Mu Rwanda Zika ntiri kure

Abasomyi babiri b’uru rubuga baherutse gutanga ibitekerezo kuri iyi virus.Umwe avuga ko ari indwara itareba Abanyarwanda ku buryo twayitindaho,ngo kandi n’iyo yahagera bafite ubushobozi buhagije bwo kuyirwanya.Undi we, ngo uretse no kuyirwanya,nta cyemeza ko ubushobozi bwo kuyipima buhagije kandi na malariya yarabananiye.Uru rubanza ni muganga waruca.

Gusa ntitwirengagize ko indiri z’iyo virus ziboneka ku migabane ya Afurika, Amerika,Aziya na Pasifika.Guhera 2015 yigaragaje mu bihugu bitari bike bya Amerika y’Epfo: Brezil, Argentine, Boliviya,Paragwe,Mexike,Panama na Kolombiya. Naho kuva 2016 yagaragaye no mu Burayi (Ubwongeleza, Ubutaliyani, Porutigari, Ubusuwisi)kimwe no muri Afurika (Cap Vert).Bikekwa ko muri ibi bihugu yahagejejwe n’ abantu bavuye gutembera muri biriya bihugu bya Amerika.Byumvikane ko ishobora kugera hose.

Mu Rwanda si kure
Twibuke ko iyo virus yatahuwe bwa mbere mu nguge(singes rhésus)zo muri Uganda(1947).Hari mu ishyamba ryitwa Zika,hafi y’ikiyaga cya Victoria,ku karwa ka Entebbe.Aho hantu Zika ni ho hahaye izina iyi Virus itumye hagiye kumenyekana ku isi yose.

Nka virus, yagaragaye mu muntu mu mwaka wa 1952 na 1964 muri Uganda na Tanzaniya. Hagati aho yagiye iboneka no mu bindi bihugu (Misiri, Etiyopiya, Indoneziya, Senegali, Pakistani,Nijeriya..)ku buryo budakanganye.

Mu Rwanda rero si kure ya bimwe muri ibi bihugu cyangwa se mu miterere(amashyamba umubu wakwihishamo).Kuba itakivugwa muri ibyo bihugu ntibisobanura ko yahacitse.Ishobora kuba ihari bitari ku rwego rw’icyorezo(épidémie).Icyo gihe inzego z’ubuzima ntizitaka byacitse(alarme)cyangwa ngo zihuruze amahanga,cyane ko hari n’abaturage bajya kwa muganga ar’uko byakomeye!

Nyamara n’ubwo haba hari abana 15/1000 bavukanye ubumuga nk’ubwa Zika cyangwa busa na bwo,iki ni igihe cyo kwiga neza icyo kibazo.Bityo na ba byeyi bibazaga icyabateye kubyara abana bafite ibimenyetso nk’ibya Zika, bakabona igisubzo kandi bakagenerwa ubufasha.

By P.B

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé, je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté. Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable? N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable? Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer, nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous. Dans cette voie, je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B

%d blogueurs aiment cette page :