Abagabo n’abagore babikora kimwe?

Indirimbo y’uburinganire imaze kogera hose.Iyo nyikirizo yo irazwi pe!Ariko iyo bageze ku bitero,abaririmbyi barebanaho,ngo harya ni hasi cyangwa ni hejuru?Rukabura gica.

Kera byari bibujijwe ko umugore ajya hejuru.Ni yo mpamvu bavugaga ngo « Umugore arubaka,ntasakara« ,cyangwa ngo  « Arabyina, ntasimbuka. » Ariko ubu ibintu byarahindutse,na bo bazi gutera isharupanti, bakajya hejuru y’inzu bagasakara.

Duhere aho tuvuge se ko abagabo n’abagore babikora kimwe?Ntiwabona hari ibyo abagore basigaye bakora neza kurusha abagabo?

Erreur
Cette vidéo n’existe pas

Aho si yo mpamvu abagore  ari bo benshi mu nzego hafi ya zose zo mu Rwanda?

Niba atari byo,hazagire ugaragaza ko kujya hejuru kwabo mu isakara bituma amazi ameneka mu nzu cyangwa atagera hasi.Kimwe no mu ndirimbo,ubusanzwe bajya hejuru bikaryoshya amajwi y’urunyurane(voix mixtes). Ese byaryoha kimwe no mu majwi y’urujyano-ngano(voix égales)?

UburinganireHambere aha na none,abakaraza bari abagabo gusa.Nuko umurishyo ukajyana n’umurindi w’ibyo bigango.None ubu abagore na bo barawukaraga,
bagahuza umuriri na bagenzi babo bivugira inka n’ingoma.Namwe muzambarire aho ibyo bintu byerekeza.

Uburinganire 2Abagabo na bo ntibacikanywe. Barakubita ingobyi imugongo bakaberwa pe!Bamwe bati « Iri ni ishyano,ntaho byabaye! » Abandi, bati « Ngubwo uburinganire rero ». Icyo batamenya ni ukwitwaza inkongoro y’ababyeyi.Maze abagore bamwe bakabyuririraho sinakubwira.

Wawundi uturiye agasantere ntatinya kubwira umugabo we ngo « Sigarana abana nanjye ndasohotse » cyangwa ngo « Uyu munsi ni uwawe wo kwirirwa ku mashyiga,kopine wanjye yantumiye ».

Nuko na we akabona akanya ko kujya kwigusha neza.Kandi koko birakwiye.Yataha asanga abana bari kurira bahogoye,ati »Ese burya, mubabyara mutazi no kubahoza? » Umugabo,  ati « Hari gihamya yindi se ko ari wowe ufite igisubizo ». Mu kanya ubuzima bugakomeza.Ese aho ibibazo babyumva kimwe ?

By B.P

%d blogueurs aiment cette page :