It was june 5th 2016.At Gatagara,the day is dedicated to sport as the way to maintain health unless handicap.See those 4 images to understand.
By P.B
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima(OMS)rivuga ko ababana n’ubumuga bagera kuri 20%by’abaturage bakennye cyane ku isi.Umubare munini ubarizwa mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere. Mu Rwanda,bangana na 4,7% by’abaturage bose kandi abenshi ni abana bato.
Iyo bene abo bavuka mu miryano na yo ikennye,ibintu bihumira ku mirari.Ni bwo bamwe biyemeza gusabiriza ngo baramuke kandi batunge imiryango yabo.Bityo uwakagombye gufashwa akaba ari we ufasha abandi.
Biteye isoni n’ikimwaro ku babyeyi
Ababyeyi bafite abana bamugaye barahangayika,bikabatera isoni n’ikimwaro.Rimwe na rimwe,rubanda ikabaryanira inzara ngo babyaye inzanga cyangwa ikigoryi(retard mental).
Muri uko guhangayika,hari ababitaho gusumbya abandi bana kuko bazi ko ntawundi ubareba cyangwa bareba.Hari n’abatabitaho na gato,bakabahisha kure ngo abantu batabona ishyano umuryango wagushije.
Urugero ni urwa Hakorimana Alex. Ababyeyi bemeye kumukura mu nzu,nyuma y’imyaka icumi.Ni bwo yabonye uburenganzira nk’ubw’abandi bana,atangira ishuri.N’ubwo agenda yishingikirije ikibando,ntibimubuza kugira amanota meza.Abonye insimburangingo ntibyarushaho?
Igihano cy’Imana n’umuzigo ku bandi
Uwamugaye hari ubwo abona ubuzima bwe nk’igihano cy’Imana n’umuzigo ku bandi.Impamvu si iyindi ni uko umuntu yaremewe kwigenga no kugira igihagararo kimutera ishema mu bandi.
Nguko uko byagendekeye Uwamariya Claire. Yagize impanuka y’umuhanda acika akaguru.Yari ageze mu mwaka wa 3 secondaire.Kugeza magingo aya yabuze ubwasubira mu ishuri.Na biriya biti yisunga ntibimworoheye mu ntugu.Asangiye n’abandi za mvugo zibatesha agaciro ngo ni masikini, kajoriti, igicumba, n’izindi…
Nta muntu ubaho ku isi wishimira ikintu icyo aricyo cyose cyamutesha agaciro.Ibirenze aho(nko gusabiriza)abikora by’amaburakindi.
Umuntu agirwa n’abandi
Kwakira ubwo buzima no kwiyakira ni intambara ubwayo.Ineza agirirwa atabitewe n’igikundiro cyangwa uburanga bundi ni yo imufasha kumva ukuntu umuntu agirwa n’abandi.Nuko ubuzima bugakomeza,atabayeho mu bwigunge(bamukingirana!).
Aho Leta imushingiye igiti
Ibihugu byinshi byasinye amasezerano arengera abafite ubumuga kugira ngo bagire uruhare n’uburenganzira ku iterambere(development and human rigths of all).Hagomba kujyaho amategeko aborohereza kubona aho baba bigenga kandi bisanzuye(access to in-home,residential,community support services and live assistance,art.19-20).
Na none kandi,ni ngombwa ko hashyirwaho ikigega kibafasha kuva mu bukene no kubona ubwishingizi bujyanye n’ibibazo bafite,bityo bakagira ubuzima bubabereye(rigth on an adequate standard of living and social protection…as well as assistance with disability related expenses in case of poverty, art.28).
Na bo bakeneye ubuzima burambye budashingiye kuri gahunda za Leta zo kubaho mu gihe gito(court terme).Muri urwo rwego,ibikorwa nk’ibya Gatagara bikwiye kongererwa ubushobozi no gukwirakwizwa mu Turere twose.Bikaba akarusho bahawe n’urubuga rwo kwidagadura no kugaragaza ko na bo bashoboye.Mbese nk’aba baturanyi bo muri Congo:
Nta gushidikanya ko Leta nimushingira igiti n’umuganda bihamye,ubana n’ubumuga atazongera kubona ubuzima bwe nk’umuvumo cyangwa igihano cy’Imana.Ababyeyi na bo bazagira agahenge(droit au répit).
Mubigejejweho na
SEKABUKE Asman,Kigali-Bugesera
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.