Virus ya Zika ntiyaba ari intwaro y’amajyambere?

Inkeke zikomeje kwiyongera ku ngaruka n’impamvu za Virus ya Zika. Ubushakashatsi bwasohotse muri uku kwezi kwa kane bwagaragaje ko Zika idateye ubwoba gusa ahubwo ari n’ikibazo.

Ni ikibazo kuko itagiterwa no kuribwa n’umubu gusa.Ubu noneho igeze no kwandurira mu mubano w’ababana bakorana imibonano y’ibitsina bisa(homosexuels).Ibi byose bitera bamwe kwibaza impamvu nyayo y’iyi virus n’ako izakururira isi.

Intwaro gahinyuzabagabo

Muri Amerika,hari ibihugu bibiri byonyine Zika itateraga impungenge bitewe n’imiterere yabyo.Ibyo bihugu ni Chili na Canada.Nyamara vuba aha muri Chili higaragaje ibimenyetso by’umubu utera Zika.Na Canada na yo iryamiye amajanja.

Ku rundi ruhande,ibihugu Zika yiganjemo bihuriye ku kintu kimwe gikomeye ku rwego mpuzamahanga ariko gishingiye ku myemerere no ku mico.Icyo kintu ni gahunda zo kuboneza urubyaro no gukuramo inda (contraception et avortement)zishyigikiwe n’ibihugu by’ibinyamaboko(Grandes puissances).

Urugero rufatika ni igihugu cya Brezili.Ngo Itegeko Nshinga ry’iki gihugu ntiryemera gukuramo inda,uretse mu gihe cyo gukiza umwana cyangwa umubyeyi. Kubirengaho ni icyaha gihanwa n’amategeko.Ariko se hakurikijwe urwego Zika igezeho yibasira abaturage,byakomeza gutyo? Bazitwaza iki bahakana iyo nzira y’indi y’amajyambere?

Kuba gutsimbarara ku mico bishoboka, ni ho bamwe bahera batekereza ko hari hakenewe indi ntwaro nk’uburyo bwizwe neza bwo guhindura iyo mico n’imyemerere kuko ubundi buryo bworoshye(mesures douces)bwari bwarananiranye.

Muri iyo nzira yo guhindura  amategeko n’imigenzereze itari yoroshye,Zika irenze kuba gahinyuzabagabo gusa. Uretse n’ibyo,ishobora kuba n’intwaro y’iterambere ryizwe neza.Imijyi yarangwaga n’akajagari (bidonvilles)izikubita agashyi mu kongera isuku…

Intwaro y’irindi terambere

Biragaragara ko Zika atari indwara y’icyorezo gusa ahubwo ari n’intwaro y’iterambere yizwe neza.Icyo duheraho tuvuga ibyo ni uko mu mwaka wa 2013 Ubwongeleza bwakozeumubu OX513A  w’ingabo (génétiquement modifié) wagombaga kugabanya ubukana bw’imibu y’ingore itera Zika(par accouplements).Zika2

Uwo mubu w’umukorano wakwirakwijwe na Sosiyete Oxitec GM ikora imiti.Ngo wagombaga gutuma Zika igabanukaho 95% mu gace ka Itaberaba mu mujyi wa Juazeiro aho Zika yashinze ibirindiro, n’ahandi.

Ibyo bateganyaga rero si ko byagenze kuko yahinduye isura.Icyo bari bitezeho igisubizo cyabyaye ikindi kibazo.N’ubwo bimeze gutyo,iyo nzira(moustique génétiquement modifié) hari abakiyifitiye icyizere.N’akataraza kari inyuma.

By P.B

Mu Rwanda Zika ntiri kure

Abasomyi babiri b’uru rubuga baherutse gutanga ibitekerezo kuri iyi virus.Umwe avuga ko ari indwara itareba Abanyarwanda ku buryo twayitindaho,ngo kandi n’iyo yahagera bafite ubushobozi buhagije bwo kuyirwanya.Undi we, ngo uretse no kuyirwanya,nta cyemeza ko ubushobozi bwo kuyipima buhagije kandi na malariya yarabananiye.Uru rubanza ni muganga waruca.

