Hari umusomyi wacu uherutse gusaba ko twamubwira igisobanuro cy’izina rya MERVEILLE yakunze kumva henshi bigatuma aryita umwana we.None ubu ngo umwana ku ishuri bamubaza icyo iryo zina risobanura na we akabaza ababyeyi be icyatumye barimwita.
Ibibazo nk’ibyo birumvikana kandi ntibyabura.Hari amazina abantu bita abana babo kuko bayumvanye abandi,bikaba akarusho iyo ari akazina kavugitse neza.Na MERVEILLE rero ari muri ayo.Abenshi ntibaba bitaye ku gisobanuro nyacyo cy’iryo zina.
Iri zina rihabwa abahungu kimwe n’abakobwa.Ariko ntiwabona bazina batagatifu baryo(saint Patron).Rikunze kugaragara mu bihe by’uburumbuke bw’iterambere n’ituze(période de prospérité).Rikaba rikomoka mu rurimi rw’Igifaransa aho risobanura ibi bikurikira: agatangaza cyangwa akataraboneka(agaciro gakomeye cyangwa ubwiza buhebuje)
Akenshi ritangwa n’ ababyeyi basenga cyangwa bakunda gusoma Bibiliya cyane.Ni bo bita umwana iryo zina nk’abashimira Imana uburyo yabagiriye neza.Ingero ni nyinshi,ariko reka tuvuge kuri izi uko ari enye gusa dusanga mu Byanditswe Bitagatifu.
Marc 7,37(Yezu amaze gukiza umuntu wari ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga,abandi baratangaye bati: « byose yabikoze neza »= il fait tout à merveille.….);Exode 3,3(Umumalayika w’Imana amaze kubonekera Musa mu kibatsi cy’umuriro,Musa yashatse gusobanukirwa neza,ati » Reka njyeyo ndebe aka kataraboneka=un détour pour considérer cette merveille….)Psaume 118,23(Uhoraho ni we wagennye ko biba gutyo,maze biba agatangaza mu maso yacu=une merveille à nos yeux).
By’akarusho,iyo ari umukobwa, bamwita iryo zina babitewe n’ubwiza bamubonamo ku buryo bugaragara nk’umujyi ukenkemuye, mbese ko abantu ntaho bazahera bamunnyega,bagereranije n’abamubanjirije(Lamentation 2,15: « wa mujyi wavugwagaho ubwiza buhebuje,ukaba n’umunezero w’isi yose= …Une merveille de beauté).
Niba witwa iri zina,buriya ababyeyi bawe bahereye kuri imwe muri izi mpamvu cyangwa zikaba zikomatanije ari nyinshi.Ishimire ko ubwo wavukaga,ababyeyi bawe babonye ibintu byiza byinshi nk’ubufindo ndetse nawe ubabera akataraboneka.Uzahore ubizirikana.Nawe mubyeyi ujye ubyibutsa umwana wawe.
By Protogène BUTERA