Mu minsi ishize havugwaga Ebola yari yibasiye igice kinini cya Afurika y’Uburengerazuba.Abasaga ibihumbi bahasize ubuzima.Muri iyi minsi ni Amerika y’Epfo igezweho.Virus Zika,n’ubwo atari icyorezo kigarika imbaga,yibasiye ibihugu bitari bike.Abantu 3 ni bo imaze guhitana mu gihugu cya Colombiya.
Ikibazo ku bagore batwite
Uwavuga ko Zika isumbya ubukana Sida ntiyaba akabije.Igituma irusha Sida ubukana si umubare w’abantu ishobora guhitana,ahubwo ni abo igiraho ingaruka.
Birazwi ko umugore wanduye Sida bitavuga ko n’umwana we azayivukana byanze bikunze.Nyamara Zika umwana arayivukana,ikaba ari we itera ubusembwa.Ngo umutwe n’ubushobozi bwawo(cerveau)bitakaza nibura 1/4 cy’uburemere,ugereranije n’umwana muzima.
Kugeza ubu nta muti n’urukingo.Ubushakashatsi burakomeje.Ni ikibazo ku bagore batwite no ku miryango y’abana bavukanye ubwo bumuga butazakira,bitewe no kugira udutwe duto(micro-encéphalie)kandi turemye nabi(malformations).Ntibyoroshye kwakira umwana bizajya bivugwa ko asa n’igipupe.Agahenge ni uko atari urw’umwe.
Mu gihugu cya Brezili honyine,abana barenga ibihumbi bine(4000)bamaze kuvukana ubwo bumuga.Kandi ababyeyi bagaragaje ibimenyetso ko banduye bari hejuru ya miliyoni.Ni ikibazo cy’ingutu ku bana no ku buzima bw’ejo hazaza.
By P.B
Mubyihorere,n’iyi mvura itaguye aha hantu ho hagomba gukorwa vuba.Imodoka zihaca uko zingana,abanyamaguru se?bo se baba babonye uko batambuka neza.Ndasanga byaba byiza hakozwe imihanda 2 iri parallèle.
J’aimeJ’aime
Igitekerezo cyawe ni cyiza rwose!N’abanyamaguru bakagenerwa agahanda kabo
J’aimeJ’aime