
Mu bihe by’iminsi mikuru, abantu benshi bazinukwa amazi. Buri wese aba yishakira agatama gahiye kandi kamunyura umutima. Mateso we ejobundi yahuye n’uruva gusenya. Yari amaze iminsi umutwe umurya byasaze, asepfurwa, adahina umugongo n’impatwe rugeretse. Yari ameze nk’abagabo batari bake; ngo amazi abatera ikirungurira. Kuyageza ku munwa bikaba intambara.
Bitewe n’uko Mateso yari yaratanze Mitiweli, yigiriye inama yo kujya kwa muganga. Yabikoze mu rwego rwo kugaruza, dore ko ubundi atajyaga arwara kandi umwaka ukaba warugiye gushira.
Ageze mu isuzumiro, Muganga amutera ibipimo byose, arumirwa. Ati « Ko mbona umubiri wawe wumiranye, uherutse kunywa amazi ryari, Mate? » Mateso, ati « Niba ari amazi bugezi, nyaherutse mama ayampa mu gikoma pe! Kuva nacuka nayacitseho. Nta mugabo wo kunywa amazi, Muga! »
Muganga, ati » Ubuzima bwawe buri mu mazi rero! » Mateso ati « Muga, urashaka kuvuga ko buri mu mazi abira se? » Muganga ati « Buri mu mazi afutse, ariko utitonze wabushyira mu mazi abira; umubiri wawe umeze nk’inkono igiye gushirira ». Mateso, ati « Iby’inkono zishirira ko bimenywa n’abagore ra?! » Muganga ati « Ubivuze neza. Umugore wawe agomba kubigufashamo, akazana amazi! »

Muganga arakomeza, ati » Dore rero umuti nkwandikiye: Litiro y’amazi ya Nil cyangwa ya Huye;nukuvuga ibirahuri 6 buri munsi. Cyangwa uducupa 3 nk’utungutu:kamwe mu gitondo, akandi mu masasita, akandi nimugoroba. »
Mateso ahita yiyamira ati » Ishyano riragwira! Ukanyandikira amazi mwana wa! Abaganga b’iki gihe murasetsa! Unaniwe kunyandikira agashinge, nawe ngo amazi?! Na mugenzi wawe ubushize yambwiye ibyo bintu by’amazi, nayageza ku munwa isesemi ikabira! None nsanze mwese muri kimwe. Cyangwa ni inganda zanyu muba mushakira isoko!Uzi ko icupa ry’amazi ya Nil rigura kimwe na Gahuza, 600 frw? »

Muganga ati « Mateso we, n’ubuzima na bwo burahenze ». Nuko akingura amadirishya, ati « Egera hino; reba bariya ba mukererugendo b’abazungu. Kuki bitwaza amazi bakagenda bayanywa?..Ayo nakwandikiye nta sesemi atera; ni yayandi asimbagurika(eau pétillante) akagira n’imyunyu-ngugu umubiri wawe ukeneye. Ikindi nuko umugore wawe azarushaho gutegura ibiryo birimo imboga n’imbuto biherekeza ayo mazi. »
Mateso ataha yivugisha ati « Kologati yanjye yari Primus, nkiyunyugurisha ka Warage, maze umunsi wose nkirirwa ndi iberege. None Muganga ngo amazi pe! Reka nihute mbikubite Kabatesi numve icyo abivugaho. »
Akigera ku irembo, Kabatesi aza amusanganira, ati « Ko watinze kwa muganga ni amahoro? Narintangiye kugira ubwoba ngo bakwinjije ibitaro. » Mateso ati « Ntaho bitaniye. Umuntu w’umugabo bandikira amazi nk’umuti, n’imbuto n’imboga nk’abana! »
Kabatesi ati « Sinajyaga mbivuga ngo amazi yabaye make ukancyaha ngo ni iby’abagore!Naho ibindi, zana urwo rupapuro Muganga yaguhaye, nzajya mbitegura uko yabyanditse. Wabona iyi minsi mikuru igeze ntawe ugitaka umutwe, dore ko nanjye imiravumba yari yanze kunkiza. »

Mateso ati « Ngaho reka twisungane tuyasangire, naho ubundi ndi njyenyine ntiyamanuka. Kandi ngo asimbagurika ni yo yinjira neza. Mbese n’abashyitsi bazasange dusigaye twunywa amazi nk’abazungu! Ariko se buriya bazanywa agahiye nkanuye amaso ra?

Kabatesi , ati « Nukuyafatisha amaboko yombi, naho ubundi abakurambere barabivuze kuva kera ngo ubuzima ni nk’amazi, buraseseka ntibuyorwe ». Uwakwishinga iminsi mikuru yayora ishingwe!
By P.Protogène BUTERA
Merci mon Père pour ce conseil. Que Dieu vous bénisse !Umwaka mushya muhire wImpihwe z’Imana!
J’aimeJ’aime
Urakoze nawe.Imana ikwishimire
kandi ikongerere imigisha,Yo yaduhaye Jambo
J’aimeJ’aime
Iki kirogeye. Abajyanama b’ubuzima bashake umuti.
J’aimeJ’aime
Nagiraga ngo kireba abaganga n’abakora muri Labo!
J’aimeJ’aime