
Gusomana bifite imizi iva kure. Si igitangaza ko umwana arira agahogora maze nyina yamusoma ahantu, agaceceka, agasimbuka, agaseka. No ku basomana bisa n’ibyo. Bikarushaho iyo buri wese yishimiye mugenzi we(atari mu marira cyangwa ay’agahinda). Mbese nko mu ntangiriro z’umwaka.
Ubushakashatsi bukomeje kwerekana ko gusomana bifitiye umubiri akamaro katari gake. Ngo ni nko gukora siporo ukunda. Ariko byose birategurwa, kugira ngo utavuna igufa cyangwa ukabangamira abandi mu nzira. Muri iyo nzira, agahugu umuco akandi uwundi.
Iyo umuco ubibuza
Imico myinshi ibona iki gikorwa cyo gusomana nko gutandukira. Abongabo bibwira ko ntahandi kiganisha uretse ku busambanyi. Nta n’uwavuga ko baba bibeshya. Gusa iyo bigeze aho, bihita byitwa kirazira. Yewe n’ibyo abandi bagira nk’indamukanyo bigahinduka ibishizi by’isoni. Nyamara iyo umuco ubibuza, ntibibuza umubiri kugira ibicuro. Na byo bigira ikibimara.
Mu Kinyarwanda, biragoye kumva neza no gutandukanya « bisou » na « baiser ».Abongereza bo barabishoboye babyita « french kiss » kuko gusomana kw’Abafaransa bikoranwa umucyo ufite imirasire igera kure mu mubiri ihereye ku rurimi.
Aho bikura umubiri
Nk’uko tubikesha Topsante.com, ngo umunota umwe wa « bisou » itanganywe umutima mwiza, ni umuti ukomeye. Bikura umubiri kure! Bifasha umutima gutera neza(tension artérielle), bikanatera kuruhuka mu mutwe(relax). Ngo ni yo mpamvu amaso aba yagiye nk’ayatwawe n’ibitotsi.

Ngo byongera kandi umwuka mu mubiri(oxygène), bikawugabanyiriza n’ibinure. Birinda na none indwara zo mu kanwa(kuko buri wese yirinda icyazanamo impumuro mbi), bikanatuma imitsi y’umunwa n’iy’ururimi ikora neza(glandes salivaires).
Inyongezo ku bashakanye
Gusomana ntibinyura gusa abakundana basohokana muri week-end. Ngo burya ni inyongezo ku rukundo rw’abashakanye. Igitabo cy’Indirimbo Ihebuje(Cantique des cantiques de la Bible)kibikomozaho ahantu henshi: « …Reka amabere yawe ambere nk’amahundo y’umuzabibu, umwuka wawe umbere nk’impumuro y’amapera, n’akanwa kawe nka divayi yahebuje…yisuke igana uwo nkunda, itembe ku minwa y’abahunikira. Ndi uw’uwo nkunda kandi ni jye ararikira »(Indir.Iheb.7,9b-11).
Iminwa y’abashakanye uko ihura kenshi ntagusahuranwa, bigaragaza ibyo bahuriyeho(attachement et liens sociaux). Naho iyo urukundo rwatangiye gukonja, baterana imigongo. Namwe icyo gikorwa nigitangira kuba iyanga, muzicare mwibaze!

Akarusho ku mugore utwite
Ku mu gore utwite byo ngo ni akarusho kuri we no ku mwana uri munda. Bigaragaza ko ibintu bitabaye bibi kandi ko umwana bamwishimiye. Ntiyaje ari Gatanya. Bityo impumuro y’urukundo rwabo na we ikamugeraho.

Inseko y’amajigija
Ngo ntibigira imyaka!Ibikwerere n’amajigija barinda barenguka bagifite akanyamuneza iyo badasiba kubwirana rya jwi rya Karabo na Gikundiro. Maze akuzuye umutima kagasesekara ku munwa. Muri icyo gihe, buri wese yiruhutsa nk’uwirutse kilometero zitari nke ataruhije amaguru. Nuko bombi bagasazana inseko itagabanije.
Mbifurije gusoza neza uyu mwaka no gutangira undi mwishimye.
P.B

































Igihe kiragera abatuye Kigali bagakubitika. Izuba rirarasa bigasa n’aho isi yahindutse Sahara. Ubwo abasore b’inkorokoro bakaronkera amaronko mu gutunda ibijerekani by’amazi, igiciro kikubye kabiri.
Nko mu Gatsata na Nyamirambo, impeshyi hari abo yumvishije abandi babiboneramo akazi ko kwikorera amajerekani arenze abiri(40L), kuko hari ubwo ijerekani igeza kuri 1000frw. Icyo gihe, hari abadatinya kubishoramo imodoka zishoboye imisozi ngo bakorere icyo cyashara.
Ubwo Wasac yemeza ko mu minsi iri imbere(umwaka utaha wa 2016), amazi muri Kigali azaba yikubye hafi kabiri(avuye kuri metero kibe 65000 akagera 120000 ku munsi), twizere ko bitazakomeza kuba ibya wa mugani ngo « iyo amazi abaye make aharirwa imfizi ». Naho abaturage bakifata mapfubyi, ngo « Ubuze uko agira agwa neza ».
Kwishimisha no kwishimira mu buriri ntibigisaba ko umugore abonana n’umugabo. Mu gihe kwikinisha byari bizwi cyane ku bagabo, ubu n’abagore babihagurukiye bashishikaye. Ntibikiri iby’abagore b’abazungu, ngo no mu Rwanda bireze, nk’uko urubuga Ubuzima.rw rubibitangaza.
The recent research from the University of Texas at Dallas demonstrates that the chess play is able to enhance teaching methods, improve learning and increase people’s ability to use information more efficiently.
Noella Karenzi, 13, who finished 5th, comes from a family of chess players and her older sister, Nice Isimbi, emerged 8th in the under 18 grouping.

He took office with a surprising action: to cancel Independance Day celebrations. The Tanzania’s new President John Magufuli wants to stop spending money when people are dying of diseases such as cholera. It can be a wink to all african Presidents

Sur le climat, les espoirs et les attentes sont multiformes. On espère que cette Conférence sur le climat à Paris(COP21) aura les formes d’égalité, de fraternité et de liberté. Sinon, ce sera le chaos organisé.
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.