Umugoroba umwe bari ku meza, umugabo yasabye akana ke gusengera amafunguro, maze akana n’ubwitonzi bwinshi karamubwira, kati « Ariko, papa, ntabwo nzi gusenga ! »Bitewe n’uko bari abakristu cyane, mama aringinga, ati « Ngaho sengera gusa abavandimwe, inshuti, abaturanyi, abakene n’abandi. »
Akana karumvira, gatangira isengesho : « Nyagasani, ndagushimira ku bw’abashyitsi bazanye n’abana babo hano bakarya inyama, umuceri n’amata bakabimara. Mana, bahe umugisha kugira ngo batazagaruka,dore tugiye kurarira ibijumba bitagira imboga.
Babarira wa muhungu duturanye waje hano ejo, akambura mushiki wanjye imyenda yose,akamujyana ku buriri bwe, bakarwana inkundura. Mana, muri iyi week-end, uzoherereze imyenda ba bagore b’abakene bose nabonye kuri telefoni ya papa bambaye ubusa kugira ngo ku cyumweru bazajye kugusingiza bacyeye.
Nyagasani, ha inzu ba bagabo batazifite , kugira ngo bajye bareka gukoresha icyumba cya mama igihe papa yagiye ku kazi. Mbigusabye mbikuye ku mutima, Mana yumva kandi ikunda abayo. Amina. »
Ni byiza gutoza abato isengesho kuko rituma bakurana umutima utaryarya :
https://www.youtube.com/watch?v=EflHYgkL6uM
By Ayirwanda Claudien,Gikondo