Ntaho bucyicyera inkoni itarishije. Abaturage twaragowe.Haba mu mudugudu cyangwa mu Kagali ducungishwa inkoni nk’amatungo. Wagera ku Murenge cyangwa kuri Polisi ho bikaba ibindi.Umuntu agatunarikwa turebera, ntawe ubona icyo yabikoraho.
Iyo atagukubise ivuna igufwa,akurebana isesemi ukumva urigaye.Twajyaga tugira ngo bene ubwo buryo n’urwo rugomo ni iby’abagabo gusa.None n’abagore bafashwe n’iyo ndwara.Apfa kuba yicaye mu biro!Kumugera imbere ni nko kwegera ikigirwamana.
Mpakaniye yahuye n’uruva gusenya. Yazindukiye ku biro by’ushinzwe Irangamimerere ku Murenge.Nyiramama wanjye wari uri kwitonora inzara amureba nk’icyo imbwa yanze,ngo najye gukuramo inkweto azisige hanze ziranuka.
Undi na we ati « Ariko abana b’iki gihe ntimucyubaha!Ntubona ko ungana n’umwuzukuru wanjye muko?Nawe uzaze hakurya iriya iwacu n’amaguru twumve uko izawe zihagera zihumura! » N’agasuzuguro kenshi ati « Ibyo ntacyo bimbwiye,ahubwo nutagira vuba ndaguteza abashinzwe umutekano bakumvishe ko hano ari mu buyobozi »
Vumiliya wari umaze akanya na we ategereje, ibyari bibaye ku musaza ntibyamuteye gukenga kuko uwo mukozi bari bariganye,ariko agira ibyago byo kubura akazi.Yinjiye yirya icyara ngo buriya we biracamo vuba.
Akigera ku muryango,asanganizwa inabi ngo namubwirire aho atamwegereye.Undi akora nk’utabyumvise, ati « Ngirira vuba Mariya we, impumuro nk’izo zo mu biro natwe abakene ntituzimenyereye. »
Umuyobozi wawe ntiyatinze kumwereka ko ari ntaho bahuriye.Yaramweruriye rwose ati « Ntiwitwaze ko twiganye ngo uze guteza ubwega!Ahubwo wagombye kuba wibaza impamvu navuye ku Mubuga nkaza kwicara iwanyu muri uyu mwanya kandi nawe uhari! »
Vumiliya na we ati « Ibyo ni byo rwose!Kuba twararangirije rimwe Kaminuza ntibihagije! Simba nambaye aka gatenge ka Nyiramusazi!Ndabizi ko wazanywe kubahiriza gahunda za Leta.Abo mu Kinyaga ntituba tuzizi,tugomba kuzibwirwa.Nanjye rero ni cyo cyanzinduye ngo nzumve rwose. » Barebana akanya nk’abataziranye…Natwe hanze aho mu madirishya twumiwe.
Nyamara duhora tubwirwa Imiyoborere myiza ndetse tukayiririmba.Birakwiye ko abaturage (citoyens) bahabwa icyubahiro kibakwiye(dignité)cyangwa bagafatwa nk’abakiliya nyiributike atagaraguza agati(maltraitance)kandi ari bo bamubeshejeho.
Ayirwanda Martin/BUSHENGE
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.