Les Africains,esclaves de leurs présidents?

En continuant de voter pour ces hommes qui appauvrissent leurs pays,les Africains se font esclaves de leurs présidents.Les Gambiens ont fait l'exception.

20 novembre:journée mondiale de l’enfance

La journée mondiale de l'enfance est célébrée chaque année,en cette date du 20 novembre.C'est le moment de réaliser des actes concrets au lieu de se satisfaire des statistiques.

Kuriza abana bituma bagira ubuzima bwiza

Ni umuco udasanzwe wo mu gihugu cy'Ubuyapani.Abagabo bo mu bwoko bwa Sumotoris bagomba kuriza(faire crier) abana bakiri bato,basa n'ababahanganishije babiri babiri kugira ngo babone uzi kurira cyane. Ngo uyunguyu ni we uba ufite ubuzima bwiza,bikagaragaza ko azakangara amahanga.Bityo akaba ari we utegurirwa kuzahabwa inkoni y'ubutware.Nta marira y'ubusa rero! By P.B

Igiswahili,urundi rurimi rw’ubutegetsi mu Rwanda

Itegeko Nshinga ry'u Rwanda ryemera indimi eshatu:Ikinyarwanda,Igifaransa n'Icyongereza.None n'Igiswahili kinjiye mu ndimi z'ubutegetsi zemewe. Ibi ni ibyasohotse mu Itangazo ry'Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 12 Ukwakira 2016 aho mu ngingo ya 6 bavuga ko,mu Mishinga y'amategeko yemejwe harimo "umushinga w'Itegeko Ngenga rishyiraho ururimi rw'Igiswahili nk'ururimi rwemewe mu Butegetsi." Ntibizatinda kuba Itegeko N'ubwo bikiri umushinga,ntibizatinda kuba … Continuer la lecture de Igiswahili,urundi rurimi rw’ubutegetsi mu Rwanda

Umwana babyaye ari batatu azaba uwa nde?

Abrahim Hassan ni we mwana wa mbere uvutse ku babyeyi batatu.Nk'uko byatangajwe tariki ya 2 Nzeli n'Ishyirahamwe rishinzwe imyororokere ryo muri Amerika(American Society for Reproductive Medecine,ASRM),uwo mwana yavutse muri Mata 2016. Bitewe n'uko uburyo bwakoreshejwe butemewe muri icyo gihugu,ikipe y'abaganga iyobowe na Dr John Zhang(Centre New Hop Fertility)yagiye kubikorera muri Mexique ariho umwana yaboneye izuba. … Continuer la lecture de Umwana babyaye ari batatu azaba uwa nde?

« Familles chrétiennes africaines , n’ayez pas peur »:les Évêques d’Afrique(SCEAM)

Les Évêques catholiques du Symposium des Conférences Épiscopales d'Afrique et de Madagascar(SCEAM)étaient réunis à Louanda(Angola)du 18 au 25 juillet 2016,pour leur 17ième Assemblée plénière.Le thème abordé était: "La famille en Afrique,hier,aujourd'hui et demain,à la lumière de l’Évangile." A la fin de leurs travaux,ils ont voulu adresser un message de solidarité et d'espérance à l’Église -Famille … Continuer la lecture de « Familles chrétiennes africaines , n’ayez pas peur »:les Évêques d’Afrique(SCEAM)

Abaye umubyeyi ku myaka 72!

Burya koko ngo ntawe uvuma iritararenga!Ubanza Abanyarwanda baba bibeshya iyo bavuga ngo umugore yaracuze,ntakibyara cyangwa ngo yarengeje imyaka yo kubyara. Inkuru y'uyu mugore wo mu gihugu cy'Ubuhinde irabigaragaje.Ibyamubayeho byamubereye igitangaza nk'icya Elizabeti wo mu Ivanjili(Lc 1,36). Ku myaka 72 na we yagize ibyishimo byo kuba umubyeyi kandi ubundi yitwaga ingumba. Ku itariki 19 mata ni … Continuer la lecture de Abaye umubyeyi ku myaka 72!

Ibinyendaro byibera mu mujyi, naho mu cyaro ni ibinyarukundo!

Ngisoma iriya nyandiko yasohotse kuri uru rubuga ivuga ngo "Ko umwana w'ikinyendaro atera umwaku",nagize agahinda kenshi cyane.Nashatse kumenya niba uriya wayanditse ari umusore cyangwa umugabo wagize uwo mwaku mbura adress ye(phone cyangwa email). Mbona ubutaha yari kuzadusobanurira neza iby'uwo mwaku.Njye nemera ko umwana ari umugisha ku mubyeyi.Naho ibinyendaro nta handi wabisanga koko uretse mu mijyi … Continuer la lecture de Ibinyendaro byibera mu mujyi, naho mu cyaro ni ibinyarukundo!

