Mu Rwanda, hamaze iminsi haradutse umuco wo gukebwa. Abagabo benshi bashyizweho igitutu ngo ni wo mwambaro ugezweho ku bagabo bagira isuku.
Kera, ibyo bintu byo gukebwa byitwaga « kwisilamuza » kuko byari bigenewe abo mu idini ry’Abayisilamu.Bityo,hari ibibazo dukwiye kwibaza:aho iri tegeko ntiryaba ryaraje kwimika iyo migenzereze y’iryo dini ngo ihinduke undi muco nyarwanda?
Reka tunavuge ko ikigenderewe ari ikintu cyiza!Ngo ni mu rwego rwo kwirinda ubwandu bwa Sida(birashoboka).Niba abo bagabo baba bemeye koko ko baca inyuma abagore babo,ese baba basobanuriwe ingaruka ku mubiri no ku mubano w’abashakanye nyuma yo gukebwa?
Imibare ni nk’iy’isiganwa
Ngo mu mwaka wa 2014 abarenga ibihumbi 300 bari bamaze kwikebesha.Hari abemeza ko ari ku bushake kuko henshi bidakorerwa ubuntu.
Ubishaka yishyura hagati ya 20000frw na 50000frw.Kandi koko ntiwagura ikintu utashimye cyangwa kitagufitiye akamaro(droit de la consommation).
Ese muganga ubikora nta ndwara agiye kuvura(opération non thérapeutique) ,aba yiteguye kwirengera ingaruka
(responsabilité médicale) mu gihe bikomeranye
(complications) uwo yakuyeho agahu(ablation du prépice)?
Nta ndishyi z’akababaro
Tutitwaje ko nta bushakashatsi burakorwa cyangwa ngo hagire abatanga ubuhamya ko byababereye bibi nyuma yo gukebwa,aho ntababihisha ngo ibyabaye byarabaye, ntibazagasubizaho? Ese ubundi babaza nde indishyi z’akababaro, bakishyurwa gute ibyo icyo gikorwa cyaba cyangije(réparation du préjudice)?
Ubutaha tuzasangira ibitekerezo kuri ibyo bibazo dushakira hamwe ibisubizo. Ntitwirengagije ko hari abumva bari mu kuri kugomba gukurikizwa nta mpaka cyangwa bagomba kubikurikiza uko byategetswe.Isomo rya mbere ryo kuri iki cyumweru rirabiduciramo amarenga.Dusome muri make uko byari byifashe:
« Nuko abantu bamwe bavuye muri Yudeya,baza bigisha abavandimwe bo muri Antiyokiya, bati « Niba mutigenyesheje(mutikebesheje)uko Musa yabitegetse,ntimushobora gukizwa. »
Nuko havuka amakimbirane n’impaka zikomeye kuri Pawulo na Barinaba bavuguruza abo bantu;ni ko kwemeza ko Pawulo na Barinaba hamwe nabandi muri bo,bajya i Yeruzalemu kureba Intumwa n’abakuru bikoraniro, bakabagisha inama kuri icyo kibazo.
Ubwo byose bamaze kubyumvikanaho,Intumwa n’abakuru b’ikoraniro biyemeza kwitoramo bamwe muri bo,ngo babatume i Antiyokiya kumwe na Pawulo na Barinaba…Byanogeye Roho Mutagatifu kimwe natwe kutagira undi mutwaro tubagerekaho utari aya mabwiriza ya ngombwa…Nimugire amahoro »(Actes 15,1-2.22-29).
Waba urangije utarumva itegeko muganga aba yishe?Biri mu nzira…
By P.B
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.