
Gusomana bifite imizi iva kure. Si igitangaza ko umwana arira agahogora maze nyina yamusoma ahantu, agaceceka, agasimbuka, agaseka. No ku basomana bisa n’ibyo. Bikarushaho iyo buri wese yishimiye mugenzi we(atari mu marira cyangwa ay’agahinda). Mbese nko mu ntangiriro z’umwaka.
Ubushakashatsi bukomeje kwerekana ko gusomana bifitiye umubiri akamaro katari gake. Ngo ni nko gukora siporo ukunda. Ariko byose birategurwa, kugira ngo utavuna igufa cyangwa ukabangamira abandi mu nzira. Muri iyo nzira, agahugu umuco akandi uwundi.
Iyo umuco ubibuza
Imico myinshi ibona iki gikorwa cyo gusomana nko gutandukira. Abongabo bibwira ko ntahandi kiganisha uretse ku busambanyi. Nta n’uwavuga ko baba bibeshya. Gusa iyo bigeze aho, bihita byitwa kirazira. Yewe n’ibyo abandi bagira nk’indamukanyo bigahinduka ibishizi by’isoni. Nyamara iyo umuco ubibuza, ntibibuza umubiri kugira ibicuro. Na byo bigira ikibimara.
Mu Kinyarwanda, biragoye kumva neza no gutandukanya « bisou » na « baiser ».Abongereza bo barabishoboye babyita « french kiss » kuko gusomana kw’Abafaransa bikoranwa umucyo ufite imirasire igera kure mu mubiri ihereye ku rurimi.
Aho bikura umubiri
Nk’uko tubikesha Topsante.com, ngo umunota umwe wa « bisou » itanganywe umutima mwiza, ni umuti ukomeye. Bikura umubiri kure! Bifasha umutima gutera neza(tension artérielle), bikanatera kuruhuka mu mutwe(relax). Ngo ni yo mpamvu amaso aba yagiye nk’ayatwawe n’ibitotsi.

Ngo byongera kandi umwuka mu mubiri(oxygène), bikawugabanyiriza n’ibinure. Birinda na none indwara zo mu kanwa(kuko buri wese yirinda icyazanamo impumuro mbi), bikanatuma imitsi y’umunwa n’iy’ururimi ikora neza(glandes salivaires).
Inyongezo ku bashakanye
Gusomana ntibinyura gusa abakundana basohokana muri week-end. Ngo burya ni inyongezo ku rukundo rw’abashakanye. Igitabo cy’Indirimbo Ihebuje(Cantique des cantiques de la Bible)kibikomozaho ahantu henshi: « …Reka amabere yawe ambere nk’amahundo y’umuzabibu, umwuka wawe umbere nk’impumuro y’amapera, n’akanwa kawe nka divayi yahebuje…yisuke igana uwo nkunda, itembe ku minwa y’abahunikira. Ndi uw’uwo nkunda kandi ni jye ararikira »(Indir.Iheb.7,9b-11).
Iminwa y’abashakanye uko ihura kenshi ntagusahuranwa, bigaragaza ibyo bahuriyeho(attachement et liens sociaux). Naho iyo urukundo rwatangiye gukonja, baterana imigongo. Namwe icyo gikorwa nigitangira kuba iyanga, muzicare mwibaze!

Akarusho ku mugore utwite
Ku mu gore utwite byo ngo ni akarusho kuri we no ku mwana uri munda. Bigaragaza ko ibintu bitabaye bibi kandi ko umwana bamwishimiye. Ntiyaje ari Gatanya. Bityo impumuro y’urukundo rwabo na we ikamugeraho.

Inseko y’amajigija
Ngo ntibigira imyaka!Ibikwerere n’amajigija barinda barenguka bagifite akanyamuneza iyo badasiba kubwirana rya jwi rya Karabo na Gikundiro. Maze akuzuye umutima kagasesekara ku munwa. Muri icyo gihe, buri wese yiruhutsa nk’uwirutse kilometero zitari nke ataruhije amaguru. Nuko bombi bagasazana inseko itagabanije.
Mbifurije gusoza neza uyu mwaka no gutangira undi mwishimye.
P.B
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.