Gusa ntitwirengagize ko indiri z’iyo virus ziboneka ku migabane ya Afurika, Amerika,Aziya na Pasifika.Guhera 2015 yigaragaje mu bihugu bitari bike bya Amerika y’Epfo: Brezil, Argentine, Boliviya,Paragwe,Mexike,Panama na Kolombiya. Naho kuva 2016 yagaragaye no mu Burayi (Ubwongeleza, Ubutaliyani, Porutigari, Ubusuwisi)kimwe no muri Afurika (Cap Vert).Bikekwa ko muri ibi bihugu yahagejejwe n’ abantu bavuye gutembera muri biriya bihugu bya Amerika.Byumvikane ko ishobora kugera hose.

Mu Rwanda si kure
Twibuke ko iyo virus yatahuwe bwa mbere mu nguge(singes rhésus)zo muri Uganda(1947).Hari mu ishyamba ryitwa Zika,hafi y’ikiyaga cya Victoria,ku karwa ka Entebbe.Aho hantu Zika ni ho hahaye izina iyi Virus itumye hagiye kumenyekana ku isi yose.

Nka virus, yagaragaye mu muntu mu mwaka wa 1952 na 1964 muri Uganda na Tanzaniya. Hagati aho yagiye iboneka no mu bindi bihugu (Misiri, Etiyopiya, Indoneziya, Senegali, Pakistani,Nijeriya..)ku buryo budakanganye.

Mu Rwanda rero si kure ya bimwe muri ibi bihugu cyangwa se mu miterere(amashyamba umubu wakwihishamo).Kuba itakivugwa muri ibyo bihugu ntibisobanura ko yahacitse.Ishobora kuba ihari bitari ku rwego rw’icyorezo(épidémie).Icyo gihe inzego z’ubuzima ntizitaka byacitse(alarme)cyangwa ngo zihuruze amahanga,cyane ko hari n’abaturage bajya kwa muganga ar’uko byakomeye!

Nyamara n’ubwo haba hari abana 15/1000 bavukanye ubumuga nk’ubwa Zika cyangwa busa na bwo,iki ni igihe cyo kwiga neza icyo kibazo.Bityo na ba byeyi bibazaga icyabateye kubyara abana bafite ibimenyetso nk’ibya Zika, bakabona igisubzo kandi bakagenerwa ubufasha.

By P.B

Virus ya Zika ije ari icyago

Mu minsi ishize havugwaga Ebola yari yibasiye igice kinini cya Afurika y’Uburengerazuba.Abasaga ibihumbi bahasize ubuzima.Muri iyi minsi ni Amerika y’Epfo igezweho.Virus Zika,n’ubwo atari icyorezo kigarika imbaga,yibasiye ibihugu bitari bike.Abantu 3 ni bo imaze guhitana mu gihugu cya Colombiya.

Ikibazo ku bagore batwite

Uwavuga ko Zika isumbya ubukana Sida ntiyaba akabije.Igituma irusha Sida ubukana si umubare w’abantu ishobora guhitana,ahubwo ni abo igiraho ingaruka.

Birazwi ko umugore wanduye Sida bitavuga ko n’umwana we azayivukana byanze bikunze.Nyamara Zika umwana arayivukana,ikaba ari we itera ubusembwa.Ngo umutwe n’ubushobozi bwawo(cerveau)bitakaza nibura 1/4 cy’uburemere,ugereranije n’umwana muzima.

Zika

Kugeza ubu nta muti n’urukingo.Ubushakashatsi burakomeje.Ni ikibazo ku bagore batwite no ku miryango y’abana bavukanye ubwo bumuga butazakira,bitewe no kugira udutwe duto(micro-encéphalie)kandi turemye nabi(malformations).Ntibyoroshye kwakira umwana bizajya bivugwa ko asa n’igipupe.Agahenge ni uko atari urw’umwe.

Mu gihugu cya Brezili honyine,abana barenga ibihumbi bine(4000)bamaze kuvukana ubwo bumuga.Kandi ababyeyi bagaragaje ibimenyetso ko banduye bari hejuru ya miliyoni.Ni ikibazo cy’ingutu ku bana no ku buzima bw’ejo hazaza.

By P.B