Irondo na Mitiweli birarikora!

Umuturage wo mu Kagari ka Nyarubungo mu Murenge wa Ngarama ho mu Karere ka Gatsibo yishwe n’abayobozi b’umudugudu bumuziza kudatunga mitiweri no gusiba irondo.

Irondo

Mu ngo nyinshi,inzara iranuma. Abana baricira isazi mu jisho. Abacungiye ku buhinzi bari mu gihe cya Gashogoro. N’abacuruzi bategereje ko hari igihinduka mu minsi mikuru ya Noheli.

Hagati aho Bene Ngango baba batemberana na Gatarina na Masotera. Mu ijoro bagasimburana n’abanyerondo. None ngo ubu irondo rirabica bigacika. Umuntu akarara iryo joro yanaburaye. Nyamara hari abashinzwe umutekano, bamwe baba bademba mu mamodoka.

Ibyo ntibikuraho gutanga amafaranga y’irondo. Aya Mitiweli yo akaza ari Karundura. Kurijyaho no kuyatanga yose, ni uguhitamo gupfa cyangwa gukira. Aha ho, abakene nta mahitamo bafite. I mirasire.com iratwereka uko abayobozi babigenza.

Ibi byo birarenze

Umuturage wo mu Kagari ka Nyarubungo mu Murenge wa Ngarama ho mu Karere ka Gatsibo yishwe n’abayobozi b’umudugudu bumuziza kudatunga mitiweri no gusiba irondo.

Gisagara Bernard wari mu kigero cy’imyaka 40 ngo yafatanywe na mugenzi we ku mabwiriza yatanzwe n’umuyobozi w’Akagali ka Nyarubungo, Bizumuremyi Gaspard.

Musengamana Leodomiri wafatanywe na Nyakwigendera, yabwiye Izuba Rirashe dukesha iyi nkuru, ko abaje kubafata bazanye urwandiko rw’umuyobozi w’Akagali.

Aba ngo ni uzwi ku izina rya Mahungu na Musabirema bashinzwe umutekano mu mudugudu, bazwi ku izina ry’Abapolisingi.
Musengimana yakomeje avuga ko basobanuriye abaje kubafata ko nta mafaranga ya mituweri bafite aho ngo nyakwigendera yabwiye Gitifu ko ategereje ko imyaka yera.

Umuyobozi w’Akagali ngo yabwiye abashinzwe umutekano mu midugudu ko batwara aba bagabo kuri polisi.
Bageze mu nzira, ngo uyu mugabo yakomeje kubinginga ababwira ko bamureka akajya kuyashaka, ariko bakamukubita bamusaba ko yihuta.
Ngo ubwo yahindukiraga abasaba imbabazi, umwe yahise amukubita inkoni agiye kugwa hasi undi amukubita igipfunsi n’umugeri ahita yikubita hasi .

Nyakwigendera akigwa hasi ngo yahise yiyanduza (kwinera) ariko ngo aba bakomeza kuvuga ko ari ibyo yigira.
Leodomiri avuga ko aba bagabo bahamagaye Gitifu bamubwira ko nyakwigendera yanze kugenda kandi yinereye, Gitifu ababwira ko agiye kwiyizira azanye amapingu.

Publicités

Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Ngarama mu gihe abakekwaho kumwica bagerageje guhunga ariko baza gufatwa.
Abavandimwe ba nyakwigendera bavuga ko batunguwe no kubona umuntu azira kuba ataratanze mitiweri kandi na byo byaturukaga ku bukene yari afite.

Urupfu rw’akamama

Nyakwigendera Gisagara Bernard ngo asize abana umunani .
Niyibizi J Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngarama yemereye iki kinyamakuru inkuru y’uru rupfu.
Avuga ko ibi ari ibyago bitunguranye aho abakubise uyu muturage bishoboka ko batari bagambiriye kumwica, gusa ubuyobozi bukaba bubabajwe cyane no kubura umuturage bwari bushinzwe kuyobora.
Yavuze ko abakekwaho kubikora bafashwe na polisi mu gihe Gitifu w’Akagali kugeza ubu batazi aho aherereye.

Niyibizi J Claude yongeraho ko bakimenya inkuru ya biriya byago, ubuyobozi bwihanganishije umuryango wa Nyakwigendera.
Yakomeje avuga ko nyuma yo gufasha umuryango wabuze umuvandimwe gushyingura uwabo, ubu ubuyobozi bugiye kubaba hafi no mu bibazo by’ubukene bafite.
Twibaze:Bariya bana bazaba abande?Ko bari basanzwe bikeneye, bazabaho bate?Ni byiza kubafasha gushyingura uwabo!Indishyi z’akababaro(réparations financières et morales)zizabagenerwa gute kandi ryari? Uburenganzira bwo kubaho no kurindwa ihohoterwa ni ndakumirwa.

P.B
Yisome hano: Gatsibo:umuturage yishwe n’ubuyobozi
Inkuru bisa:Meya arabisobanura

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé,je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté.Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable?N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable?Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer,nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous.Dans cette voie,je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B

%d blogueurs aiment cette page :