Mu Rwanda, hashize iminsi havugwa ibibazo byo gushyira abarimu mu myanya. Hari abakoze ibizami by’akazi bakabitsinda batarize iby’ubwarimu, hari n’abandi bazajyamo kuko ari byo bize. Tutibagiwe n’abazajyamo kuko ahandi hose basanze imiryango idadiye. Ese mu burezi ni ho hasigaye hajya ababuze akandi kazi?
Nyamara burya, uburezi n’umutekano ni zimwe mu nkingi z’ibanze mu iterambere ry’igihugu. Nta mutekano, ubuzima n’uburezi byahagarara. Nta burezi bufite ireme, igihugu cyahora gihuhwa n’imiyaga y’ubwoko bwose. Ibyo byombi ni intambara ikomeye. Kandi hose, uruhare rwa mwarimu ni indasimburwa.
Intambara y’umutekano mu mutwe
Mu gihe abasirikare n’abapolisi barwana intambara y’umutekano ku mipaka no mu mihanda, burya mwarimu we aba arwana intambara y’umutekano wo mu mitwe y’abana bamuca imbere ngo ubujiji bucike.
Ikibazo ni iki: muri iyi ntambara, mwarimu ahabwa intwaro n’amasasu bihagije? Ubusanzwe abana bagana ishuri, baba baje gutara ubwenge. Ese mwarimu ni we ugomba kwirwanaho mpaka ahasize amagara nk’utagira gitabara?
Abarimu nibitabweho nk’abasirikare n’abapolisi
Abasirikare n’abapolisi batabonye ibikoresho bihagije, umutekano ntiwacungwa neza.Turabizi kandi ko aho badahembwa neza, na bo bashaka ubundi buryo bwo kwihemba, maze ruswa ikabica bigacika ndetse n’ubugizi bwa nabi bwitwaje intwaro bugahabwa intebe.
Hacura iki kuri mwarimu usabwa gukurikirana abana batagira ingano, umuruho we ntihagire uwumenya? Bavuga ireme ry’uburezi, ikibazo kikagerekwa kuri we! Rwose mwarimu hanze aha yaragowe. Ibyo akora byagira ireme gute na we ntako yimereye? Ubonye nibura ubwo bwinshi bw’abana hari icyo bwongeraga ku mushahara we!
Ku rundi ruhande ariko, Leta yari ikwiye kubagenzereza nk’uko yabikoreye Abapolisi n’Abasirikare ibashyiriraho ihahiro ryihariye ridahenze( AFOS) kuko rijyanye n’umushahara wabo udakanganye. No ku barimu ni uko bikwiye kugenda: aho gutamika uwihaye wamwereka inzira akihahira. Biragayitse kubagenera imfashanyo nk’abandi bakene bose!Keretse niba minisiteri zibashinzwe ari uko zifuza ko baguma kumera.
Kuki batakorera ku mihigo?
N’ubwo abarimu batakwifuza miliyoni zihabwa abandi bakozi b’abanyapolitiki, nibura abazihabwa nibamenye ko « ikirima ari ikiri mu nda. »None se mwarimu(A2) uhembwa 59 125frw azahahira ku isoko rimwe na Depite uhembwa 1 500 000frw cyangwa Gitifu uhabwa arenga 900 000frw?
Habuze iki ngo abarimu bakorere ku mihigo ku buryo abayesheje bagenda bahembwa nibura 1/10 y’umwe muri bariya ba Nyakubahwa? Ikindi gikwiye kwitabwaho ni uko mwarimu yahemberwa umubare w’abanyeshuri barenga ku genwa n’amategeko. Bityo, ubwinshi bw’abanyeshuri bwamugirira akamaro n’ireme ry’uburezi rikamubera umutwaro utaremereye.
Mu burezi ni ho hasigaye akazi
Uko ibyumba by’amashuri byiyongera ni nako imyanya y’akazi ijya ku isoko ku bwinshi.Ubwo rero abashomeri baburaniwe, bari bamaze gukubitika, bati ntakundi nukujya mu burezi! Leta izishima ko yorohereje mwarimu umuruho kuko yamugabanyirije umubare w’abana, ariko ibonereho n’impamvu yo kutongera umushahara kubera ubwinshi bw’abo bakozi!
Ese kuri 25% batari bagafite, kazabonwa na bangahe? Gusa nyine, uwasekewe n’amahirwe akabona ako kazi, azagakora atishimye cyane, ariko n’agatima kamwibutsa ko « Ubusa-busa, buruta ubusa gusa. » Akari kera, ubagenera azibuka ko na bo ari abakozi bakwiye kureshya n’abandi.
By P.Protogène BUTERA
WordPress:
J’aime chargement…
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.