Umugore w’Umudage yaciye agahigo ko kubyarira abana benshi mu zabukuru

Ibihugu bitari bike bishyize imbere gahunda yo kuringaniza imbyaro.Ibyo ngo ni ibikiri mu nzira y’amajyambere.Ahandi amajyambere bayagezeho abagore baribagiwe ibyo kubyara. None barabibingingira kuko umubare w’abakecuru n’abasaza uruta uw’abakiri bato.

Ni ko bimeze mu bihugu nk’Ubuyapani n’Ubudage aho abarengeje imyaka 70 ari bo benshi.Umubare w’abana bavuka mu mwaka ni muke cyane.Hariho gahunda zo korohereza abagore bakiri bato,bakibyara. Nyamara hari abemeza ko gusaza ngo biba mu mutwe(psychologique).

Nguko uko Umudagekazi w’imyaka 65 yiyemeje kubyarira mu za bukuru.Kandi si n’ikibazo cyo kwifuza urubyaro kuko yari asanganywe abana 13 n’abuzukuru 7.

Asobanurira abanyamakuru icyamuteye kwigerezaho,yababwiye ko impamvu z’ibanze ari ebyiri:iya mbere ngo ni uguhoza amarira y’umwana we muto wahoraga yifuza murumuna we cyangwa musaza we bamukurikira;iya kabiri ngo nukwerekana ko umugore ashobora kubyarira igihe abishakiye.

Kandi we byaramuhiriye.Intanga 4 yiteje(fécondation in vitro)nta n’imwe yapfuye ubusa.Amezi 6 n’igice yabamaranye mu nda,bavutse ari abahungu 3 n’umukobwa 1.Andi bayujurije muri couveuse y’ibitaro bikuru bya Berlin.

Kuva kuri iyo tariki ya 23 gicurasi 2015,Annegret Rounigk wigishaga indimi z’icyongereza n’ikirusiya aciye agahigo (record)ko kuba umugore wa mbere ku isi ugize abana 17,kandi mu zabukuru.

Ngo 13 ba mbere yababyaranye n’abagabo 5 batandukanye.Umukobwa akurikije akaba yaramubyaye afite imyaka 55.None n’izo mpanga zidasanzwe ngo nta kibazo cy’ubuzima zifite.

Igitangaje kuruta ibindi ni uko yemera n’umutima we wose ko kubyara abana kuri ubwo buryo bimurinda gusaza , bikamugarurira icyizere cyo kumva ko akiri inkumi.

Bitewe n’uko amategeko y’igihugu cye(Ubudage)abuza ibyo kwiterekamo abana(FIV) kuri iyo myaka,yagiye kubikorera mu gihugu cya Ukraine.Abo bahungu be ni Dries,Bence et Fjonn.Naho umukobwa ni Neeta.Bose bavukanye ibiro 2,5.

By B.P

%d blogueurs aiment cette page :