Hari umugisha w’abadasangira umugati?

Kuri iki cyumweru,abakristu barahimbaza umunsi mukuru w’Isakramentu Ritagatifu.Aho bishoboka bararitambagiza mu mijyi,mu mihanda no mu nsisiro,batera indabo n’amajwi hejuru mu ndirimbo z’ibyishimo.

Mu kwemera gukomeye,baraba bashyira mu bikorwa aya magambo Yezu Kristu yadusigiyeho umurage: « Ibi,mujye mubikora munyibuka »(Lc 22,19).Baraba bibuka ko aho yanyuraga yagendaga agira neza kandi ko mu bihe byiza bamwakirije amashyi n’impundu.

Naho abamuhabwa bisanzwe cyangwa bwa mbere,barazirikana ko umugisha w’Imana ubahoraho iyo bashoboye gusangira badacuranwa,
n’ibisigaye ntibipfe ubusa.

Hirya no hino hari abakeneye gukira indwara n’inzara(cyangwa indwara y’inzara)ariko hari n’abakeneye gukira umurengwe.Abadafite na mba n’abafite duke iyo bahujwe na Yezu,ibihari abivana hasi abyerekeza hejuru maze bikabamanukiraho bose bagakwirwa.Ubwo se umwanzi witwa inzara ntaba atsindiwe muri ibyo biganza?

N’abasanzwe bafite byose iyo bahuriye ku Mana,ibintu biba mahwi.Niko byagendekeye Malikisedeki,umwami w’amahoro n’ubutabera,na Abramu wari uvuye gutabara murumuna we Loti bari batwaye bunyago.Reka tubyumve mu isomo rya mbere:

« Abramu ubwo yahindukiraga amaze kunesha Kedorilahomeri n’abandi bami bari kumwe,umwami wa Sodoma amusanganirira mu kibaya cya Shave,umubande w’umwami.Malekisedeki umwami wa Salemu azana umugati na divayi;yari umuherezabitambo w’Imana Isumbabyose.Asabira Abramu umugisha avuga ati ‘Abramu nagire umugisha w’Imana Isumbabyose yaremye ijuru n’isi!Kandi hasingizwe Imana Isumbabyose yashyize abanzi bawe mu maboko yawe!’ Nuko Abramu amutura igice cya cumi kuri byose.Umwami wa Sodoma abwira Abramu ati ‘Mpa abantu,wijyanire ibintu’. Ariko Abramu asubiza umwami wa Sodoma,ati ‘Ndahiriye imbere y’Imana Isumbabyose yaremye ijuru n’isi,ko kuva ku rudodo kugeza ku gashumi k’inkweto,nta kintu cyawe njyana,hato utazavuga uti ‘nijye wakijije Abramu’.Ntacyo nshaka,keretse ibiryo by’abagaragu banjye(Intang.14,17-24a). »

Biragaragara ko umwami wa Sodoma n’uwa Salemu batari bagendereye ikintu kimwe.Uwa Sodoma akeneye amaboko(abantu),naho uwa Salemu aratanga umugati n’umugisha.Abramu we n’ibyo ahawe abisangira n’ubitanze,ntagire icyo yigomba kirenze ibyo kugoboka abantu be.

Niko na Yezu abigenzereza intumwa n’abigishwa be.Bamuhereza imigati itanu n’amafi abiri, bagasangira na We imigisha akomora ku Mana,maze n’abandi bose bakaboneraho(Ivanjili:Luka 9,11-17).

Iki cyumweru rero,duhere aho twibaze niba abadasangira umugati(mu nyito zose=sens)bashobora gusangira umugisha, waba uw’amahoro cyangwa uw’ubusugire(prospérité)?

Na nore ariko, « Ibyo tudashobora kumva no kubona,ukwemera kwacu ni ko kubihamya« (Indirimbo ya ‘Rata Siyoni’=Lauda Sion).Yezu arahagoboka. Tumuramye.

By B.P

%d blogueurs aiment cette page :