Amaze kumva no gusoma ibitangazwa na Ministeri ibishinzwe ko mu cyumweru 1 abana b’inzererezi bazaba bashize mu muhanda,umusomyi w’uru rubuga yatugejejeho uburyo abona icyo cyemezo kizashyirwa mu bikorwa n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze.
Mu giturage ho,intero ni imwe ngo ni bimwe bisanzwe bya « Huti huti yabyaye ibitabona« .Birumvikana ko hazaba imikwabo y’icyumweru kimwe cyangwa bibiri,abo bana bafatwe babajyane mu bigo cyangwa babasubize iwabo.Nyuma y’ibyumweru bike,abarasta bawe bigarukire mu mujyi.Kubera iki?
Ngo « umugabo uhaze ntiyumva akababaro k’umushonji. » N’umugore uri ku mutiba ntagira umutima.Hirya no hino mu mijyi myinshi y’u Rwanda hariyongera abana basabiriza bahetse abandi. Abanyamakuru bavuga ko ari ikibazo giteye inkeke, abayobozi bo bati « abo bana ntabo
tubona,muzabatwereke. »
Kandi koko,abo bitwa inzererezi na bo barabyivugira ngo « Iyo twaje mu muhanda ntituba tukiri abana ».Umuyobozi wari warabatagangaje yarabyiboneye.
Yaje yiyambariye akajipo kadahisha amatako n’udukweto tudakorwaho n’akondo ngo abazanyeho amategeko.Yari aherekejwe n’Abadaso babiri bitwaje indembo.
Abari bamaze kwitumurira kuri « mugo »(cya kiyoborabwenge kigezweho!)basumira Abadaso babasomyaho, naho Umuyobozi bamwereka uko ari bumere nahakana ubugore.Akubiseho ijisho ariyamira,ngo « yebaba weee! Ba bahungu barakuze ntibakiri abana! »Abo hakurya baba bamutunze agatoki.
Nuko udukweto adukubita ku rutugu,amaguru ayabangira ingata mpaka no ku biro.Abamubonye akuya kamurenze,bati « Muyobozi, tugufashe iki? » Na we, ati « Nimundeke,burya ababyeyi turabarenganya; bariya bantu bajya kurara mu mihanda ntibaba bakiri abana.Ni akandare;ibyabo biraturenze. Ikibazo kizakemurwa na Kagame wenyine nabasura. »
SEMBAGARE John,Kayonza
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.