Ijoro ribara uwariraye!Kubyara abana b’imitwe ibiri bitangiye kogera bikanatera kwibaza. Si mu Rwanda gusa kuko no mu bindi bihugu byahabaye muri iyi myaka ya vuba aha.
Nk’uko tubikesha Dailynewspaper.co.uk, muri 2013, mu Buhinde havutse umwana w’imitwe ibiri, ufite inti z’umugongo ebyiri, ibindi ari ibisanzwe.Muri Austrariya biherutseyo, aho muri 2014 umugore yabyaye umwana ufite imitwe ibiri ifatanye bya nyabyo, uretse ubwonko.

Muri 2015,mu gihugu cya Bangladesh, ahitwa Dhaka havutse umwana w’umukobwa ufite imitwe ibiri n’amajosi abiri ku gihimba kimwe. Ngo arya akoresheje iminwa yombi kandi agahumekera mu mazuru ye uko ari abiri.
None uyu mwaka 2016 mu Rwanda(Akarere ka Kirehe)havutse umuhungu ufite imitwe ibiri n’amajosi abiri na we ku gihimba kimwe. Aho ari mu bitaro bya CHUK, ababyeyi be bavuga ko nta bushobozi bwo kumuvuza bafite. Ngo MINISANTE irakora ibishoboka. Ntibitandukanye n’ibyaraye bibaye(25/02/2016)mu gihugu cy’Ubufaransa mu bitaro bya Montbéliard. Naho abaganga bari kwibaza uko babigenza ku mwana nk’uwo.
N’ubwo ari ikigeragezo ku babyeyi, ni n’ikigeragezo ku baganga bagiye kugaragaza koko ko ari inzobere nibamufasha kubaho. Ariko se nibakuraho umutwe umwe kugira ngo umwana ase n’abandi, ntibazaba bishe umuntu cyangwa bambuye undi mwana ubuzima? Bombi babayeho se bakitwa impanga?
Byashoboka ko hari ababiheraho ngo ni ubuhanuzi buri gusohora, ko mu bihe bya nyuma hazaduka ibintu biteye ubwoba ku isi. Niba ubwo bwoba bunahari , reka turebe ko abaganga batabumara!
By P.B
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.