Adiventi yahuriye na Noheli ku iteme

None se ni wowe nabwiwe na Yohani Batisita mwene Zakariya ubwo yabatirizaga muri uyu mugezi? Ariko se ko uwo yavugaga ari Emmanuel, waba waraje guhinduka Noheli gute?

Advent

Yari aberewe kandi yihuta nk’umugabo utegura ubukwe bwiyubashye bw’umuhungu we.Adiventi rero ageze ku iteme ritandukanya imijyi yombi, ahahurira n’umusore Noheli witegerezaga iyo mijyi. Bakubitanye amaso, barebana nk’aho baziranye. Adiventi ni ko kumubaza, ati « Uri uwande wa mwana we »?

Noheli, n’ikinyabupfura cyinshi, ati « N’ubwo undeba gutya, sindi umwana cyane. Ndi Noheli mwene Rugira wa Rubonerakure rwa Mugengajuru wa Shabukirakuganza wa Muhumurizabahanuzi wa Mugabwambere wo kwa Adamu. »

Adiventi, ati « Uri akagabo sha. Umuntu ufite ikivugo, ukaba uzi neza aho uva!None se ni wowe nabwiwe na Yohani Batisita mwene Zakariya ubwo yabatirizaga muri uyu mugezi? Ariko se ko uwo yavugaga ari Emmanuel, waba waraje guhinduka Noheli gute? »

Noheli aratangara cyane. Ati « Nawe se Yohani uramuzi? Rwose ni we wambatirije muri uyu mugezi ubona. Naho kutamenya ko ndi Emmanuel, ntayindi mpamvu, nuko abantu benshi babangukirwa n’izina rya Batisimu. »

Adiventi, ati « Ibyo bya Emmanuel ni bishya pe! Ahantu hafi ya hose bazi Père Noël. None se muri bamwe? »

Père Noël

Noheli ,ati « Na byo ni byiza. Niba na we bamuzi neza, nanjye bazamenya. Ahubwo reka tuve kuri iri teme, tubasanganire. Ubwo wowe mumenyeranye, ndaboneraho mbibwire. Ibyanjye ntibigoye. Kugira ngo tutayoba, dukurikire iriya nyenyeri, dore hano amatara yarazimye, n’abayafite ntibayacana.« 

Adiventi, ati « Nanjye ndi gutegura ubukwe bw’umuhungu wanjye muri mu kigero kimwe. Ngo kuva yarabatijwe, we n’umukunzi we, ashaka ko Kristu ababera umuhuza mu Kiliziya. Ibyo rero, nta mubyeyi wabyanga. Ndagutumiye. Uzaze dusangire amazi n’ibindi byiza. Umuhungu wanjye bizamushimisha kukumenya.

Emmanuel Noheli ati « Nzaza rwose! » Nuko baragenda. Ese bazakirwa neza? Ubukwe se bwo buzaba?

Dusome iri Jambo ry’Imana, nk’Inkuru Nziza y’ iki cyumweru: Luka3,8..18.

Muri icyo gihe,Yohani yabwiraga abantu bamusangaga ngo ababatize,ati « …Noneho nimugaragaze imigenzereze  ikwiranye n’ukwisubiraho nyako! »Inteko y’abantu ikabaza Yohani iti « Tubigenze dute? » Na we akabasubiza ati « Ufite amakanzu abiri agabane n’utayafite,n’ufite icyo kurya,na we agenze atyo. »Abasoresha na bo bazaga kwibatirisha bakamubaza ,bati « Mwigisha,dukore iki? » Arabasubiza , ati « Ntimugasoreshe ibirenze ibyategetswe ».Abasirikare na bo baramubaza ,bati « Twebwe se dukore iki?« Arabasubiza, ati « Ntimukagire uwo murenganya n’uwo mubeshyera, kandi munyurwe n’igihembo cyanyu. »

Kuko rubanda rwari rutegereje,kandi bose bibaza mu mutima wabo niba Yohani atari we Kristu,Yohani ni ko guterura abwira bose, ati « Njyewe mbabatirisha amazi, ariko haje undi undusha ububasha, sinkwiye ndetse no gupfundura udushumi tw’inkweto ze; we azababatiriza muri Roho Mutagatifu n’umuriro. Afite urutaro mu ntoki, kandi agiye gukubura imbuga ye:hanyuma azahunika ingano mu kigega cye, naho imishishi ayitwikishe umuriro utazima. » Nguko uko Yohani yahuguraga rubanda mu nyigisho nyishi, abagezaho Inkuru Nzaiza.

Nimwishime (Gaudete), mwebwe abamenye icyo gukora!

P.B

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé, je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté. Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable? N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable? Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer, nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous. Dans cette voie, je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B

%d blogueurs aiment cette page :