Rwanda-Musanze:Akazi kari kuri Komezamabuno pe!

Yanditswe na SHYIRAMBERE André-Martin

Ibimenyetso by’ubushomeri biri kugenda byiyongera muri aka Karere ka Musanze(Ruhengeri),n’ubwo gasanzwe gafite amahirwe yo kugira ibintu byinshi bikurura ba mukerarugendo bikaninjiza amadevize. Ntawe uyobewe ko hari ibirunga, ibiyaga n’ingagi byahogoje amahanga(buri mwaka haba umuhango wo kwita Ingagi Izina!) . Kandi n’ibikorwaremezo bitari bike bimaze kuhagera.

Si ibyo gusa kuko aka Karere kazwiho guhinga no kweza ibirayi cyane ku buryo bimwe bisazira mu mirima byabuze kirya na kigurishwa.Yewe hari n’ibihingwa ngengabukungu nk’icyayi n’ibireti… Nyamara ibi byose bisa n’aho ntacyo bimariye abaturage kuko bitababuza kwicwa n’ubukene((ntawavuga inzara kuko ibyo kurya bihari!)

Abo mu biro ntibazi uko inzara iryana!

Abayobozi bacu batarumva uko inzara iryana,ni bo usanga bavuga ibyo batazi ngo ntibikwiye ko abantu bazinduka bashinze ijosi ku mihanda!Numvise bindiye ahantu,ariko mbura icyo nabikoraho. Ni yo mpamvu nahisemo kubandikira kuri uru rubuga ngo nibura abazabisoma bazifatanye natwe mu gahinda kuzuye imitima.

Abanyamakuru iyo bababajije, bikura mu isoni ngo igisubizo ni ukwishyira hamwe mu Makoperative!Wagira ngo ntibabona ko n’abayagiyemo ntacyo yabamariye.Ariko se ubundi uzishyira hamwe n’abandi ntacyo winjiza ngo ubamarire iki? Abo ba Nyakubahwa se iyo ukwezi kwa Mitiweli gushize utarayatanga,bibuka ko uri umuntu?

Ntibakabeshye,akazi ni kuri Komezamabuno

Akazi kabaye ingume muri aka Karere mba mbaroga!Ni yo mpamvu abagashaka bagomba kuzinduka bakicara ku mihanda bategereje ko « ababosi b’i Kigali »bahanyura ngo bababone hafi,bafatemo abo bakeneye.

Kukabona ni ugutegereza ubutarambirwa. Ni yo mpamvu hitwa kuri « Komezamabuno ». Urambirwa vuba ntiyazapfa akabonye. Abanyabiro bacu bari bakwiriye kumenya ko hano kuri Komezamabuno ari uburyo bwo kwishyira hamwe ngo n’udushaka agire aho atubariza afite n’uburyo bwo guhitamo. Kuhazindukira rero ntibitwigisha kwihangana gusa, ahubwo ni no gutegereza ko buri wese abona udufaranga atahana mu rugo.

Ikibazo gikomeye ni uko abana na bo basigaye bava iyo za Gisenyi, za Nyaruguru na Huye bakaza kutuvangira. Inzego zibishinzwe zari zikwiriye gushaka umuti nyawo kandi ku buryo buramba. Naho ubundi ntaho tujya pe!Mu minsi iri imbere bizagorana gutandukanya abasabiriza n’abashaka akazi.

Yanditswe na SHYIRAMBERE André-Martin/ Musanze District

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé, je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté. Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable? N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable? Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer, nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous. Dans cette voie, je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B

%d blogueurs aiment cette page :