Umugore yari ategereje nk’uwari ubishonje igihe kirekire.Ku myaka ye 47 yasaga n’utabiherutse.Yabonye uyu musore w’ibigango by’umwirabura yumva arasubijwe.
Kimwe n’umugabo wese uri muri icyo kigero,ku myaka 31 ntiyari gupfa kwikura ayo mata mu kanwa.Ntiyari azi ko hari umuzungukazi wamubiza icyuya by’ako kageni bageze ku buriri.
Batangiriye aho ku mwaro bakomereza mu kirambi, umugore aracunda batinda kuresa.Mu kandi kanya batereka ku ruhimbi ngo ubwo ari hejuru buriya aravura vuba.
Nyuma y’amasaha 36 yose ari kuri uwo murimo,umusore wakundaga ikivuguto ati « Aya mata ntasanzwe ».Asaba kujya hanze kuzana indi mvuzo.
Yavuye aho yiruka nk’imfizi icitse umubazi, aruhukira kuri Polisi.Babanza gushidikanya kuri icyo kirego.Bumvise imibavu imutumaho itari iya kigabo,bati « Reka tujye kureba niba utabeshya ».
Bagiyeyo ari nk’igitero.Bageze mu nzu umugore arishima cyane ahita abwira wa musore ati « Uri umwana mwiza!Wabaye ugisohoka hano aravura ndakubwiye!Ngaho na bo nibicare basangire iyi nkongoro,amata ya hano ntawe uyanywa ahagaze! »
Abapolisi barebanaho bati « Twagiye kera k’ubusa! » Bahindukira bagakubita amaso icyo cyansi,bati « Koko afite gitereka!Ariko reka tuyarinde kubogora« .
Nuko baterura neza no mu bitaro by’abarwayi bo mu mutwe by’i Munich.Ategereje kuburana iyicarubozo(séquestration)n’ubucakara bw’igitsina(esclavage et agression sexuels). Ese uriya musore azarutsinda?
Inkuru yose:Un africain obligé à faire l’amour pendant 36 heures non stop
By B.P
Uyu musore ni uko nawe yari icyororo, naho ubundi « yarikuba yahataye ibaba! »
J’aimeJ’aime
Ahubwo se buriya hari umugabo w’Umunyarwanda warega ko yafashwe ku ngufu?Abandi ntibamuseka?!
J’aimeJ’aime
Ibi byatanga isomo. Wabona hari abandi bibaho..
J’aimeJ’aime
Njyewe uyu mugore ndamwemeye pe ! Ko n’isaha ishira twaguye agacuho, we abigenza ate ?
J’aimeJ’aime