Zimwe mu ndaya za hano Muhanga ntizigitinya kuvuga akaziri ku mutima.Hari n’ubwo bizirenga zikavuga n’akari i Murori.Zimwe mu zo twegereye ngo zitubwire aho zigeze ziva muri uwo mwuga utesha agaciro umwari n’umutegarugori,ziti « Twareka uwo mwuga wo gutega gute kandi n’agatebo mukatubuza ? »
Muri rusange,iki ni cyo kibazo bahuriyeho bose kandi bakakivuga beruye,batarya iminwa.Uwo munsi ubwo twababazaga,bari bitabiriye inama y’ubuyobozi ari benshi bitangaje.Bamwe bari bahetse abana nk’abaje gutanga ikirego.
Abandi bo bari babukereye nk’abaje mu birori.Tutibagiwe n’abandi rwose bigaragara ko iminsi ibageze habi.Mu gusohoka bataha,rwari urusaku gusa.Twagerageje kubavugisha ngo tubabaze icyabaye cyangwa ikitagenze neza muri iyo nama.
Ngiyo inkongoro y’umwana !
Babiri mu batari bishimiye iby’iyo nama bifuje ko tubatumikira kuri abo bayobozi ngo batazi ibibazo biri hanze aha.Bati, « Twari tuzi ko nitujya gutaha babwira buri wese ngo ‘Ngiyi inkongoro y’umwana! »
None se buriya ntibazi ko umuntu agomba gutigita kugira ngo abone amata y’umwana? Ubu se saa sita na nijoro turabaha iki? Ariya magambo badutekereye se ni yo tubatamika?
Ni akazi kabatunze
Batatu basaga n’aho ari ntacyo bibabwiye,bavugaga ko batindiwe no kugera mu rugo ngo bakore nibura ituru imwe ya 2000frw cyangwa 5000frw.Ngo ntawareka akazi kamuhemba kandi kamutunze,we n’umuryango we.
Ngo na bimwe byo kubashyira mu mashyirahamwe basanga ari ntacyo bimaze kuko ngo hari abakiliya baba bashaka imari ishyushye.Ngo ahubwo bakwiye kwitabwaho ku bundi buryo,byaba ngombwa bagasora kuko byafasha n’abo bakikliya kubona ibyo bashaka mu mutekano.
Ngo uwiba ahetse?
Nyiraminani w’imyaka 34 akorana n’umukobwa we ufite 16.Twamubajije niba azi uyu mugani uvuga ko « Uwiba ahetse aba abwiriza uri i mugongo »,araseka cyane!Ngo ni mukuru na we arigenza.
Twegereye uwo mukobwa wari witeye amabara yose,adukurira inzira ku murima ngo ntavugana n’abatagura.Ngo natwe hano muri Muhanga tumeze nk’abacuruzi:buri muntu amenya ibintu bye;ntawe twiba,ariko uwatwiba we ntiyadukira! Harahagazwe.Ngurwo u Rwanda rw’ejo.
By Baziki Jean Paul/Muhanga