Bava iwabo bazi ko bagiye kwiha Imana.Kandi baba baramaze gucengezwamo ko nta cyiza kibaho gisumba gukorera Imana.Ibi bivuze ko baba bahakanye gukorera ifaranga!Rimwe na rimwe n’inyito z’iyo miryango ibakira ziba zisobanutse.Urugero ni « Les Travailleuses missionnaires ».
Marie Louise yarangije secondaire abura akazi. Kera kabaye, umuhamagaro umuzamo. Ababikira bo muri uwo muryango baramwihata, na we arawukunda. Yinjiramo yibwira ko n’iyo batahemba aya Mirenge,umutaravayeze yahabwa nibura aya misiyo.
Novisiya yarayihanganiye kuko aba ari nk’igeregeza.Amaze gusezerana, ni bwo yabonye icyo yahamagariwe:gukorera umuryango (congrégation)aho gukorera Imana.Kandi koko, ubuzima ni imirimo gusa.Utaretse ko hari imirimo y’abazungu n’iy’Abirabura.
Mu myaka 15 yamaze mu Muryango, yakoze nk’umucakara.Buri gihe yahoraga yibaza impamvu abo bazungu batemera ko ababikira b’Abirabura bajya gukorera i Burayi.Ariko byagezeho birikora kuko abenshi bamaze guhetama imigongo nta n’abato bakinjira.
Boherejwe ari batanu:2 mu gihugu cy’ Ubutaliyani, 2 mu cy’Ubufaransa n’umwe muri Esipanye. Mu myaka 2, bari bamaze gusobanurirwa uburenganzira bw’umukozi ku mushahara no guteganyirizwa iza bukuru. Batangira kwibaza igice baherereyemo, birabayobera.
Nyamara bari gukomeza kubyihanganira, iyaba batahozwagaho incyuro, ngo mu bihugu by’iwabo nta biryo bihaba.Mbese nko kubabwira ngo ikibakwiye ni ugukorera ibiryo.Umubi ni uwavuga ngo n’amayero ntayo mugira,
nimuyakorere tuyabahe cyangwa reka tuyabahe muba mwayakoreye!
Bigeraho bikarambirana
Kubera iyo ndishyi,bamwe muri bo bari batangiye kurwara imitwe idakira,abandi bafatwa n’ibifu, na za ndwara zidasobanutse muganga apima akabura ibimenyetso. Yewe n’icyumweru nticyari kikibashishikaje.
Aho batangiriye inzira yo guharanira kugira uburenganzira bungana n’ubw’abandi,bafite agahenge ku mutima kubera amategeko abarengera, ariko muri ibyo bigo ho ngo ni intambara.
Ese kuri iyi Pentekosti, ayo mazu bateraniramo azagerwaho na ya nkubi y’umuyaga uva mu ijuru ku buryo indimi zabo zumvikana?(Act 2,1-4). Nibyanga, bazazirikane iri jambo rya Yezu bemera:
« Umuvugizi, Roho Mutagatifu,Data azohereza mu izina ryanje,ni we uzabigisha byose kandi abibutse n’ibyo nabigishije byose »(Yohani 14,26)
Isomo rya kabiri ryo kuri iki cyumweru riratwereka ko nta mpamvu yo kwirengagiza uwo Muvugizi:
Ntimwahawe roho y’ubucakara ibasubiza nanone mu bwoba,ahubwo mwahawe roho ibagira abana bishingiwe kibyeyi,igatuma dutera hejuru tuti « Abba!Data! »
Roho uwo nyine afatanya na roho yacu guhamya ko turi abana b’Imana.Kandi ubwo turi abana, turi n’abagenerwamurage(héritiers) b’Imana, bityo n’abasangiramurage ba Kristu niba ariko tubabarana na We ngo tuzahabwe ikuzo hamwe na We.(Rom 8,15-17)
Abamuraritse, mbifurije kumwakira neza.Na We araje, asesekare ku ruhanga rwanyu n’aho iwanyu, ngo umugizi wa nabi atazabahangara.
By P.B
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.