Ibinyendaro byibera mu mujyi, naho mu cyaro ni ibinyarukundo!

Ngisoma iriya nyandiko yasohotse kuri uru rubuga ivuga ngo « Ko umwana w’ikinyendaro atera umwaku »,nagize agahinda kenshi cyane.Nashatse kumenya niba uriya wayanditse ari umusore cyangwa umugabo wagize uwo mwaku mbura adress ye(phone cyangwa email).

Mbona ubutaha yari kuzadusobanurira neza iby’uwo mwaku.Njye nemera ko umwana ari umugisha ku mubyeyi.Naho ibinyendaro nta handi wabisanga koko uretse mu mijyi kuko mu cyaro ari ibinyarukundo gusa.Ndisobanura kuri ibyo byombi.

Ko abakobwa babyara...

Ntibakakubeshye,burya nta mukobwa ubyara atabishatse.Uko yamera kose aba yabibaze cyangwa yabicunze.Bitabaye ibyo yaba ari umusazi cyangwa afite ikibazo mu mutwe.

Ikibazo gusa ni uko imibare hari ubwo imupfubana,uwo yashakiragaho ibiceri akamwigurutsa cyangwa agasanga na we ari nyagupfa.Muri icyo gihe arikoca,agahagarara neza mu kibuga,ibyishimo bikamurenga areba umwana we ajya kumuzanira amazi!

Ibinyendaro rero

Njye ndahamya ko ibinyendaro ntaho bikiba uretse mu mijyi.Ni ho honyine umukobwa ashobora kubyarana n’inkokobotsi atanazi cyangwa adakunda(nk’abashoferi b’Abasomali, Abashinwa bakora imihanda,ba mukerarugendo…).

Ababyariye iwabo barakomezaIno mu giturage,mubyarana mwakundanye rwose.Nk’umugabo ufite umugore wabyaye abakobwa cyangwa abahungu gusa,akubwira ikibazo afite ukamufasha kugikemura.Tekereza rero iyo umubereye igisubizo!Urugo rwe rurakomera kandi namwe mugakomeza ibyanyu. Ufite ubwenge, ntiwamushyira hanze byo kumusenyera.

Icyo ndashyigikiye ni ba bagabo bahubuka nk’iya Gatera bagafata abakobwa cyangwa abagore ku ngufu.Ngo hari n’ababacunga bagiye kuvoma amazi bakabasumirira ku ivomo cyangwa hirya gato aho batabona gitabara.Kandi ibi byo si mu Rwanda gusa biba.Abo bakwiye kubihanirwa by’intangarugero.

Ikindi ni uko burya abagabo bafite ukuntu bamenya ko umukobwa cyangwa umugore yagiye mu mugongo(mu mihango),nyir’ubwite ataranabimenya ;wagira ngo turabahumurira!Icyo gihe bashima ahashimika,nuko umutego ugahitana iyigurukiraga. Iyo agize ibyago agatwita ariyumanganya.Yabigenza ate?Ngo ugize igihombo aracyimenyera.

Uwanyirigira Bernadette, Kibangu

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé, je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté. Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable? N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable? Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer, nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous. Dans cette voie, je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B

%d blogueurs aiment cette page :