Imvura n’inkangu bikomeje kwiha inkumbi mu rwa Gasabo

Imvura nyishiAbarenga mirongo itanu bamaze guhitanwa n’imvura ndetse n’inkangu mu duce tunyuranye tw’Amajyaruguru.Haba Rubavu,Gakenke,Ngororero cyangwa Muhanga,abasizwe iheruheru na bo ni benshi.

Kuva kuri uyu wa mbere tariki 9 gicurasi, amarira ni yose.Ingo zagendesheje na zo ntizigira umubare.N’ubwo imihanda yatangiye gufungura gahoro gahoro,ibibazo ni byose.

Imvura nyinshi 1Ariko burya ngo ibyago bya bamwe ni yo mahirwe y’abandi.Abanyamatagisi mato n’abamenyereye guheka ku migongo baricinya icyara ngo icyashara cyabonetse.Abakora ku munwa ar’uko bavuye Kigali bo bumiwe.Intambara za tagisi

Nta mugayo kuko kwinjira muri Kigali cyangwa kuyisohokamo werekeza za Musanze(Ruhengeri)na Muhanga(Gitarama)byari intambara ikarishye. Nyabarongo na Nyabugogo zari zuzuye bidasubirwaho. Abantu babaye uruhuri hakurya no hakuno.Kubona umwanya mu mudoka byari iby’inkorokoro ku buryo n’izatwara imizigo zitanasize abantu.Nyabugogo yari yuzuye

Biteye agahinda
Koko rero mu Rwanda,kimwe no mu bihugu byinshi bya Afurika, imvura iragwa tukarushaho kurira ayo kwarika.Aho yakabaye igisubizo, igahita iba ikibazo,igatwara abantu n’ibintu.

Amazi y’imvura akava mu majyaruguru agasenyera abo mu majyepfo.Ejo bundi nanone izuba nirirasa,mu gihugu hose bazaba bataka ngo babuze amazi.

Amazi mu mihandaTwebwe n’ubwo tutize bihambaye,hari igihe twibaza niba uburyo bwo gufata neza amazi,kuyabika no kuyazigama nta Minisiteri bireba by’umwihariko ku buryo yabibazwa nk’itujuje inshingano zayo (responsabilité)kandi iteganyagihe ryari ryabyerekanye?Amazi se ntakwiye kujya mu bikorwa-remezo dore ko asiga yangije ibindi bikorwa bisanzwe nk’imihanda n’amateme?

Birumvikana ko ikihutirwa ubungugu ari ugutabara abasizwe iheruheru n’iyo mvura ndetse no kubashakira aho begeka umusaya.Ese hazakurikiraho iki mu kubikumira ku buryo buramba butari ukubwira abantu ngo nibimuke gusa,bave mu manegeka?

Imihanda yuzuye ibyondoIgiteye agahinda ni uko ejo n’ejo bundi nta kindi tuzakora uretse gukura isayo mu mihanda no mu mifurege tujugunya hepfo cyangwa haruguru. Imvura nisubizamo,ibyo haruguru bizongera byisuke muri ya mihanda,ibyo hepfo bijye gusenyera n’abandi.Bikaba bityo nk’ihene yizengurukaho (cercle vicieux). Umva ko dufite abatekinisiye mu Karere no ku Mirenge!

Aron Manirarora,Karuruma/Kigali

%d blogueurs aiment cette page :