Kubaho mu mijyi birarushaho kugora. Muri Kigali ho bikaba ibindi. Ubwo kandi ni ko akazi kagenda kaba ingume. Rimwe na rimwe kagashakirwa n’ahadakwiye. No gucuruza ku gataro nta mutekano bitanga ku muntu wirirwa abunza umutwaro ku mutwe n’umwana mu mugongo.

Nyamara hari ubwo aba ari bwo buryo bwa nyuma bwo kwivana mu bukene. Aho ako kazi ntikaruta kwiba no gusabiriza?Hakenewe amategeko arengera abagakora.
Vuba aha, umugabo n’umugore barakennye birabayobera. Mu rwego rwo kwirwanaho, bigira inama yo gushaka imibereho.
Umugore ati « Guhora nirukankanwa na ba DASSO, birandambiye ». Iby’Agakiriro batubwira ni ugukina ku mubyimba umuntu waburaye. Gusabiririza na byo biteye isoni!Yewe ni amayobera.
Umugabo ati « Ko no guhinga bitunaniye kubera ikirerere gihindagurika kandi n’udufaranga wazanaga aritwo twishyuragamo agafumbire k’inyongeramusaruro? » Turagana he rwose n’amafaranga ya Mitiweli hanze aha?!
Umugore araseka cyaneee, amuteye umugongo. Ni ko kumubaza, ati « None tubigenze dute ga Mutwaaa?! »Hashize akanya arahindukira aramwegera, ati « Ariko, hari igitekerezo nagize. »Umugabo ,ati « Mbwira Bwiza bwanjye! »
Umugore, ati « Mperutse kubona umugabo n’umugore basohotse muri iriya BAR yo hakurya hariya, agatwenge ari kose, babara inoti nk’abavuye muri banki. Niba ubyemera, reka duhaguruke natwe tujye kumansura. »
Umugabo ariyumviraaa…Ati « Sinarinzi ko igitekerezo nk’icyo cyakuzamo pe! Ibyo tuzabishobora koko? » Nyuma, ati « Nta kundi, kandi ngo ntayo itinya itarungurutse. » Nuko buri wese yikoraho uko ashoboye, umugore si ukwisiga no kwitera karahava. Umugabo na we akubitamo amadarubindi yo kwiyoberanya.
Ijoro rirabahira, buri umwe akora kabiri. Ubwa gatatu bageze ku ishiraniro, umugore arasimbuka, ati « Rekeraho Yoha, ibi byo ni ibisanzwe! »Bacanye baratangara, baherezanya ibiganza, bati « Twihute tuve hano, turabara tugeze kure. »
Bageze mu rugo, umugore azamura umukagato w’inoti ageza ku bihumbi ijana na makumyabiri. Naho umugabo akuye mu ruhago ibihumbi mirongo itanu gusa, atangira kwisobanura. Ati, « Uyu munsi abipfubuza bari abahanya. Burya narinje ngira ngo ndebe ko hari umugabo wambenguka, na byo nkagerageza. »
Umugore, ati « Birahagije. N’ubwo twahemukiranye, ayangaya azaturenza iminsi. Burya kubaho ni ukuramuka ».Ntibyoroshye!
P.B
Haaaa!
J’aimeJ’aime
Wowe ubyumva ute? Yohani wamuseka se?
J’aimeJ’aime