfant

By B.P

Ibinyendaro byibera mu mujyi, naho mu cyaro ni ibinyarukundo!

Ngisoma iriya nyandiko yasohotse kuri uru rubuga ivuga ngo « Ko umwana w’ikinyendaro atera umwaku »,nagize agahinda kenshi cyane.Nashatse kumenya niba uriya wayanditse ari umusore cyangwa umugabo wagize uwo mwaku mbura adress ye(phone cyangwa email).

Mbona ubutaha yari kuzadusobanurira neza iby’uwo mwaku.Njye nemera ko umwana ari umugisha ku mubyeyi.Naho ibinyendaro nta handi wabisanga koko uretse mu mijyi kuko mu cyaro ari ibinyarukundo gusa.Ndisobanura kuri ibyo byombi.

Ko abakobwa babyara...

Ntibakakubeshye,burya nta mukobwa ubyara atabishatse.Uko yamera kose aba yabibaze cyangwa yabicunze.Bitabaye ibyo yaba ari umusazi cyangwa afite ikibazo mu mutwe.

Ikibazo gusa ni uko imibare hari ubwo imupfubana,uwo yashakiragaho ibiceri akamwigurutsa cyangwa agasanga na we ari nyagupfa.Muri icyo gihe arikoca,agahagarara neza mu kibuga,ibyishimo bikamurenga areba umwana we ajya kumuzanira amazi!

Ibinyendaro rero

Njye ndahamya ko ibinyendaro ntaho bikiba uretse mu mijyi.Ni ho honyine umukobwa ashobora kubyarana n’inkokobotsi atanazi cyangwa adakunda(nk’abashoferi b’Abasomali, Abashinwa bakora imihanda,ba mukerarugendo…).

Ababyariye iwabo barakomezaIno mu giturage,mubyarana mwakundanye rwose.Nk’umugabo ufite umugore wabyaye abakobwa cyangwa abahungu gusa,akubwira ikibazo afite ukamufasha kugikemura.Tekereza rero iyo umubereye igisubizo!Urugo rwe rurakomera kandi namwe mugakomeza ibyanyu. Ufite ubwenge, ntiwamushyira hanze byo kumusenyera.

Icyo ndashyigikiye ni ba bagabo bahubuka nk’iya Gatera bagafata abakobwa cyangwa abagore ku ngufu.Ngo hari n’ababacunga bagiye kuvoma amazi bakabasumirira ku ivomo cyangwa hirya gato aho batabona gitabara.Kandi ibi byo si mu Rwanda gusa biba.Abo bakwiye kubihanirwa by’intangarugero.

Ikindi ni uko burya abagabo bafite ukuntu bamenya ko umukobwa cyangwa umugore yagiye mu mugongo(mu mihango),nyir’ubwite ataranabimenya ;wagira ngo turabahumurira!Icyo gihe bashima ahashimika,nuko umutego ugahitana iyigurukiraga. Iyo agize ibyago agatwita ariyumanganya.Yabigenza ate?Ngo ugize igihombo aracyimenyera.

Uwanyirigira Bernadette, Kibangu

%d blogueurs aiment cette page :