Ko umwana w’ikinyendaro atera umwaku!

Bimaze kuba nk'icyorezo.Nta gasozi ka hano mu Rwanda utasangaho abakobwa batagira umubare babyariye iwabo batarageza ku myaka 18. Uganira na bo ugasanga abababyarira banganya imyaka na ba se.Ibi byanteye kwibaza nti ariko ubundi aba bana babemerera byagenze gute?Abo basaza bo se babiterwa n'iki? Ni amayobera! Hano iwacu muri Nyamsheke,nko mu Kagari kamwe ushobora kuhasanga abarenga … Continuer la lecture de Ko umwana w’ikinyendaro atera umwaku!

Umwana w’imitwe ibiri si ikigeragezo?

Ijoro ribara uwariraye!Kubyara abana b'imitwe ibiri bitangiye kogera bikanatera kwibaza.Si mu Rwanda gusa kuko no mu bindi bihugu byahabaye muri iyi myaka ya vuba aha. Nk'uko tubikesha Dailynewspaper.co.uk,muri 2013,mu Buhinde havutse umwana w'imitwe ibiri,ufite inti z'umugongo ebyiri,ibindi ari ibisanzwe.Muri Austrariya biherutseyo, aho muri 2014 umugore yabyaye umwana ufite imitwe ibiri ifatanye bya nyabyo, uretse ubwonko. … Continuer la lecture de Umwana w’imitwe ibiri si ikigeragezo?

Mu Rwanda Zika ntiri kure

Abasomyi babiri b'uru rubuga baherutse gutanga ibitekerezo kuri iyi virus.Umwe avuga ko ari indwara itareba Abanyarwanda ku buryo twayitindaho,ngo kandi n'iyo yahagera bafite ubushobozi buhagije bwo kuyirwanya.Undi we, ngo uretse no kuyirwanya,nta cyemeza ko ubushobozi bwo kuyipima buhagije kandi na malariya yarabananiye.Uru rubanza ni muganga waruca. Gusa ntitwirengagize ko indiri z'iyo virus ziboneka ku migabane … Continuer la lecture de Mu Rwanda Zika ntiri kure

Virus ya Zika ije ari icyago

Mu minsi ishize havugwaga Ebola yari yibasiye igice kinini cya Afurika y'Uburengerazuba.Abasaga ibihumbi bahasize ubuzima.Muri iyi minsi ni Amerika y'Epfo igezweho.Virus Zika,n'ubwo atari icyorezo kigarika imbaga,yibasiye ibihugu bitari bike.Abantu 3 ni bo imaze guhitana mu gihugu cya Colombiya. Ikibazo ku bagore batwite Uwavuga ko Zika isumbya ubukana Sida ntiyaba akabije.Igituma irusha Sida ubukana si umubare … Continuer la lecture de Virus ya Zika ije ari icyago

Iyo twaje mu muhanda ntituba tukiri abana

Amaze kumva no gusoma ibitangazwa na Ministeri ibishinzwe ko mu cyumweru 1 abana b'inzererezi bazaba bashize mu muhanda,umusomyi w'uru rubuga yatugejejeho uburyo abona icyo cyemezo kizashyirwa mu bikorwa n'abayobozi bo mu nzego z'ibanze. Mu giturage ho,intero ni imwe ngo ni bimwe bisanzwe bya "Huti huti yabyaye ibitabona".Birumvikana ko hazaba imikwabo y'icyumweru kimwe cyangwa bibiri,abo bana … Continuer la lecture de Iyo twaje mu muhanda ntituba tukiri abana

Kubana n’ubumuga ni igihano cy’Imana?

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima(OMS)rivuga ko ababana n'ubumuga bagera kuri 20%by'abaturage bakennye cyane ku isi.Umubare munini ubarizwa mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere. Mu Rwanda,bangana na 4,7% by'abaturage bose kandi abenshi ni abana bato. Iyo bene abo bavuka mu miryano na yo ikennye,ibintu bihumira ku mirari.Ni bwo bamwe biyemeza gusabiriza ngo baramuke kandi batunge … Continuer la lecture de Kubana n’ubumuga ni igihano cy’Imana?